Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 127


Igice cya 127

Urwandiko Umuhanuzi Joseph Smith yandikiye Abera b’Iminsi ya Nyuma i Nauvoo, Illinois, ikubiyemo amabwiriza ku mubatizo kubw’abapfuye, ku itariki ya 1 Nzeri 1842.

1–4, Joseph Smith yishimira mu itotezwa n’amakuba; 5–12, Inyandiko zerekeranye n’imibatizo kubw’abapfuye zigomba gusigasirwa.

1 Ubwo Nyagasani yampishuriye ko abanzi banjye, haba muri Missouri no muri iyi Leta, bongeye kumpiga, kandi ubwo bankurikirana nta mpamvu, kandi nta gicucu na gito cyangwa ibara ry’ubutabera cyangwa uburenganzira ku ruhande rwabo mu birego bandega; kandi igihe cyose ibyo bitwaza byose bishingiye ku bihimbano birenze kuba umukara, natekereje ko bikwiriye kandi mu bushishozi bwanjye ko mva aha hantu mu gihe gitoya, kubw’umutekano wanjye bwite n’umutekano w’aba bantu. Ndashaka kubwira abafite ibyo dukorana bose, ko nsigiye ibintu byanjye abasimbura n’abakozi bazakorana ibintu byose mu buryo bwihuse kandi bwiza, kandi muzabona ko imyenda yanjye yose yishyuwe mu gihe gikwiye, hatanzwe umutungo, cyangwa se mu bundi buryo, uko ikibazo kibisaba, cyangwa uko ibihe bibyemera. Ubwo nzumva ko ishuheri yarangiye, icyo gihe nzongera mbagarukire.

2 Kandi ku byerekeranye n’akaga mpamagariwe kunyuramo, karasa nk’ikintu gito kuri njyewe, kubera ko ishyari n’umujinya w’umuntu byabaye imibereho yanjye isanzwe iminsi yose y’ubuzima bwanjye, keretse iyo mba narashyizweho uhereye mbere y’iremwa ry’isi kubw’intego nziza, cyangwa mbi, uko mwahitamo kubyita. Nimubyisuzumire. Imana izi ibi bintu byose, niba ari byiza cyangwa bibi. Ariko nyamara, amazi maremare niyo menyereye kogamo. Byose byahindutse indi kamere kuri njye, kandi ndumva, nka Pawulo, nshima mu kaga; kuko kugeza uyu munsi Imana y’abasogokuruza banjye yabangobotoyemo bose, kandi izangobotora uhereye ubu; kuko dore, kandi reba, nzatsinda abanzi banjye bose, kuko Nyagasani Imana yabivuze.

3 Abera bose nibanezerwe, kubera iyo mpamvu, kandi bishime bihebuje, kuko Imana ya Isirayeli ari Imana yabo, kandi izabagenera igihembo cy’ingororano gikwiye ku mitwe y’abarenganya abandi bose.

4 Kandi byongeye, ni ukuri ni uko Nyagasani avuga: umurimo w’ingoro, n’imirimo yose nagutoranyirije, ikomezwe kandi ntihagarare; kandi umwete wawe, n’umuhate wawe, n’ukwihangana, n’imirimo yawe yikube kabiri, kandi nta buryo na bumwe uzabura ingororano yawe, niko Nyagasani Nyiringabo avuga. Kandi nibakurenganya, ni nk’uko barenganyije abahanuzi n’abantu b’abakiranutsi babayeho mbere yawe. Kubw’ibi byose hariho ingororano mu ijuru.

5 Kandi byongeye, nguhaye ijambo ryerekeye umubatizo kubw’abapfuye.

6 Ni ukuri, ni uko Nyagasani ababwira ku byerekeye abapfuye banyu: Igihe uwo ariwe wese muri mwe abatijwe kubw’uwapfuye wanyu, hajye haba umwanditsi, kandi abe umuhamya w’imbona nkubone w’imibatizo yanyu; yumvishe amatwi ye, kugira ngo ahamye iby’ukuri, niko Nyagasani avuga.

7 Kugira ngo ibyerekeye inyandiko zanyu zose byandikwe mu ijuru, icyo aricyo cyose muhambiriye ku isi, gihambirwe mu ijuru, icyo aricyo cyose muhambuye ku isi, gihamburwe mu ijuru.

8 Kuko ndi hafi yo kugarura ibintu byinshi ku isi, birebana n’ubutambyi, niko Nyagasani Nyiringabo avuga.

9 Kandi byongeye, inyandiko zose zisigasirwe, kugira ngo zishyirwe mu bubiko by’inyandiko z’ingoro yanjye ntagatifu, kugira ngo zigumye kwibukwa uko ibisekuru bizakurikirana, niko Nyagasani Nyiringabo avuga.

10 Nzabwira abera bose, ko nari nifuje, n’icyifuzo gikomeye bihebuje, kuba narababwiriye ku gatuti ibyerekeranye n’ingingo y’umubatizo kubw’abapfuye, ku Isabato ikurikira. Ariko kubera ko bitanshobokeye kubikora, nzandika ijambo rya Nyagasani rimwe na rimwe, kuri iyo ngingo, maze ndiboherereze mbinyujije mu iposita; kimwe n’ibindi bintu byose.

11 Ubu ndangije ibaruwa yanjye muri iki gihe, kubera ko nta mwanya; kuko umwanzi ntahuze, kandi nk’uko Umukiza yabivuze, umutware w’ab’iyi si araza, ariko ntacyo amfiteho.

12 Dore, isengesho ryanjye ku Mana ni uko mwebwe mwese mwakizwa. Kandi ndabisinye ubwanjye umugaragu wanyu muri Nyagasani, umuhanuzi na bamenya w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.

Joseph Smith.