Igice cya 26
Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph, Oliver Cowdery, na John Whitmer, i Harmony, Pennsylvania, Nyakanga 1830 (reba umutwe w’igice 24).
1, Bategetswe kwiga ibyanditswe no kubwiriza; 2, Itegeko ry’ubwumvikane rusange ryemezwa.
1 Dore, ndababwira ko muzaharira igihe cyanyu kwiga ibyanditswe, no kubwiriza, no kwemeza itorero i Colesville, no gukora imirimo yanyu mu gihugu, nk’uko bisabwa, kugeza nyuma y’uko muzajya iburasirazuba kuyobora igiterane gitaha; kandi nyuma y’aho hazamenyekana icyo muzakora.
2 Kandi ibintu byose bizakorwa kubw’ubwumvikane mu itorero, kubw’ugusenga cyane n’ukwizera, kuko ibintu byose muzabihabwa kubw’ukwizera. Amena.