Igice cya 98
Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 6 Kanama 1833. Iri hishurirwa ryaje kubera ugutotezwa kwakorwaga ku Bera muri Missouri. Umubare wiyongeraga w’abanyamuryango bimukiraga muri Missouri wabujije amahwemo bamwe mu bandi bimukaga, bumvaga batewe ubwoba n’imibare y’Abera, uruhare rwa politiki n’ubukungu, n’umuco n’amatandukaniro mu madini. Muri Nyakanga 1833, igitero cyasenye umutungo w’Itorero, basiga godoro kandi bashyira amababa ku banyamuryango babiri b’Itorero, maze bategeka ko abo Bera bava mu Karere ka Jackson. Nubwo amakuru amwe ku bibazo muri Missouri nta gushidikanya byari byarageze ku Muhanuzi muri Kirtland (ibirometero igihumbi kimwe na magana ane mirongo ine n’umunani), uburemere bw’iyo miterere bwashoboraga kube bwaramumenyeshejwe kuri iyi tariki gusa kubw’ihishurirwa.
1–3, Imibabaro y’Abera izabaho kubw’ineza yabo; 4–8, Abera bagomba gushyigikira itegeko shingiro ry’igihugu; 9–10, Abantu beza bashisoza kandi b’inyangamugayo bagomba gushyigikirwa kubw’ubutegetsi bw’isi; 11–15, Abarambika ubuzima bwabo hasi ku mpamvu ya Nyagasani bazabona ubugingo buhoraho; 16–18, Nimwamagane intambara maze mutangaze amahoro; 19–22, Abera muri Kirtland bacyahwa maze bategekwa kwihana; 23–32, Nyagasani ahishura amategeko Ye agenga amatoteza n’imibabaro ashikamira abantu Be; 33–38, Intambara igira ishingiro gusa igihe Nyagasani ayitegetse; 39–48, Abera bagomba kubabarira abanzi babo, ariko nabo, nibihana, bazacika uguhora kwa Nyagasani.
1 Ni ukuri ndababwira nshuti zanjye, mwitinya, imitima yanyu nihumure; koko, nimunezerwe ndetse kurushaho, kandi muri buri kintu mutange amashimwe;
2 Mutegereze Nyagasani mudacogora, kuko amasengesho yanyu yageze mu matwi ya Nyagasani Nyiringabo, kandi yashyizweho iki kimenyetso n’ubu buhamya—Nyagasani yararahiye kandi yategetse ko bazabihabwa.
3 Kubera iyo mpamvu, abahaye iri sezerano, hamwe n’igihango kidasubirwaho ko azasohozwa, kandi ibintu byose byabababaje bizafatanyiriza hamwe kubazanira ibyiza, kandi kubw’ikuzo ry’izina ryanjye, niko Nyagasani avuga.
4 Kandi ubu, ni ukuri ndababwira ibyerekeye amategeko y’igihugu, ndashaka ko abantu banjye bazitondera gukora ibintu byose nabategetse.
5 Kandi iryo tegeko ry’igihugu niryo shingiro, kubera ko rishyigikiye iryo hame ry’umudendezo ribungabunga uburenganzira n’amahirwe, ni iry’inyokomuntu yose, kandi rirasobanutse imbere yanjye.
6 Kubera iyo mpamvu, njyewe, Nyagasani, ndabatsindishiriza, n’abavandimwe banyu b’itorero ryanjye, nshyigikira iryo tegeko ariryo tegeko shingiro ry’igihugu;
7 Kandi ku byerekeye itegeko ry’umuntu, icyo aricyo cyose kinini cyangwa gitoya kuri ibi, kiba giturutse kuri sekibi.
8 Njyewe, Nyagasani Imana, mbahaye umudendezo, kubera iyo mpamvu nibyo koko mufite umudendezo; kandi itegeko naryo ribahaye umudendezo.
9 Icyakora, iyo umugome ategeka abantu baraboroga.
10 Kubera iyo mpamvu, abantu b’inyangamugayo kandi bashishoza bagomba gushakishwa n’umwete, kandi mugomba kuzirikana gushyigikira abantu beza kandi bashishoza; naho ubundi icyo aricyo cyose gitoya kuri ibi gituruka kuri sekibi.
11 Kandi mbahaye itegeko, ko muzarekura ikibi cyose kandi mugashikama ku cyiza cyose, kugira ngo muzabeho kubwa buri jambo rituruka mu kanwa k’Imana.
12 Kuko izaha abakiranutsi umurongo ku murongo, itegeko ku itegeko, kandi nzabagerageza.
13 Kandi urambika hasi ubuzima bwe ku mpamvu yanjye, kubw’izina ryanjye, azongera abubone, ndetse ubugingo buhoraho.
14 Kubera iyo mpamvu, mwitinya abanzi banyu, kuko nategetse mu mutima wanjye, niko Nyagasani, ko nzabagerageza mu bintu byose, nimuzahama mu gihango cyanjye, ndetse kugeza ku rupfu, kugira ngo mube mukwiriye.
15 Kuko nimudahama mu gihango cyanjye, ntimuzaba munkwiriye.
16 Kubera iyo mpamvu, nimwamagane intambara kandi mutangaze amahoro, kandi mushakishe n’umwete kugarura imitima y’abana ku babyeyi, n’imitima y’ababyeyi ku bana;
17 Kandi byongeye, imitima y’Abayuda ku bahanuzi, n’abahanuzi ku Bayuda, ngo hato ntaza maze nkakubita isi uko yakabaye n’umuvumo, kandi umubiri wose ugakongokera imbere yanjye.
18 Imitima yanyu ntihangayike; kuko kwa Data hariyo amazu menshi, kandi nabateguriye umwanya; kandi aho Data nanjye turi, niho namwe muzaba.
19 Dore, njyewe, Nyagasani ntabwo nishimiye neza abenshi bari mu itorero i Kirtland;
20 Kuko ntibareka ibyaha byabo, n’inzira zabo z’ubugome, ubwibone bw’imitima yabo, n’ubusambo bwabo, n’ibintu bizira byayo byose, kandi ntibubahiriza amagambo y’ubushishozi n’ubugingo buhoraho nabahaye.
21 Ni ukuri ndababwira, ko, njyewe, Nyagasani, nzabacyaha kandi nzakora icyo aricyo cyose nshaka, nibatihana kandi ngo bubahirize ibintu byose nababwiye.
22 Kandi byongeye ndababwira, nimwitondera gukora icyo aricyo cyose mbategetse, njyewe, Nyagasani, nzabavanaho umujinya wose n’uburakari, kandi amarembo y’ikuzimu ntazabaganza.
23 Ubu, ndababwira ibyerekeye imiryango yanyu—Abantu nibabakubita, cyangwa imiryango yanyu, rimwe, kandi mukiyumanganya mwihanganye kandi ntimubatuke, ntimunashake kwihorera, muzagororerwa;
24 Ariko nimutiyumanganya mwihanganye, bizabarwa nk’aho murimo gupimwa igipimo cy’ukuri.
25 Kandi byongeye, niba umwanzi wanyu abakubise bwa kabiri, kandi ntimutuke umwanzi wanyu, kandi mukiyumanganya mwihanganye, ingororano yanyu izaba inshuro ijana.
26 Kandi byongeye, nabakubita bwa gatatu, kandi mukiyumanganya mwihanganye, ingororano yanyu izabakubirwa inshuro enye;
27 Kandi ubu buhamya butatu buzashinja umwanzi wanyu niba atihannye, kandi ntibizasibwa.
28 Kandi ubu, ni ukuri ndababwira, niba uwo mwanzi azacika uguhora kwanjye, kugira ngo atazanwa mu rubanza imbere yanjye, ubwo muzareba uko mumwiyama mu izina ryanjye, kugira ngo atabatera ukundi, cyangwa umuryango wanyu, ndetse abana b’abana banyu kugeza ku gisekuru cya gatatu n’icya kane.
29 Kandi ubwo nazabatera mwebwe cyangwa abana banyu, cyangwa abana b’abana banyu kugeza ku gisekuru cya gatatu n’icya kane, nzagabiza umwanzi wanyu amaboko yanyu.
30 Kandi ubwo nimuzamukiza, muzagororerwa kubw’ubukiranutsi bwanyu; ndetse n’abana banyu n’abana b’abana banyu kugeza ku gisekuru cya gatatu n’icya kane.
31 Icyakora, umwanzi wanyu ari mu maboko yanyu, kandi nimumugororera bijyanye n’imirimo ye muzaba mutsindishirijwe; niba yarashakishije ubuzima bwanyu, kandi ubuzima bwanyu bugashyirwa mu kaga nawe, umwanzi wanyu ari mu maboko yanyu kandi muratsindishirijwe.
32 Dore, iri ni itegeko nahaye umugaragu wanjye Nefi, n’abasogokuruza banyu, Yozefu, na Yakobo na Isaka, na Aburahamu, n’abahanuzi banjye bose ba kera n’intumwa.
33 Kandi byongeye, iri ni itegeko nahaye abakera banjye, kugira ngo batazajya mu ntambara n’ubwoko ubwo aribwo bwose, umuryango, ururimi, cyangwa abantu, keretse njyewe, Nyagasani, mbibategetse.
34 Kandi ubwoko ubwo aribwo bwose, ururimi, cyangwa abantu nibatangaza intambara kuri bo, bazabanze bazamure ibendera ry’amahoro kuri abo bantu, ubwoko, cyangwa ururimi.
35 Kandi niba abo bantu batemeye icyifuzo cy’amahoro, n’igihe cya mbere cyangwa icya gatatu, bazazane ubu buhamya imbere ya Nyagasani.
36 Noneho njyewe, Nyagasani, nzabaha itegeko, kandi mbatsindishirize nibajya kurwana n’ubwo bwoko, ururimi, cyagwa abantu.
37 Kandi njyewe, Nyagasani, nzarwana intambara zabo, n’intambara z’abana babo, kugeza ubwo bazaba barihoreye ubwabo ku banzi babo bose, kugeza ku gisekuru cya gatatu n’icya kane.
38 Dore, uru ni urugero ku bantu bose, niko Nyagasani Imana yanyu avuga, kubw’ugutsindishirizwa imbere yanjye.
39 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, niba nyuma y’uko umwanzi wanyu yabateraga bwa mbere, yarihannye kandi akabasanga abasaba imbabazi, muzamubabarire, kandi ntimubihamane ukundi nk’ubuhamya bushinja umwanzi wanyu—
40 Bikomeze bityo kugeza ku nshuro ya kabiri n’iya gatatu, na kenshi uko umwanzi wanyu yihannye igicumuro yabacumuyeho, muzamubabarire, kugeza ku nshuro mirongo irindwi ukubye karindwi.
41 Kandi nabacumuraho kandi ntiyihane bitari ubwa mbere, nyamara muzamubabarire.
42 Kandi nabacumuraho ubwa kabiri, kandi ntiyihane, nyamara muzamubabarire.
43 Kandi nabacumuraho ubwa gatatu, kandi ntiyihane, nabwo muzamubabarire.
44 Ariko nabacumuraho ubwa kane ntimuzamubabarire, ahubwo muzazane ubu buhamya imbere ya Nyagasani, kandi ntibuzasibwa kugeza yihannye kandi akabagororera inshuro enye mu bintu byose yabacumuyeho.
45 Kandi nakora ibi, muzamubabarire n’umutima wanyu wose, kandi nadakora ibi, njyewe, Nyagasani, nzabahorera ku mwanzi wanyu inshuro ijana.
46 No ku bana be, no ku bana b’abana be n’ab’abanyanga bose, kugeza ku gisekuru cya gatatu n’icya kane.
47 Ariko abana nibazihana, cyangwa abana b’abana be, kandi bagahindukirira Nyagasani Imana yabo, n’umutima wabo wose n’ubushobozi bwabo bwose, ubwenge, n’imbaraga, kandi bakagarura inshuro enye kubw’ibicumuro byabo bacumuye, cyangwa abasogokuruza bacumuye, cyangwa abasogokuruza b’abasogokuruza babo, ubwo uburakari bwanyu buzashira.
48 Kandi uguhora ntikuzabageraho ukundi, niko Nyagasani Imana yanyu avuga, kandi ibicumuro byabo ntibizazanwa ukundi nk’ubuhamya bubashinja imbere ya Nyagasani. Amena.