Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 105


Igice cya 105

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, ari kuri Fishing River, Missouri, ku itariki ya 22 Kamena 1834. Bayobowe n’Umuhanuzi, Abera bavuye muri Ohio n’utundi turere bafashe urugendo bajya i Missouri mu rugendo rwaje kumenyekana nyuma nk’inkambi ya Siyoni. Intego yabo yari uguherekeza Abera b’I Missouri bari barirukanywe babasubiza mu masambu yabo mu Karere ka Jackson. Abanya Missouri bari baratoteje Abera batinye ukwihorera kw’Inkambi ya Siyoni nuko baratanguranwa batera Abera bamwe babaga mu Karere ka Clay, Missouri. Nyuma y’uko umuguverineri wa Missouri yisubiragaho ku isezerano ryo gushyigikira Abera, Joseph Smith yahawe iri hishurirwa.

1–5, Siyoni izubakwa bijyanye n’itegeko selestiyeli; 6–13, Ugucungurwa kwa Siyoni kwigizwayo igihe gitoya; 14–19, Nyagasani azarwana intambara za Siyoni; 20–26, Abera bagomba gushishoza kandi ntibirate imirimo ikomeye uko bakoranye; 27–30, Amasambu muri Jackson n’uturere byegeranye bizagurwa; 31–34, Abakuru bagomba guhabwa ingabire mu nzu ya Nyagasani muri Kritland; 35–37, Abera bahamagawe kandi batoranyijwe bazatagatifuzwa; 38–41, Abera bagomba kuzamura ibendera ry’amahoro ku isi.

1 Ni ukuri, ndababwira mwebwe mwikoranyirije hamwe kugira ngo mushobore kumenya icyifuzo cyanjye ku byerekeye ugucungurwa kw’abantu banjye bababajwe—

2 Dore, ndababwira, iyo bitaba kubw’ibicumuro by’abantu banjye, ndavuga ibyerekeranye n’itorero atari abantu ku giti cyabo, bashoboraga kuba baracunguwe ndetse ubu.

3 Ariko dore, ntibamenye kumvira ibintu nabasabye, ahubwo buzuye uburyo bwose bw’ikibi, kandi ntibatanga ku byo batunze nk’uko bikwiye abera, abakene n’abababaye muri bo.

4 Kandi ntibunze ubumwe bijyanye n’ubumwe busabwa n’itegeko ry’ubwami bwa selestiyeli;

5 Kandi Siyoni ntishobora kubakwa keretse bibaye kubw’amahame y’itegeko ry’ubwami bwa selestiyeli; naho ubundi sinsbobora kuyakira ngo ibe iyanjye.

6 Kandi abantu banjye bagomba gucyahwa kugeza ubwo bamenye kumvira, bibaye ngombwa kubw’ibintu bibababaza.

7 Simvuga ibyerekeye abatoranyirijwe kuyobora abantu banjye, aribo bakuru ba mbere b’itorero ryanjye, kuko bose ntibaciriwe iki gihano.

8 Ahubwo ndavuga ibyerekeye amatorero yanjye ahandi—hari benshi bazavuga bati: Ese Imana yabo iri hehe? Dore izabagobotora mu gihe cy’amakuba, naho ubundi ntitwazazamukira i Siyoni, kandi ngo tuzahamane ifeza yacu.

9 Kubera iyo mpamvu, nk’ingaruka y’ibicumuro by’abantu banjye, birakwiriye kuri njye ko abakuru banjye bazategereza igihe gitoya kubw’ugucungurwa kwa Siyoni—

10 Kugira ngo ubwabo bashobore kuba biteguye, kandi kugira ngo abantu banjye bashobore kwigishwa bitunganye, maze babone ubunararibonye, nuko bamenye bitunganye kurushaho ibyerekeranye n’inshingano yabo, n’ibintu mbasaba.

11 Kandi ibi ntibishobora kubaho kugeza ubwo abakuru banjye bahawe ingabire kubw’ububasha buvuye mu ijuru.

12 Kuko dore, nateguye ingabire ikomeye n’umugisha ngo usukwa kuri bo, igihe cyose ari indahemuka kandi bagumya kwiyoroshya imbere yanjye.

13 Kubera iyo mpamvu birakwiriye kuri njyewe ko abakuru banjye bazategereza igihe gitoya, kubw’ugucungurwa kwa Siyoni.

14 Kuko dore, simbasaba kurwana intambara za Siyoni, kuko, nk’uko nabivuze mu itegeko rya mbere, ndetse bityo nzuryuzuza—Nzarwana intambara zanyu.

15 Dore, kirimbuzi nohereje kurimbura no gusenya abanzi banjye, kandi bitari mu myaka myinshi uhereye ubu ntibazaba bakiriho ngo banduze umurage wanjye, kandi ngo batuke izina ryanjye mu bihugu neguriye ugukoranyirizwa hamwe kw’abera banjye.

16 Dore, nategetse umugaragu wanjye Joseph Smith Mutoya kubwira imbaraga z’inzu yanjye, ndetse abarwanyi banjye, abasore n’ingimbi, kwikoranyiriza hamwe kubw’ugucungurwa kw’abantu banjye, no kujugunya hasi iminara y’abanzi banjye, kandi bagatatanya abarinzi babo;

17 Ariko imbaraga z’inzu yanjye ntizumviye amagambo yanjye.

18 Ariko igihe cyose hari abumvira amagambo yanjye, nabateguriye umugisha n’ingabire, nibakomeza kuba indahemuka.

19 Numvise amasengesho yabo, kandi nzemera igitambo cyabo, kandi birakwiriye kuri njye ko bazazanwa kubw’ikigeragezo cy’ukwizera.

20 Kandi ubu, ni ukuri ndababwira, mbahaye itegeko, ko uko benshi bazazamukira hano, abashobora guhama mu karere kadukikije, nimureke babahame.

21 Kandi abadashobora kuhahama, bafite imiryango iburasirazuba, nimureke bahatinde igihe gitoya, igihe cyose umugaragu wanjye Joseph azabaha;

22 Kuko nzamugira inama ku byerekeye iki kibazo, kandi ibintu ibyo aribyo byose azabahitiramo bizuzuzwa.

23 Kandi abantu banjye batuye mu turere tuhakikije babe abakiranutsi, basenge, maze biyoroshye imbere yanjye, kandi ntibahishure ibintu nabahishuriye, kugeza ubwo bibaye ubushishozi kuri njye ko bizahishurirwa.

24 Ntimukavuge iby’imanza, cyangwa ngo mwirate iby’ukwizera cyangwa iby’imirimo ikomeye, ahubwo nimwikoranyirize hamwe mwitonze, mu karere kamwe uko bishoboka, bijyanye n’ibyiyumviro by’abantu;

25 Kandi dore, nzabaha ubutoni n’inema mu maso yabo, kugira ngo mushobore kuruhukira mu mahoro n’umutekano, mu gihe murimo kubwira abantu muti: Nimukoreshe urubanza n’ubutabera kubwacu bijyanye n’itegeko, kandi twishyura mafuti twabakorewe.

26 Ubu, dore, ndababwira, nshuti zanjye, muri ubu buryo mushobora kubona ubutoni mu maso y’abantu, kugeza ubwo ingabo za Isirayeli zikomeye cyane.

27 Kandi nzoroshya imitima y’abantu, nk’uko nagize umutima wa Farawo, rimwe na rimwe, kugeza ubwo umugaragu wanjye Joseph Smith Mutoya, n’abakuru banjye, natoranyije, bazabona igihe cyo gukoranya imbaraga z’inzu yanjye,

28 No kohereza abagabo bashishoza, kuzuza ibyo nategetse byerekeranye no kugura amasambu yose mu karere ka Jackson ashobora kugurwa, no mu turere twegereye tuhakikije.

29 Kuko ni icyifuzo cyanjye ko aya masambu azagurwa. Kandi nyuma y’aho azaba amaze kugurwa ko abera banjye bazayegurirwa bijyanye n’amategeko y’ukwitanga natanze.

30 Kandi nyuma y’uko aya masambu azaba amaze kugurwa, nzafata ingabo za Isirayeli nk’izitagira umugayo kubw’ukwigarurira amasambu yabo bwite, bari baraguze mbere n’ifeza yabo, n’ukujugunya hasi iminara y’abanzi banjye ishobora kubashyirwaho, no gutatanya abarinzi babo, no kumporera ku banzi banjye kugeza ku gisekuru cya gatatu n’icya kane cy’abanyanga.

31 Ariko mbere ya byose nimureke ingabo zanjye zikomere cyane, kandi mureke zitagatifuzwe imbere yanjye, kugira ngo zishobore guhinduka nziza nk’izuba, kandi zibonerane nk’ukwezi, kandi kugira ngo amabendera yayo abe ateye ubwoba amahanga yose.

32 Kugira ngo ubwami bw’iyi si buhatirwe kwemeza ko ubwami bwa Siyoni ari mu by’ukuri ubwami bw’Imana yacu na Kristo wayo, kubera iyo mpamvu, nimureke tugengwe n’amategeko yayo.

33 Ni ukuri ndababwira, birakwiriye kuri njye ko abakuru ba mbere b’itorero ryanjye bazahererwa ingabire iturutse mu ijuru mu nzu yanjye, nategetse ko yubakwa kubw’izina ryanjye mu gihugu cya Kirtland.

34 Kandi amategeko yanjye natanze yerekeranye na Siyoni n’itegeko ryayo rishyirwe mu bikorwa kandi ryuzuzwe, nyuma y’ugucungurwa kwayo.

35 Habayeho umunsi w’umuhamagaro, ariko igihe kiraje cy’umunsi wo gutoranya; kandi nimureke hatonanywe ababikwiriye.

36 Kandi hazagaragarizwa umugaragu wanjye, kubw’abatoranyijwe; maze bazatagatifuzwe;

37 Kandi igihe cyose bakurikiza inama bahabwa, bazagira ububasha nyuma y’iminsi myinshi bwo gusohoza ibintu byose birebana na Siyoni.

38 Kandi byongeye ndababwira, nimusabe amahoro, atari gusa ku bantu babakubise, ahubwo no ku bantu bose;

39 Kandi muzamure ibendera ry’amahoro, maze mukore itangazo ry’amahoro kugeza ku mpera z’isi;

40 Kandi mukore ibisabisho by’amahoro ku babakubise, bijyanye n’ijwi rya Roho iri muri mwebwe, kandi ibintu byose bizafatanyiriza hamwe kubazanira ibyiza.

41 Kubera iyo mpamvu, nimube abakiranutsi, kandi dore, kandi murebe, ndi kumwe namwe ndetse kugeza ku iherezo. Bigende bityo. Amena.

Capa