Igice cya 74
Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith, mu Karere ka Wayne, New York, mu 1830. Ndetse mbere y’ugushyirwaho kw’Itorero, ibibazao byari barazamutse ku byerekeye uburyo bukwiriye bwa batisimu, bitera Umuhanuzi gushakisha ibisubizo kuri iyo ngingo. Amateka ya Joseph Smith avuga ko iri hishurirwa ari igisobanuro cya 1 Abakorinto 7:14, icyanditswe cyari cyarakoreshejwe kenshi kugira ngo gisobanure umubatizo w’umwana.
1–5, Pawulo agira inama Itorero ry’igihe cye kudakurikiza itegeko rya Mose; 6–7, Abana batoya ni abatagatifu kandi bejejwe binyuze mu Mpongano.
1 Kuko umugabo utizera yezwa kubw’umugore, n’umugore utizera yezwa kubw’umugabo; naho ubundi abana banyu baba bahumanye, ariko ubu ni abatagatifu.
2 Ubwo, mu minsi y’intumwa itegeko ry’ugukebwa ryabagaho mu Bayuda bose batemeraga inkuru nziza ya Yesu Kristo.
3 Kandi habayeho ko hazamutse impaka mu bantu zerekeranye n’itegeko ry’ugukebwa, kuko umugabo utizera yabaga yifuza ko abana be bakebwa maze bagakurikiza itegeko rya Mose, itegeko ryuzujwe.
4 Kandi habayeho ko abana, kubera ko barezwe bubahiriza itegeko rya Mose, bumviye karande z’abasogokuruza babo kandi ntibemere inkuru nziza ya Kristo, bituma bandura.
5 Ni kubw’iyi mpamvu intumwa yandikiye itorero, ibaha itegeko, ritari irya Nyagasani, ahubwo ryayo bwite, ko uwizera atahuzwa n’utizera, keretse itegeko rya Mose rivanyweho muri bo,
6 Ko abana babo bagumya kubaho badakebwe, kandi ko karande ivuga ko abana batoya banduye ryavanwaho; kuko ririho mu Bayuda;
7 Ariko abana batoya ni abatagatifu, kubera ko bejejwe binyuze mu mpongano ya Yesu Kristo, kandi ibi nibyo ibyanditswe bivuga.