Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 57


Igice cya 57

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Siyoni, muri Jackson County, Missouri, ku itariki ya 20 Nyakanga 1831. Bijyanye n’itegeko rya Nyagasani ryo kujya muri Missouri, aho Azahishura “igihugu cy’umurage wanyu” (Igice cya 52), abakuru bari barafashe urugendo bava muri Ohio bajya ku rubibi rw’iburengerazuba rwa Missouri. Joseph Smith yitegereje igihugu cy’Abalamani maze aribaza ati: “Ni ryari agasi kazarabya nk’iroza? Ni ryari Siyoni izubakwa mu ikuzo ryayo, kandi ni hehe ingoro Yawe izubakwa, iyo amahanga yose azazamo mu minsi ya nyuma?” Nyuma y’aho yahawe iri hishurirwa.

1–3, Independence, muri Missouri, ni ahantu hagenewe Umurwa wa Siyoni n’ingoro; 4–7, Abera bagomba kugura ubutaka maze bagahabwa imirage muri ako karere; 8–16, Sidney Gilbert agomba gushyiraho iduka, William W. Phelps agomba gushyiraho icapiro, naho Oliver Cowdery agomba gutegura inyandiko zo gutangazwa.

1 Nimwumve, O mwebwe bakuru b’itorero ryanjye, niko Nyagasani Imana yanyu avuga, wabateranyirije ubwanyu hamwe, bijyanye n’amategeko yanjye, kuri ubu butaka, buri mu gihugu cya Missouri, aricyo gihugu nabatoranyirije kandi nkacyeza kubw’ugukoranyirizwa hamwe kw’abera.

2 Kubera iyi mpamvu, iki ni igihugu cy’isezerano, n’umwanya kubw’umurwa wa Siyoni.

3 Kandi bityo niko avuga Nyagasani Imana yanyu, niba muzahabwa ubushishozi hano hari ubushishozi. Dore, ahantu ubu hitwa Independence ni ahantu hari hagati; ni umwanya w’ingoro mu burengerazuba, mu kibanza kitari kure y’urukiko.

4 Kubera iyo mpamvu, ni ubushishozi ko ubwo butaka bugomba kugurwa n’abera, ndetse buri gace kari mu burengerazuba, ndetse ku murongo unyura neza hagati y’Umuyuda n’Umunyamahanga;

5 Ndetse buri gice gikikijwe n’imirambi, uko abigishwa banjye bashobojwe kugura ubutaka. Dore, ubu nibwo bushishozi, kugira ngo bashobore kububona kubw’umurage udashira.

6 Kandi umugaragu wanjye Sidney Gilbert ahagarare mu murimo namutoranyirije, kugira ngo yakire feza, abe umusimbura mu itorero, agure ubutaka mu turere twose tuhakikije, igihe cyose bishobora gukorwa mu bukiranutsi, n’uko ubushishozi bubwiriza.

7 Kandi umugaragu wanjye Edward Partridge ahagarare mu murimo namutoranyirije, kandi agabanye abera umurage wabo, ndetse nk’uko nabitegetse; ndetse n’abo natoranyirije kumufasha.

8 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, umugaragu wanjye Sidney Gilbert nature aha hantu, kandi ahashyire iduka, kugira ngo ashobore kugurisha ibintu nta bujura, kugira ngo ashobore kubona feza yo kugura ubutaka kubw’ineza y’abera, kandi kugira ngo ashobore kubona ibintu byose abigishwa bashobora gukenera gutera mu murage wabo.

9 Ndetse umugaragu wanjye Sidney Gilbert abone icyemezo—dore hano hari ubushishozi, kandi usoma wese asobanukirwe—kugira ngo ashobore na none koherereza ibintu abantu, ndetse akoresheje abo ashaka nk’abakozi bakoreshwa mu murimo we;

10 Kandi bityo atunge abera banjye, kugira ngo inkuru nziza yanjye ishobore kubwirizwa abicaye mu mwijima no mu karere n’igicucu cy’urupfu.

11 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, umugaragu wanjye William W. Phelps ature aha hantu, kandi ashyireho icapiro ry’itorero.

12 Kandi dore, isi nibona inyandiko ze—dore hano hari ubushishozi—mureke ahabwe icyo aricyo cyose ashobora guhabwa mu bukiranutsi, kubw’ineza y’abera.

13 Kandi umugaragu wanjye Oliver Cowbery namufashe, ndetse nk’uko nabitegetse, ahantu aho ariho hose nzamutoranyiriza, kwandukura, no gukosora, no guhitamo, kugira ngo ibintu byose bishobore kuba bikiranutse imbere yanjye, nk’uko bizagaragazwa na Roho binyuze muri we.

14 Kandi bityo abo navuze nibature mu gihugu cya Siyoni, bwangu bishoboka, hamwe n’imiryango yabo, ngo bakore ibyo bintu ndetse nk’uko nabivuze.

15 Kandi ubu ku byerekeye gukoranira hamwe, umwepiskopi n’umusimbura we bakore imyiteguro kubw’iyo miryango yategetswe kuza muri iki gihugu, hakiri kare bishoboka, maze bature mu murage wabo.

16 Kandi ku byerekeye abasigaye mu bakuru n’abanyamuryango amabwiriza y’inyongera azabahabwa nyuma y’aha. Bigende bityo. Amena.

Capa