Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 96


Igice cya 96

Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith, ryerekana gahunda y’umurwa cyangwa urumambo rwa Siyoni i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 4 Kamena 1833, nk’urugero ku Bera muri Kirtland. Umwanya wabaye uw’igiterane cy’abatambyi bakuru, kandi ingingo nyamukuru yo kwigaho yari ugutanga amasambu amwe, azwi nk’Igikingi cya French, gifitwe n’Itorero hafi ya Kirtland. Kuva igiterane kitarashoboye kumvikana ku muntu uzashingwa icyo gikingi, bose bumvikanye kubaza Nyagasani ibyerekeye icyo kibazo.

1, Urumambo rwa Kirtland ya Siyoni rugomba gushyirwamo imbaraga; 2–5, Umwepiskopi agomba kugabanya imirage kubw’Abera; 6–9, John Johnson agomba kuba umunyamuryango w’umuryango wiyunze.

1 Dore, ndababwira, hano hari ubushishozi, butuma mushobora kumenya uko ibirebana n’iki kibazo byakorwa, kuko birakwiriye kuri njyewe ko uru rumambo nashyizeho kubw’imbaraga za Siyoni ruzahabwa imbaraga.

2 Kubera iyo mpamvu, umugaragu wanjye Newel  K. Whitney nafate inshingano y’ahantu mwavuze, mfite umugambi wo kubakaho inzu yanjye ntagatifu.

3 Kandi byongeye, nihagabanywemo ibibanza, bijyanye n’ubushishozi, kubw’inyungu y’abashaka imirage, nk’uko bizemezwa mu nama hagati muri mwe.

4 Kubera iyo mpamvu, mwitondere kureba kuri iki kintu, kandi icyo gice ni ngombwa ko kigirira akamaro umuryango wanjye, kubw’intego yo kugeza ijambo ryanjye ku bana b’abantu.

5 Kuko dore, ni ukuri ndababwira, ibi nibyo bya ngombwa cyane kuri njye, ko ijambo ryanjye rizajya mu bana b’abantu, kubw’intego yo kugandura imitima y’abana b’abantu, kubw’ineza yanyu. Bigende bityo. Amena.

6 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, ni ubushishozi kandi birakwiriye kuri njye, ko umugaragu wanjye John Johnson wampaye igitambo cye nkacyemera, kandi wasenze nkamwumva, nahaye isezerano ry’ubugingo buhoraho uko yubahiriza amategeko yanjye uhereye ubu n’ahazaza—

7 Kuko akomoka kuri Joseph kandi ni umusangira w’imigisha y’isezerano ryahawe abasogokuruza be—

8 Ni ukuri ndababwira, birakwiriye kuri njye ko azahinduka umunyamuryango w’uyu muryango, kugira ngo ashobore gufasha mu kumenyekanisha ijambo ryanjye mu bana b’abantu.

9 Kubera iyo mpamvu muzamwimikire uyu mugisha, maze azasabire afite umwete kuvanaho igwatirizwa riri ku nzu mwavuze, kugira ngo azayituremo. Bigende bityo. Amena.

Capa