Igice cya 18
Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith, Oliver Cowdery, na David Whitmer, ryatangiwe i Fayette, New York, Kamena 1829. Nk’uko byavuzwe n’Umuhanuzi, iri hishurirwa ryamenyekanishije “umuhamagaro w’intumwa cumi n’ebyiri muri iyi minsi ya nyuma, ndetse n’amabwiriza arebana n’ukubaka Itorero.”
1–5, Ibyanditswe byerekana uko Itorero ryubakwa; 6–8, Isi irimo gushya ishyira ubukozi bw’ibibi; 9–16, agaciro ka roho karakomeye; 17–25, Kugira ngo babone agakiza, abantu bagomba kwiyitirira izina rya Kristo; 26–36, Umuhamagaro n’ubutumwa by’Aba Cumi na Babiri bihishurwa; 37–39, Oliver Cowdery na David Whitmer gushakisha Aba Cumi na Babiri; 40–47, Kugira ngo babone agakiza, abantu bagomba kwihana, kubatizwa, no kubahiriza amategeko.
1 Ubu, dore, kubera ikintu, wowe mugaragu wanjye Oliver Cowdery, wifuje ko nkumenyesha, nguhaye aya magambo:
2 Dore, nakugaragarije, kubwa Roho wanjye inshuro nyinshi, ko ibintu wanditse ari iby’ukuri; kubera iyo mpamvu uzi ko ari iby’ukuri.
3 Kand niba uzi ko ari iby’ukuri, dore, nguhaye itegeko, ko wishingikiriza ku bintu byanditswe;
4 Kuko muri byo harimo ibintu byose byanditswe byerekeranye n’ishingwa ry’itorero ryanjye, inkuru nziza yanjye, n’urutare rwanjye.
5 Kubera iyo mpamvu, niba muzubakira itorero ryanjye, ku rufatiro rw’inkuru nziza yanjye n’urutare rwanjye, amarembo y’ikuzimu ntazabaherana.
6 Dore, isi irimo gushya ishyira ubukozi bw’ibibi, kandi ni ngombwa ko abana b’abantu bahwiturirwa ukwihana, haba Abanyamahanga ndetse n’Inzu ya Isirayeli.
7 Kubera iyo mpamvu, kubera ko mwabatijwe n’ibiganza by’umugaragu wanjye Joseph Smith, Mutoya, akurikije ibyo namutegetse, yuzuje ikintu namutegetse.
8 Kandi ubu, ntutangazwe n’uko namuhamagariye umugambi wanjye bwite, umugambi uzwi nanjye; kubera iyo mpamvu, nagira umwete wo kubahiriza amategeko yanjye azahabwa umugisha w’ubugingo buhoraho; kandi izina rye ni Joseph.
9 Kandi ubu, Oliver Cowdery, ndakubwira, ndetse na David Whitmer, mbategeka; kuko, dore, ndategeka abantu bose ahantu hose kwihana, none ndakubwira, ndetse nka Pawulo intumwa yanjye, kuko wahamagariwe mu by’ukuri uwo muhamagaro umwe yahamagariwe.
10 Mwibuke, agaciro ka roho karakomeye mu mboni y’imana;
11 Kuko, dore, Nyagasani Umucunguzi wanyu yababajwe n’urupfu mu mubiri, kubera iyo mpamvu yababaye ububabare bw’abantu bose, kugira ngo abantu bose bashobore kwihana kandi bamusange.
12 Kandi yongeye kuzuka mu bapfuye, kugira ngo ashobore kwigarurira abantu bose, ariko babanje kwihana.
13 Mbega uko umunezero we uhambaye muri roho yihana!
14 Kubera iyo mpamvu, muhamagariwe gutangariza ukwihana aba bantu.
15 Kandi bibaye ko mugomba gukora iminsi yanyu yose mutangariza ukwihana aba bantu, no kunzanira, niyo yaba roho imwe gusa, mbega uko umunezero wanyu uhambaye hamwe na yo mu bwami bwa Data!
16 Kandi ubu, niba umunezero wanyu uzaba uhambaye hamwe na roho imwe mwanzaniye mu bwami bwa Data, mbega uko umunezero wanyu uzaba uhambaye nimuzanzanira roho nyinshi!
17 Dore, mufite inkuru nziza yanjye imbere yanyu, n’urutare rwanjye, n’agakiza kanjye.
18 Musabe Data mu izina ryanjye mwizeye, mwemera ko muzahabwa, kandi muzahabwa Roho Mutagatifu, ugaragaza ibintu byose by’ingenzi ku bana b’abantu.
19 Kandi niba mudafite ukwizera, ibyiringiro, n’urukundo rutizigama, nta kintu mushobora gukora.
20 Ntimurwanye itorero, keretse niba ari itorero rya sekibi.
21 Nimwiyitirire izina rya Kristo, kandi muvuge ukuri mushize amanga.
22 Kandi uko abenshi bihana kandi bakabatizwa mu izina ryanjye, ariryo Yesu Kristo, kandi bakihangana kugeza ku ndunduro, abo bazakizwa.
23 Dore, Yesu Kristo ni izina ryatanzwe na Data, kandi nta rindi zina na rimwe ryatanzwe umuntu ashobora gukirizwamo;
24 Kubera iyo mpamvu, abantu bose bagomba kwiyitirira izina ryatanzwe na Data, kuko iryo zina niryo bazitwa ku munsi wa nyuma;
25 Kubera iyo mpamvu, nibaba batazi izina bitwa, ntibashobora kugira umwanya mu bwami bwa Data.
26 Kandi ubu, dore hari abandi bahamagariwe gutangariza inkuru nziza yanjye, haba ku Munyamahanga no ku Muyuda.
27 Koko, ndetse cumi na babiri; kandi aba Cumi na Babiri bazaba abigishwa banjye, kandi baziyitirira izina ryanjye, kandi aba Cumi na babiri ni bo bazifuza kwiyitirira izina ryanjye n’umutima wabo wose.
28 Kandi nibifuza kwiyitirira izina ryanjye n’umutima wabo wose, bazahamagarirwa kujya mu isi yose kugira ngo bigishe inkuru nziza yanjye buri kiremwa.
29 Kandi nibo bimitswe nanjye kugira ngo babatize mu izina ryanjye, bijyanye n’ibyanditswe;
30 Kandi mufite ibyanditswe imbere yanyu; kubera iyo mpamvu, mugomba kubikora bijyanye n’amagambo yanditswe.
31 Kandi ubu ndababwira, aba Cumi na Babiri—Dore, inema yanjye irahagije kuri mwe; mugomba kugenda mwemye imbere yanjye kandi ntimukore ibyaha.
32 Kandi, dore, ni mwebwe mwimitswe kugira ngo mwimike abatambyi n’abigisha, kugira ngo batangaze inkuru yanjye, bijyanye n’ububasha bwa Roho Mutagatifu uri muri mwebwe, kandi bijyanye n’imihamagaro n’impano by’Imana ku bantu;
33 Kandi njyewe, Yesu Kristo, Nyagasani wanyu n’Imana yanyu, ndabivuze.
34 Aya magambo si ay’abantu cyangwa umuntu, ahubwo ni ayanjye; kubera iyo mpamvu, muzahamya ko ari ayanjye kandi atari ay’umuntu;
35 Kuko ni ijwi ryanjye riyababwira; kuko mwayahawe na Roho wanjye, kandi kubw’ububasha bwanjye mushobora kuyasoma hagati yanyu, kandi uretse kubw’ububasha bwanjye ntimwari kuyabona;
36 Kubera iyo mpamvu, mushobora guhamya ko mwumvise ijwi ryanjye, kandi muzi amagambo yanjye.
37 Kandi ubu, dore, nguhaye, Oliver Cowdery, ndetse na David Whitmer, ngo muzashakishe aba Cumi na Babiri, bazagira ibyifuzo navuze;
38 Kandi kubw’ibyifuzo byabo n’imirimo yabo muzabamenya.
39 Kandi ubwo muzababona muzabereke ibi bintu.
40 Kandi muzapfukame maze muramye Data mu izina ryanjye.
41 Kandi mugomba kubwiriza isi, muvuga muti: Mugomba kwihana kandi mukabatizwa, mu izina rya Yesu Kristo;
42 Kuko abantu bose bagomba kwihana kandi bakabatizwa, kandi atari gusa abagabo, ahubwo n’abagore, n’abana bagejeje ku myaka y’uburyozwe.
43 Kandi ubu, nyuma y’uko mumaze kubona ibi, mugomba kubahiriza amategeko mu bintu byose;
44 Kandi kubw’amaboko yanyu nzakora umurimo utangaje mu bana b’abantu, kugeza nemeje benshi iby’ibyaha byabo, kugira ngo bashobore kwihana, no kugira ngo bashobore kugera mu bwami bwa Data.
45 Kubera iyo mpamvu, imigisha mbahaye isumba ibintu byose.
46 Kandi nyuma y’uko mumaze kubona ibi, nimutubahiriza amategeko yanjye ntimushobora gukirizwa mu bwami bwa Data.
47 Dore, njyewe, Yesu Kristo, Nyagasani wanyu n’Imana yanyu, n’Umucunguzi wanyu, kubw’ububasha bwa Roho wanjye ndabivuze. Amena.