Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 91


Igice cya 91

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 9 Werurwe 1833. Umuhanuzi muri iki gihe yari ahugiye mu busemuzi bw’Isezerano Rishya. Kubera ko yari ageze kuri cya gice cy’inyandiko za kera zitwa Apokrifa (Ibintu byahishwe), yasabye Nyagasani maze ahabwa iri bwiriza.

1–3, Apokrifa yasemuwe ahanini mu buryo butunganye ariko irimo ibyongewemo n’biganza by’abantu bitari iby’ukuri; 4–6, ifitiye akamaro abamurikiwe na roho.

1 Ni ukuri, ni uko Nyagasani avuga ku byerekeye Apocrypha—Hari ibintu byinshi bikubiyemo by’ukuri, kandi ahanini byasemuwe mu buryo butunganye.

2 Hari ibintu byinshi bikubiyemo bitari iby’ukuri, bikaba ari ibyongewemo n’ibiganza by’abantu.

3 Ni ukuri, ndababwira, ntibikenewe ko Apocrypha izasemurwa.

4 Kubera iyo mpamvu, uyisoma nasobanukirwe, kuko Roho ihishura ukuri.

5 Kandi umurikirwa na Roho bizamugirira akamaro;

6 Kandi udahabwa na Roho, ntacyo azabona. Kubera iyo mpamvu ntibikenewe ko izasemurwa. Amena.

Capa