Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 118


Igice cya 118

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Far West, muri Missouri, ku itariki ya 8 Nyakanga 1838, nk’igisubizo cy’ukwinginga bagize bati: Twereke ugushaka kwawe, O Nyagasani, kwerekeye Aba Cumi na babiri.”

1–3, Nyagasani azatunga imiryango y’aba Cumi na babiri; 4–6, Imyanya mu ba Cumi na babiri yuzuzwa.

1 Ni ukuri, niko Nyagasani avuga: Nihakorwe igiterane aka kanya; Cumi na babiri bashyirweho; kandi abantu batoranyirizwe gutanga ahantu h’abaguye.

2 Umugaragu wanjye Thomas nahame igihe gitoya mu gihugu cya Siyoni, kugira ngo acape ijwi ryanjye.

3 Abasigaye bakomeze kubwiriza uhereye kuri iyo saha; kandi nibazakora ibi bicishije bugufi mu mitima, mu bugwaneza n’ubwiyoroshye, n’ukwiyumanganya, njyewe, Nyagasani, mbahaye isezerano ko nzatunga imiryango yabo; kandi irembo ry’ingirakamaro rizugururwa kubwabo, uhere iki gihe.

4 Kandi mu muhindo utaha bazahaguruke bagende ku mazi magari, kandi aho batangaze inkuru nziza yanjye, ubusendere bwayo; kandi batange ubuhamya bw’izina ryanjye.

5 Bazasige abera banjye mu murwa wa Far West, ku itariki ya makumyabiri na gatandatu za Mata itaha, ku kibanza cy’inyubako y’inzu yanjye; niko Nyagasani avuga.

6 Umugaragu wanjye John Taylor, ndetse n’umugaragu wanjye John  E. Page, ndetse n’umugaragu wanjye Wilford Woodruff, ndetse n’umugaragu wanjye Willard Richards, bashyirirweho kuzuza imyanya y’abaguye, kandi bamenyeshwe ku mugaragaro iby’umwanya wabo.

Capa