Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 111


Igice cya 111

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, ari i Salem, muri Massachussets, ku itariki ya 6 Kanama 1836. Muri iki gihe abayobozi b’Itorero bari baremerewe n’umwenda kubera imirimo yabo mu muhamagaro wabo. Kubera ko bumvise ko umubare munini w’ifeza uzabaherwa i Salem. Umuhanuzi Sidney Rigdon, Hyrum Smith, na Oliver Cowdery bagiyeyo bavuye i Kirtland, muri Ohio, kubaririza kuri ibi byavugwaga, hamwe no kubwiriza inkuru nziza. Abavandimwe bakoze ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye by’Itorero kandi babwirizaho gato. Ubwo byabonetse ko nta feza itegerejwe, bagarutse i Kirtland. Amenshi mu masura agaragara mu mateka agarukwaho mu mvugo y’iri hishurirwa.

1–5, Nyagasani areba ku bikenewe by’umubiri by’abagaragu Be; 6–11, Azagirira impuhwe Siyoni kandi atunganye ibintu byose kubw’ineza y’abagaragu Be.

1 Njyewe, Nyagasani Imana yawe, ntirengagije ubupfapfa bwayu, simbabajwe n’uru rugendo mwafashe.

2 Mbafitiye ubutunzi muri uyu murwa, kubw’inyungu ya Siyoni, n’abantu benshi nzakoranyiriza muri uyu murwa mu gihe gikwiye kubw’inyungu ya Siyoni, mbakoresheje.

3 Kubera iyo mpamvu, birakwiriye ko muzamenyana n’abantu bo muri uyu murwa, uko muzayoborwa, n’uko muzabihishurirwa.

4 Kandi hazabaho mu gihe gikwiriye ko nzabaha uyu murwa mu maboko yanyu, kugira ngo muzagire ububasha kuri wo, ku buryo batazavumbura imigambi yanyu y’ibanga, kandi ubukungu bwawo bwerekeranye na zahabu n’ifeza buzaba ubwanyu.

5 Ntimuhangayikishwe n’imyenda yanyu, kuko nzabaha ububasha bwo kuyishyura.

6 Ntimuhangayikishwe na Siyoni, kuko nzayigirira impuhwe.

7 Nimuhame aha hantu, no mu turere dukikije;

8 N’ahantu nshaka ko muzahama, igihe kinini, muzahamenyeshwa n’amahoro n’ububasha bwa Roho wanjye, uzabatembaho.

9 Aha hantu mushobora kuhakodesha. Kandi mubazanye umwete ibyerekeye abaturage ba kera cyane kandi bakoze uyu murwa.

10 Kuko muhafite ubutunzi burenze bumwe muri uyu murwa.

11 Kubera iyo mpamvu, nimugire ubwenge nk’inzoka kandi ariko mwirinde icyaha; kandi nzatunganya ibintu byose kubw’ineza yanyu, igihe cyose mushobora kubyakira. Amena.