Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 124


Igice cya 124

Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith, ari i Nauvoo, muri Illinois, ku itariki ya 19 Mutarama 1841. Kubera ukwiyongera kw’ugutotezwa n’ibikorwa bitajyanye n’itegeko bakorerwaga n’abakozi ba leta, Abera bari barahatiwe kuva muri Missouri. Ibwiriza ryo gutsemba ryatanzwe na Lilburn  W. Boggs, umuyobozi wa Missouri, ku itariki ya 27 Ukwakira 1838, ntiryabahaga andi mahitamo. Mu 1841, ubwo iri hishurwa ryatangwaga, umurwa wa Nauvoo, wari ku gasozi ka kera ka Commerce, muri Illinois, wari warubatswe n’Abera, kandi aha hari harashyizwe icyicaro cy’Itorero.

1–14, Joseph Smith ategekwa gutangariza inkuru nziza ku mugaragaro umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abatware, n’abategetsi b’amahanga yose, 15–21, Hyrum Smith, David  W. Patten, Joseph Smith Mukuru, kandi abandi mu bazima n’abapfuye bahawe umugisha kubw’ubunyangamugayo n’ ubugiraneza 22–28, Abera bategekwa kubaka inzu y’icumbi y’abashyitsi n’ingoro muri Nauvoo; 29–36, Imibatizo kubw’abapfuye igomba gukorerwa mu ngoro; 37–44, Abantu ba Nyagasani bahora bubaka ingoro kubw’igikorwa cy’imigenzo mitagatifu; 45–55, Abera basonewe kubaka ingoro mu Karere ka Jackson kubera ugutsikamirwa n’abanzi babo; 56–83, Amabwiriza atangwa kubw’imyubakire y’Inzu ya Nauvoo; 84–96, Hyrum Smith ahamagarirwa kuba umupatiriyariki, kwakira imfunguzo, no guhagarara mu mwanya wa Oliver Cowdery; 97–122, William Law n’abandi bagirwa inama mu mirimo yabo; 123–145, Abakozi Rusange n’abo aho ngaho bavugwa, hamwe n’inshingano zabo n’amahuriro barimo.

1 Ni ukuri, ni uko Nyagasani akubwira, wowe mugaragu wanjye Joseph Smith: Nshimishijwe rwose n’igitambo n’ubuhamya byawe, wakoze; kuko ni kubw’iyi mpamvu naguhagurukije, kugira ngo nshobore kwerekana ubushishozi bwanjye mbinyujije mu bintu byoroshye by’isi.

2 Amasengesho yawe aremewe imbere yanjye; kandi mu gisubizo cyayo nkubwiye ko ubu uhamagariwe aka kanya gukora itangazo ku mugaragaro ry’inkuru nziza yanjye, n’iry’uru rumambo nashinze ngo rube ibuye nsanganyamfuruka rya Siyoni, rizabazwa nk’uko babaza amabuye y’inzu y’icyatwa.

3 Iri tangazo rizakorerwa abami bose b’isi, imfuruka enye zayo, umuyobozi w’inkoramutima watoranyijwe, n’abatware b’imfura b’ishyanga ubamo, n’amahanga yose y’isi yatataniye hanze.

4 Niryandikwe muri roho y’ubugwaneza kandi kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu, uzaba ari muri wowe mu gihe cyo kuryandika.

5 Kuko uzahabwa na Roho Mutagatifu kumenya ugushaka kwanjye ku byerekeranye n’abo bami n’abategetsi, ndetse n’ibizabagwira mu gihe kizaza.

6 Kuko, dore, nzabahamagarira vuba aha kwita ku rumuri n’ikuzo rya Siyoni, kuko igihe cyagenwe kigeze ngo yitabweho.

7 Kubera iyo mpamvu, bahamagarishe itangazo riranguruye, ndetse n’ubuhamya bwawe, utabatinya, kuko ari ibyatsi, kandi ikuzo ryabo ryose ari nk’ururabo rwabyo rugiye guhunguka, kugira ngo nabo basigare nta rwitwazo—

8 Kandi ko nshobora kubagenderera ku munsi w’amakuba, ubwo nzahishura isura nari narabahishe, kugira ngo nshyire uruhare rw’ushikamira abandi mu ndyarya, aho bahekenya amenyo, nibahakana abagaragu banjye n’ubuhamya bwanjye nabahishuriye.

9 Kandi byongeye, nzagenderera benshi muri bo kubw’ineza yawe kandi noroshye imitima yabo, kugira ngo ushobore kugira inema mu maso yabo, kugira ngo bashobore kumenya umucyo w’ukuri, n’Abanyamahanga bakamenya ikuzo cyangwa ishyirwa hejuru rya Siyoni.

10 Kuko umunsi w’amakuba wanjye uraje bwangu, mu gihe mudatekereza; kandi ni he hazaba umutekano w’abantu banjye, n’ubuhungiro bw’abazasigara muri bo?

11 Nimukanguke, mwebwe bami b’isi! Nimuze, mwebwe, O, muze na zahabu yanyu n’umuringa wanyu, kugira ngo mufashe abantu banjye, mu nzu y’abakobwa ba Siyoni.

12 Kandi byongeye, ni ukuri ndakubwira, umugaragu wanjye Robert  B. Thompson nagufashe kwandika iri tanganzo, kuko ndamwishimira, kandi azabane nawe;

13 Niyumvire, kubera iyo mpamvu, inama yawe, kandi nzamuha imigisha itabarika; nabe indahemuka n’umunyakuri mu bintu byose uhereye ubu, kandi azaba ukomeye mu maso yanjye;

14 Ariko niyibuke ko ubusonga bwe ari inshingano ye bwite.

15 Kandi byongeye, ni ukuri ndakubwira, arahirwa umugaragu wanjye Hyrum Smith kuko njyewe, Nyagasani, mukundira ubunyangamugayo bw’umutima we, no kubera ko akunda igikwiriye imbere yanjye, ni uko Nyagasani avuga.

16 Byongeye, umugaragu wanjye John  C. Bennett nagufashe mu murimo wawe wo koherereza ijambo ryanjye abami n’abantu bo ku isi, kandi ahagararane nawe, ndetse wowe mugaragu wanjye Joseph Smith, mu gihe cy’umubabaro, kandi ingororano ye ntizabura nazirikana inama.

17 Kandi kubw’urukundo rwe azaba ukomeye, kuko azaba uwanjye nakora ibi, ni uko Nyagasani avuga. Nabonye umurimo yakoze, ndawemera niba akomeje, kandi nzamwambika ikamba ry’imigisha n’ikuzo rikomeye.

18 Kandi byongeye, ndakubwira ko nshaka ko umugaragu wanjye Lyman Wight azakomeza kubwiriza kubwa Siyoni, muri roho y’ubugwaneza, akanyatura imbere y’isi; kandi nzamuramira nk’amababa y’ikizu; kandi azahesha ikuzo n’icyubahiro we ubwe ndetse n’izina ryanjye.

19 Kugira ngo ubwo azarangiza umurimo we nshobore kumwakira ubwanjye, ndetse nk’uko nabikoreye umugaragu wanjye David Patten, uri kumwe nanjye muri iki gihe, ndetse n’umugaragu wanjye Edward Partridge, ndetse n’umugaragu wanjye washaje Joseph Smith Mukuru, wicaranye na Aburahamu iburyo bwe, kandi afite umugisha kandi ni umutagatifu, kuko ni uwanjye.

20 Kandi byongeye, ni ukuri ndakubwira, mugaragu wanjye George Miller nta buriganya agira, ashobora kugirirwa icyizere kubera ubunyangamugayo bw’umutima we, no kubw’urukundo afitiye ubuhamya bwanjye, njyewe, Nyagasani, ndamukunda.

21 Kubera iyo mpamvu ndakubwira, nshyize ku mutwe we umurimo w’ubwepiskopi, kimwe n’umugaragu wanjye Edward Partridge, kugira ngo ashobore kwakira amaturo y’inzu yanjye, kugira ngo ashobore gutanga imigisha ku mitwe y’abakene bo mu bantu banjye, ni uko Nyagasani avuga. Ntihazagire umuntu n’umwe usuzugura umugaragu wanjye George, kuko azampa icyubahiro.

22 Mureke umugaragu wanjye George, n’umugaragu wanjye Lyman, n’umugaragu wanjye John Snider, n’abandi, bubakire inzu izina ryanjye, nk’iyo umugaragu wanjye Joseph azabereka, n’ahantu azabereka.

23 Kandi izaba inzu yo gucumbikamo, inzu abanyamahanga bashobora kuza bavuye kure bakabamo, kubera iyo mpamvu izabe inzu nziza, ikwiriye kwemerwa rwose, kugira ngo umugenzi unaniwe ashobore kuhabona ubuzima n’umutekano mu gihe yitegereza ijambo rya Nyagasani; n’ibuye rihuza imfuruka nashyizeho kubwa Siyoni.

24 Iyi nzu izaba ubuturo bufite ubuzima niyubakirwa izina ryanjye, kandi niba umutware uzashyirwaho kubwayo atazemera ko ubwandu ubwo aribwo bwose buyizaho. Izaba intagatifu, cyangwa Nyagasani Imana yawe ntizayituramo.

25 Kandi byongeye, ni ukuri ndakubwira, abera banjye nibaze baturuke na kure.

26 Kandi ohereza intumwa zihuta, koko, intumwa zatoranyijwe, kandi ubabwire uti: Nimuze, na zahabu yanyu yose, n’ifeza yanyu yose, n’amabuye y’agaciro yanyu yose, kandi n’ibya kera byanyu byose; hamwe n’abafite ubumenyi bw’ibya kera, kandi abashaka kuza bose bashobora kuza, kandi bakazana imiteyashuri, n’imiberoshi, n’imitidari, byose hamwe n’ibiti by’agaciro byose by’isi.

27 Kandi hamwe n’ubutare, n’umuringa, kandi hamwe n’ibintu byawe byose by’agaciro by’isi; maze mwubakire inzu izina ryanjye, kugira ngo Usumba Byose ayituremo.

28 Kuko nta hantu ku isi hariho yaza ngo yongere kugarura ibyo mwabuze, cyangwa yabambuye, ndetse ubusendere bw’ubutambyi.

29 Kuko ikidendezi cy’umubatizo ntaho kiri ku isi, kugira ngo abera banjye bashobore kubatizwa kubw’abapfuye—

30 Kuko uyu mugenzo ari umwihariko ku nzu yanjye, kandi ntushobora kwemerwa imbere yanjye, keretse mu minsi y’ubukene bwanyu, aho mutashobora kunyubakira inzu.

31 Ariko mbategetse, mwebwe bera banjye mwese, kunyubakira inzu; kandi mbahaye igihe gihagije cyo kunyubakira inzu, kandi muri iki gihe imibatizo yanyu izemerwa imbere yanjye.

32 Ariko dore, nyuma y’iki gihe mbahaye, imibatizo yanyu kubw’abapfuye banyu ntizemerwa imbere yanjye, kandi nimudakora ibi bintu nyuma y’iki gihe mbahaye muzigizwa hirya nk’itorero, n’abapfuye banyu, niko Nyagasani Imana yanyu avuga.

33 Kuko ni ukuri, ndababwira, ko nyuma y’uko mwahawe igihe gihagije cyo kunyubakira inzu, ikwiriye gukorerwamo umugenzo wo kubatiza, kandi ikaba aricyo yashyiriweho uhereye mbere y’iremwa ry’isi, imibatizo yanyu kubw’abapfuye banyu ntishobora kwemerwa imbere yanjye.

34 Kuko muri yo harimo imfunguzo z’ubutambyi butagatifu nabatoranyirije, kugira ngo mubone icyubahiro n’ikuzo.

35 Kandi nyuma y’iki gihe, imibatizo yanyu kubw’abapfuye, ikozwe n’abatataniye hanze, ntiyemewe imbere yanjye, niko Nyagasani avuga.

36 Kuko hategetswe ko muri Siyoni, no mu mambo zayo, no muri Yerusalemu, aho hantu nashyiriyeho ubuhungiro, hazaba ahantu hagenewe imibatizo yanyu kubw’abapfuye banyu.

37 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, ni gute imigenzo y’ukwezwa kwanyu yakwemerwa imbere yanjye, mutayikoreye mu nzu mwubakiye izina ryanjye?

38 Kuko, kubw’iyi mpamvu nategetse Mose ko azubaka ubuturo, kugira ngo bazabujyane mu gasi, no kubaka inzu mu gihugu cy’isezerano, kugira ngo iyo migenzo yari yarishwe uhereye mbere y’uko isi ibaho ihishurwe.

39 Kubera iyo mpamvu, ni ukuri ndababwira, ko imigenzo y’ugusigwa kwanyu, n’ukwezwa, n’imibatizo kubw’abapfuye, n’amateraniro yera yanyu, n’inzibutso zanyu kubw’ibitambo bikorwa n’abahungu ba Lewi, no kubw’ibyavugiwe n’Imana ahantu hanyu hatagatifu aho muhererwa ibiganiro, n’amateka yanyu n’imanza, kubw’intangiriro y’amahishurwa n’urufatiro rwa Siyoni, no kubw’ikuzo, icyubahiro, n’ingabire y’imirwa yayo yose, bishyirwaho n’umugenzo w’inzu yanjye ntagatifu, abantu banjye bagitegetswe kubakira izina ryanjye.

40 Kandi ni ukuri ndababwira, iyi nzu niyubakirwe izina ryanjye, kugira ngo mpahishurire abantu banjye imigenzo yanjye.

41 Kuko nkwiriye guhishurira itorero ryanjye ibintu byagumye guhishwa uhereye mbere y’iremwa ry’isi, ibintu byerekeye ubusonga bw’ubwuzure bw’ibihe.

42 Kandi nzereka umugaragu wanjye Joseph ibintu byose byerekeye iyi nzu, n’ubutambyi bwaho, n’ahantu izubakwa.

43 Kandi muzayubake ahantu mwatekereje kuyubaka, kuko aho niho hantu nahisemo ko muyubakamo.

44 Nimukoresha ubushobozi bwanyu bwose, nzatura aho hantu kugira ngo hagirwe hatagatifu.

45 Kandi abantu banjye nibumvira ijwi ryanjye, n’ijwi ry’abagaragu banjye natoranyirije kuyobora abantu banjye, dore, ni ukuri ndababwira, ntibazimurwa aho batuye.

46 Ariko nibatazumvira ijwi ryanjye, cyangwa ijwi ry’aba bagabo natoranyije, ntibazahabwa umugisha, kubera ko banduje ubutaka bwanjye butagatifu, n’imigenzo yanjye mitagatifu, n’amahame remezo, n’amagambo yanjye matagatifu mbahaye.

47 Kandi bizabaho ko nimwubakira inzu izina ryanjye, ariko ntimukore ibintu mvuga, sinzuzuza indahiro mbagiriye, nta nubwo nzasohoza amasezerano muntegerejeho, niko Nyagasani avuga.

48 Kuko mu kigwi cy’imigisha, mwebwe, kubw’imirimo yanyu bwite, muzana imivumo, umujinya, uburakari, n’imanza ku mitwe yanyu bwite, kubw’ubupfapfa bwanyu, no kubw’amahano yanyu yose, mukorera imbere yanjye, niko Nyagasani avuga.

49 Ni ukuri ni ukuri, ndababwira, ko igihe mpaye itegeko uwo ariwe wese mu bana b’abantu ryo gukora umurimo kubw’izina ryanjye, kandi abo bana b’abantu bakagenda n’imbaraga n’ibyabo byose gusoza uwo murimo kandi ntibacogore mu mwete wabo, kandi abanzi babo bakabazira kandi bakababuza gukora uwo murimo, dore, nkwiriye kutongera gusaba ukundi abo bana b’abantu uwo murimo, ahubwo nkemera amaturo yabo.

50 Kandi nzihorera ubukozi bw’ibibi n’igicumuro ku mategeko n’amabwiriza byanjye bitagatifu ku mitwe y’ababangamira umurimo wanjye, ku gisekuru cya gatatu n’icya kane, igihe cyose batazihana, kandi bakanyanga, niko Nyagasani Imana avuga.

51 Kubera iyo mpamvu, kubw’iyi mpamvu nemeye amaturo y’abo nategetse kubakira izina ryanjye umurwa n’inzu, mu karere ka Jackson, Missouri, kandi babangamiwe n’abanzi babo, niko Nyagasani Imana yanyu ivuga.

52 Kandi nzasubiza nshyira urubanza, umujinya, n’amarira, n’igishyika, n’uguhekenya amenyo ku mitwe yabo, ku gisekuru cya gatatu n’icya kane, igihe cyose batihana, kandi bakanyanga, niko Nyagasani Imana yanyu ivuga.

53 Kandi ibi mbibahayeho urugero, kubw’uguhozwa kwanyu kwerekeye abategetswe bose gukora umurimo kandi babangamiwe n’amaboko y’abanzi babo, n’ugutsikamirwa, niko Nyagasani Imana yanyu.

54 Kuko ndi Nyagasani Imana yanyu, kandi nzakiza abavandimwe banyu bose bagize umutima uboneye, kandi biciwe mu gihugu cya Missouri, niko Nyagasani avuga.

55 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, nongeye kubategeka kubakira inzu izina ryanjye, ndetse aha hantu, kugira ngo mushobore kungaragariza ko muri indahemuka mu bintu ibyo aribyo byose mbategetse, kugira ngo nshobore kubaha umugisha, kandi mbambike ikamba ry’icyubahiro, ukudapfa, n’ubugingo buhoraho.

56 Kandi ubu ndababwira, ku birebana n’inzu y’icumbi yanjye nabategetse kubaka kubw’icumbi ry’abanyamahanga, niyubakirwe izina ryanjye, kandi umugaragu wanjye Joseph n’inzu ye bagiremo umwanya, uko ibisekuru bisimburana.

57 Kuko iri sigwa ry’amavuta nashyize ku mutwe we, kugira ngo uyu mugisha na none uzashyirwe ku mutwe w’abamukomokaho nyuma ye.

58 Kandi nk’uko nabwiye Aburahamu ku byerekeye amoko y’isi, ni nako mbwira umugaragu wanjye Joseph: Muri wowe no mu rubyaro rwawe niho amoko y’isi azaherwa umugisha.

59 Kubera iyo mpamvu, umugaragu wanjye Joseph n’urubyaro rwe inyuma ye bafite umwanya muri iyo nzu, uko ibisekuru bisimburana, ubuziraherezo n’iteka ryose, niko Nyagasani avuga.

60 Kandi izina ry’iyo nzu rizitwe Inzu ya Nauvoo; kandi izabe ubuturo bushimishije ku muntu, n’ahantu ho kuruhukira kubw’umugenzi unaniwe, kugira ngo ashobore kwitegereza ikuzo rya Siyoni, n’ikuzo ry’iyi nzu, ariryo buye rikomeza imfuruka yayo.

61 Kugira ngo ashobore no kwakira inama y’abo nashyiriyeho kuba nk’urwuri rw’ikirangirire, kandi nk’abarinzi b’inkike zayo.

62 Dore, ni ukuri ndababwira, umugaragu wanjye George Miller, n’umugaragu wanjye Lyman Wight, n’umugaragu wanjye John Snider, n’umugaragu wanjye Peter Haws, bitegure, kandi bashyireho umwe muri bo abe umuyobozi w’ihuriro kubw’intego yo kubaka iyo nzu.

63 Kandi bazakora itegeko nshinga, rituma bashobora kwakira umugabane kubw’ukubakwa kw’iyo nzu.

64 Kandi ntibazakira hasi y’amadolari mirongo itanu y’umugabane kuri iyo nzu, kandi bazaba bemerewe kwakira amadolari ibihumbi cumi na bitanu y’umugabane ku muntu umwe kuri iyo nzu.

65 Ariko ntibazemererwa kwakira hejuru y’amadolari ibihumbi cumi na bitanu y’umugabane ku muntu umwe.

66 Kandi ntibazemererwa kwakira hasi y’amadolari mirongo itanu y’umugabane ku muntu kuri iyo nzu.

67 Kandi ntibazemererwa kwakira umuntu uwo ariwe wese, nk’umunyamigabane muri iyi nzu, keretse uzatanga umugabane we mu maboko yabo igihe abonye umugabane.

68 Kandi ugereranyije n’umubare w’umugabane atanze mu maboko yabo azahabwa umugabane kuri iyo nzu; ariko natagira icyo atanga mu maboko yabo nta mugabane azahabwa kuri iyo nzu.

69 Kandi uwo ariwe wese utanze umugabane mu maboko yabo uzahabwa umugabane kuri iyo nzu, ku bwe, no kubw’igisekuru cye cy’inyuma ye, uko ibisekuru bisimburana, igihe cyose we n’abaragwa be bazahamana uwo mugabane, kandi ntibagurishe cyangwa ngo bavane umugabane mu maboko yabo ku bwende n’igikorwa nta nkomyi.

70 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, niba umugaragu wanjye George Miller, n’umugaragu wanjye Lyman Wight, n’umugarag wanjye John Snider, n’umugaragu wanjye Peter Haws, bakiriye umugabane uwo ariwo wose mu maboko yabo, mu ifeza, cyangwa mu mitungo bahabwamo agaciro gafatika k’ifeza, nta gice cy’uwo mugabane bazaharira indi ntego iyo ariyo yose, keretse gusa iyo nzu.

71 Kandi nibaharira igice icyo aricyo cyose cy’uwo mugabane ahandi aho ariho hose, uretse kuri iyo nzu, nta bwumvikane bw’uwatanze umugabane, kandi ntibamwishyure inshuro enye z’uwo mugabane bahariye ahandi aho ariho hose, uretse kuri iyo nzu, bazavumwe, kandi bazavanwe mu mwanya wabo, niko Nyagasani Imana avuga; kuko njyewe, Nyagasani, ndi Imana, kandi sinshobora gukozwa isoni muri ibi bintu ibyo aribyo byose,

72 Ni ukuri ndababwira, umugaragu wanjye Joseph natange mu maboko yabo umugabane kubw’ukubakwa kw’iyo nzu, uko abishaka; ariko umugaragu wanjye Joseph ntashobora gutanga umugabane urenze amadolari ibihumbi cumi na bitanu kuri iyo nzu, cyangwa munsi y’amadolari mirongo itanu, nta n’undi muntu uwo ariwe wese wayatanga, niko Nyagasani avuga.

73 Kandi hari abandi na none bifuza kumenya ugushaka kwanjye kuri bo, kuko babimbajije.

74 Kubera iyo mpamvu, ndababwira ibyerekeye umugaragu wanjye Vinson Knight, nazakora ugushaka kwanjye azashyire umugabane kuri iyo nzu ku bwe, no kubw’igisekuruza cy’inyuma ye, uko ibisekuruza bisimburana.

75 Kandi azazamure ijwi rye cyane kandi arirangurure, rwagati mu bantu, kugira ngo arengere abakene n’indushyi; kandi ntazabinanirwe, n’umutima we ntuzacogore, kandi nzemera amaturo ye, kuko ntazaba ari ayanjye nk’amaturo ya Kayini, kuko azaba uwanjye, niko Nyagasani avuga.

76 Umuryango we nunezererwe kandi berekeze imitima yabo kure y’umubabaro, kuko naramutoranyije kandi naramusize, kandi azahabwa icyubahiro hagati mu nzu ye, kuko nzamubabarira ibyaha bye byose, niko Nyagasani avuga. Amena.

77 Ni ukuri ndababwira, umugaragu wanjye Hyrum nashyire umugabane kuri iyo nzu uko abishaka, ku bwe n’igisekuru cy’inyuma, uko ibisekuru bisimburana.

78 Umugaragu wanjye Isaac Galland ashyire umugabane kuri iyo nzu, kuko njyewe, Nyagasani, mukunda kubw’umurimo yakoze, kandi nzamubabarira ibyaha bye byose, kubera iyo mpamvu, niyibukwe kubw’uruhare kuri iyo nzu uko ibisekuru bisimburana.

79 Umugaragu wanjye Isaac Galland nashyirwe muri mwe, kandi yimikwe n’umugaragu wanjye William Marks, kandi ahabwe umugisha na we, kugira ngo ajyane n’umugaragu wanjye Hyrum kurangiza umurimo umugaragu wanjye azabereka, kandi bazahabwa umugisha bikomeye.

80 Umugaragu wanjye William Marks natange umugabane kuri iyo nzu, uko abishaka, ku bwe n’igisekuru cye, uko ibisekuru bismburana.

81 Umugaragu wanjye Henry  G. Sherwood natange umugabane kuri iyo nzu, uko abishaka, ku bwe n’urubyaro rwe inyuma ye, uko ibisekuru bisimburana.

82 Umugaragu wanjye William Law natange umugabane kuri iyo nzu, ku bwe n’urubyaro rwe inyuma ye, uko ibisekuru bisimburana.

83 Nakora ugushaka kwanjye ntazajyane umuryango we mu bihugu by’iburasirazuba, ndetse i Kirtland; nyamara, njye, Nyagasani, nzubaka Kirtland, ariko, njyewe, Nyagasani, mfite ikiboko nateguriye abahatuye.

84 Kandi hamwe n’umugaragu wanjye Almon Babbitt, hari ibintu byinshi ntishimiye; dore, ararikiye kwemeza inama ye mu kigwi cy’inama nashyizeho, ndetse iy’Umuyobozi w’Itorero ryanjye, maze ashyiraho ikimasa cya zahabu kubw’ukuramya kw’abantu banjye.

85 Ntihagire umuntu waje hano ugerageza kubahiriza amategeko yanjye uva aha hantu.

86 Nibaba hano bazaba muri njye, kandi nibapfa bazapfire muri njye, kuko bazaruhukira imihate yabo yose hano, kandi bazakomeza imirimo yabo.

87 Kubera iyo mpamvu, umugaragu wanjye William nashyire icyizere cye muri njye, kandi areke kugira ubwoba bwerekeye umuryango we, kubera uburwayi bw’iki gihugu. Niba munkunda, nimwumvire amategeko yanjye; kandi uburwayi bw’iki gihugu buzahindukamo ikuzo ryanyu.

88 Umugaragu wanjye William nagende kandi atangaze inkuru nziza yanjye n’ijwi riranguruye, hamwe n’umunezero ukomeye, uko ayobowe na Roho, mu batuye Warsaw, ndetse n’abatuye Carthage, ndetse n’abatuye Burlington, ndetse n’abatuye Madison, kandi bategereze andi bihanganye kandi bafite umwete andi mabwiriza mu giterane rusange, niko Nyagasani avuga.

89 Nazakora ugushaka kwanjye ahereye ubu azumvire inama y’umugaragu wanjye Joseph, kandi ku bwe arengere abakene, kandi atangarize abatuye isi ubusemuzi bushya bw’ijambo ryanjye ritagatifu.

90 Kandi nazakora ibi nzamuha imigisha itabarika, ku buryo atazatereranwa, nta n’urubyaro rwe ruzasabiriza umugati.

91 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, umugaragu wanjye William nashyirweho, yimikwe, kandi asigwe amavuta, nk’umujyanama w’umugaragu wanjye Joseph, mu kigwi cy’umugaragu wanjye Hyrum, kugira ngo umugaragu wanjye Hyrum afate umurimo w’Ubutambyi na Patiriyariki, yatorewe na se, kubw’umugisha ndetse no kubw’uburenganzira;

92 Kugira ngo uhereye ubu azagire imfunguzo z’imigisha ya patiriyariki ku mitwe y’abantu banjye bose,

93 Kugira ngo uwo ariwe wese ahaye umugisha azabone umugisha, kandi uwo ariwe wese avumye azagire umuvumo; kugira ngo icyo aricyo cyose azahambira ku isi kizabe gihambiriwe mu ijuru; n’icyo aricyo cyose azahambura ku isi kizabe gihambuwe mu ijuru.

94 Kandi uhereye ubu mutoreye kuba umuhanuzi, na bamenya, n’uhishurirwa mu itorerwa ryanjye, kimwe n’umugaragu wanjye Joseph;

95 Kugira ngo akore yuzuzanya na none n’umugaragu wanjye Joseph, no kugira ngo azahabwe inama n’umugaragu wanjye Joseph, uzamwereka imfunguzo zituma asaba kandi agahabwa, kandi yambikwe uwo mugisha, n’ikuzo, n’ivyubahiro, n’ubutambyi, n’impano z’ubutambyi, zigeze gushyirwa ku mugaragu wanjye Oliver Cowdery;

96 Kugira ngo umugaragu wanjye Hyrum atange ubuhamya bw’ibintu nzamwereka, kugira ngo izina rye rizirikanwe mu rwibutso rwubashywe uko ibisekuru bisimburana, ubuziraherezo n’iteka ryose.

97 Umugaragu wanjye William Law nawe nahabwe imfunguzo zituma asaba kandi agahabwa imigisha; niyiyoroshye imbere yanjye, kandi abe nta buriganya, maze azakire Roho wanjye, ndetse Umuhoza, uzamugaragariza ukuri kw’ibintu byose, kandi akamuha, ako kanya, icyo azavuga.

98 Kandi ibi bimenyetso bizamukurikirana—azakiza abarwayi, azirukana amadayimoni, kandi azagobotorwa abazashaka kumuha uburozi bwica;

99 Kandi azayoborwa mu mayira aho inzoka y’ubumara idashobora gufata agatsinsino ke, kandi azaguruka mu mitekerereze y’ibitekerezo bye nko mu mababa y’ibisiga.

100 Kandi nibibaho ko nshaka ko ahagurutsa abapfuye, ntazabuze ijwi rye.

101 Kubera iyo mpamvu, umugaragu wanjye William natere hejuru arangurure kandi ntiyifate, hamwe n’umunezero n’ibyishimo byinshi, ndetse na za hozana abwire uwicaye ku ntebe y’ubwami ubuziraherezo n’iteka ryose, niko Nyagasani Imana yanyu ivuga.

102 Dore, ndababwira, mfite ubutumwa mu bubiko ku bw’umugaragu wanjye William, n’umugaragu wanjye Hyrum, kandi kubwa bo bonyine; kandi umugaragu wanjye Joseph ahame mu rugo, kuko akenewe. Ibisigaye nzabibereka nyuma y’aha. Bigende bityo. Amena.

103 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, umugaragu wanjye Sidney nankorera kandi akabera umujyanama umugaragu wanjye Joseph, azahaguruke nuko aze maze ahagarare mu mwanya w’umuhamagaro we, kandi yiyoroshye imbere yanjye.

104 Kandi nazantura igitambo cyemewe, n’ubuhamya, kandi agahamana n’abantu banjye, dore, njyewe, Nyagasani Imana yanyu, nzamukiza kugira ngo akire; kandi azongera arangururire ijwi rye ku misozi, maze abe umuvugizi imbere yanjye.

105 Naze kandi ashyire umuryango we ahatwegereye aho umugaragu wanjye Joseph aba.

106 Kandi mu ngendo ze zose arangurure ijwi rye nk’urusaku rw’impanda, maze aburire abatuye isi ngo bahunge umujinya ugiye kuza.

107 Nafashe umugaragu wanjye Joseph, ndetse n’umugaragu wanjye William Law afashe umugaragu wanjye Joseph, gukora itangazo rishize amanga ku bami b’isi, ndetse nk’uko nabibabwiye mbere.

108 Niba umugaragu wanjye Sidney azakora ugushaka kwanjye, ntazimurire umuryango we mu bihugu by’iburasirazuba, ahubwo azahindure ubuturo bwabo, ndetse nk’uko nabivuze.

109 Dore, sinshaka ko azashakisha kubona umutekano n’ubuhungiro hanze y’umurwa nabashyizemo, ndetse umurwa wa Nauvoo.

110 Ni ukuri ndababwira, ndetse magingo aya, nazumvira ijwi ryanjye, bizamubera byiza. Bigende bityo. Amena.

111 Kandi byongeye, ndababwira, umugaragu wanjye Amos Davies nashyire umusanzu mu maboko y’abo nashinze kubaka inzu kubw’icumbi, ndetse Inzu ya Nauvoo.

112 Ibi abikore niba ashaka inyungu; kandi yumvire inama y’umugaragu wanjye Joseph, kandi akoreshe amaboko ye bwite kugira ngo ashobore kubona icyizere cy’abantu.

113 Kandi ubwo azigaragaza ko ari indahemuka mu bintu byose bizamushingwa, koko, ndetse ibintu bikeya, azagirwa umutegetsi kuri benshi;

114 Azicishe bugufi kugira ngo ashobore gukuzwa. Bigende bityo. Amena.

115 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, niba umugaragu wanjye Robert  D. Foster yumvira ijwi ryanjye, niyubake inzu kubw’umugaragu wanjye Joseph, bijyanye n’ubwumvikane yagiranye na we, kuko umuryango uzamukingurirwa rimwe na rimwe.

116 Kandi niyihane ubupfapfa bwe bwose, kandi yiyambike urukundo rutizigama; nuko areke gukora ikibi, maze ashyire ku ruhande imvugo ze zose zikarishye.

117 Kandi atange umugabane mu ntoki z’ihuriro ry’Inzu ya Nauvoo, kubwe bwite no kubw’igisekuruza cy’inyuma ye, uko ibisekuruza bisimburana.

118 Kandi yumvire inama y’abagaragu banjye Joseph, Hyrum, na William Law, ndetse n’abategetsi nahamagariye gushyiraho urufatiro rwa Siyoni, kandi bizamubera byiza ubuziraherezo n’iteka ryose. Bigende bityo. Amena.

119 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, ntihagire muntu uha ihuriro umugabane w’Inzu ya Nauvoo keretse ari uwemera Igitabo cya Morumoni, n’amahishurirwa nabahaye, niko Nyagasani Imana yanyu avuga.

120 Kuko igisumbye cyangwa gitoya kuri ibi gituruka ku kibi kandi kizaba giherekejwe n’imivumo atari imigisha, niko Nyagasani Imana yanyu avuga, Bigende bityo. Amena.

121 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, ihuriro ry’Inzu ya Nauvoo nirihabwe igihembo gikwiriye kubw’imirimo yabo yose bakora mu kubaka Inzu ya Nauvoo, kandi imishahara yabo ibe nk’uko bazemeranya hagati yabo, ku byerekeranye n’ikiguzi cyayo.

122 Kandi nibiba ngombwa, buri muntu utanga umugabane afate uruhare rwe rw’imishahara yabo, kubw’inkunga yabo, niko Nyagasani avuga, naho ubundi, imirimo yabo izababarwaho nk’umugabane muri iyo nzu. Bigende bityo. Amena.

123 Ni ukuri ndababwira, ubu mbahaye abakozi bafite uruhare mu Butambyi bwanjye, kugira ngo mushobore gutunga imfunguzo zabwo, ndetse Ubutambyi bujyanye n’icyiciro cya Melikizedeki, bujyanye n’icyiciro cy’Umwana wanjye w’Ikinege.

124 Mbere ya byose, mbahaye Hyrum Smith ngo ababere umupatiriyariki, kugira ngo atunge imigisha yomekanya y’itorero ryanjye, ndetse Roho Mutagatifu w’isezerano, utuma mushyirwaho ikimenyetso kugeza ku munsi w’ugucungurwa, kugira ngo mutagwa nubwo igihe cy’igishuko cyabageraho.

125 Mbahaye umugaragu wanjye Joseph ngo abe umukuru uyoboye w’itorero ryanjye ryose, kugira ngo abe umusemuzi, uhishurirwa, bamenya, n’umuhanuzi.

126 Muhayeho abajyanama umugaragu wanjye Sidney Rigdon n’umugaragu wanjye William Law, kugira ngo ibi bikore ihuriro n’Ubuyobozi bwa Mbere, kugira ngo bakire ibyavuzwe n’Imana kubw’itorero uko ryakabaye.

127 Mbahaye umugaragu wanjye Brigham Young ngo abe umuyobozi w’inteko y’ingendo y’aba Cumi na babiri.

128 Abo Cumi na babiri batunze imfunguzo zo gufungura ububasha bw’ubwami bwanjye mu mfuruka enye z’isi, kandi hanyuma y’ibyo bakohereza ijambo ryanjye kuri buri kiremwa.

129 Abo ni Heber  C. Kimball, Parley  P. Pratt, Orson Pratt, Orson Hyde, William Smith, John Taylor, John  E. Page, Wilford Woodruff, Willard Richards, George  A. Smith;

130 David Patten nisubije, dore, nta muntu wamwambura ubutambyi bwe, ariko, ni ukuri ndababwira, undi ashobora gushyirwaho kuri uwo muhamagaro.

131 Kandi byongeye, ndakubwira, mbahaye inteko nkuru, kubw’ibuye rikomeza imfuruka rya Siyoni—

132 Aribo: Samuel Bent, Henry  G. Sherwood, George  . Harris, Charles  C. Rich, Thomas Grover, Newel Knight, David Dort, Dunbar Wilson—Seymour Brunson nisubije, nta muntu wamutwara ubutambyi bwe, ariko undi ashobora gushyirwa mu butambyi bumwe mu kigwi cye, kandi ni ukuri ndababwira, umugaragu wanjye Aaron Johnson niyimikirwe uwo muhamagaro mu kigwi cye—David Fullmer, Alpheus Cutler, William Huntington.

133 Kandi byongeye, mbahaye Don  C. Smith kuba umuyobozi w’ihuriro ry’abatambyi bakuru;

134 Uyu mugenzo washyizweho kubw’impamvu yo guha ubumenyi abazashyirwaho ngo bahagarare nk’abayobozi cyangwa abagaragu mu mambo zatatanyijwe hanze;

135 Kandi bashobora nabo kugenda nibabihitamo, ahubwo nyamara bakimikirwa kuba abayobozi b’igihe cyose, uyu niwo murimo w’umuhamagaro wabo, ni uko Nyagasani Imana yanyu ivuga.

136 Muhaye Amasa Lyman na Noah Packard nk’abajyanama, kugira ngo bashobore kuyobora ihuriro ry’abatambyi bakuru b’itorero ryanjye, niko Nyagasani avuga.

137 Kandi byongeye, ndababwira, mbahaye John  A. Hicks, Samuel Williams, na Yesse Baker, ubwo butambyi ni ukuyobora ihuriro ry’abakuru, iryo huriro ryashyizweho kubw’abagaragu b’igihe cyose; icyakora bashobora kugenda, nyamara bimikiwe kuba abagaragu b’igihe cyose ku itorero, ni uko Nyagasani avuga.

138 Kandi byongeye, nguhaye Joseph Young, Josiah Butterfield, Daniel Miles, Henry Herriman. Zera Pulsipher, Levi Hancock, James Foster, ngo bayobore ihuriro ry’aba mirongo irindwi.

139 Iryo huriro ryashyizweho kubw’abakuru bajya mu rugendo kugira ngo bahamye izina ryanjye mu isi yose, aho ariho hose inteko nkuru y’ingendo, intumwa zanjye, babohereza gutegura inzira imbere yanjye.

140 Itandukanyirizo hagati y’iri huriro n’ihuriro ry’abakuru ni uko rimwe rigomba kuba mu rugendo ubutitsa, naho irindi rigomba kuyobora amatorero rimwe na rimwe; rimwe rifite inshingano yo kuyobora rimwe na rimwe, naho irindi nta nshingano yo kuyobora, niko Nyagasani Imana yanyu ivuga.

141 Kandi byongeye, ndababwira, mbahaye Vinson Knight, Samuel  H. Smith, na Shadrach Roundy, niba azabyakira, kugira ngo bayobore ubwepiskopi, ubumenyi bw’ubwepiskopi bwavuzwe ubuhawe mu gitabo cy’Inyigisho n’Ibihango.

142 Kandi byongeye, ndakubwira, Samuel Rolfe n’abajyanama be nk’abatambyi, n’umuyobozi w’abigisha n’abajyanama be, ndetse umuyobozi w’abadiyakoni n’abajyanama be, ndetse n’umuyobozi w’urumambo n’abajyanama be.

143 Iyi mirimo yo hejuru ndayiguhaye, n’imfunguzo zayo, kugira ngo abera banjye batunganyirizwe gukora umurimo.

144 Kandi nguhaye itegeko, kugira ngo uzuzuze iyi mirimo yose kandi wemeze cyangwa se ntiwemeze aya mazina navuze, mu giterane rusange;

145 Kandi kugira ngo uzategure imyanya kubw’iyi mirimo mu nzu yanjye mu gihe uyubakiye izina ryanjye, niko Nyagasani Imana yanyu ivuga. Bigende bityo. Amena.

Capa