Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 100


Igice cya 100

Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph na Sidney Rigdon, i Perrysburg, muri New York, ku itariki ya 12 Ukwakira 1833. Abavandimwe babiri, kubera ko batari mu miryango yabo mu gihe cy’iminsi myinshi, bumvise bagize impungenge kuri iki kibazo

1–4, Joseph na Sidney bazabwiriza inkuru nziza kubw’agakiza ka roho; 5–8, Bazahabwa muri uwo mwanya icyo bazavuga; 9–12, Sidney agomba kuba umuvugizi naho Joseph agomba kuba uhishurirwa n’umunyembaraga mu buhamya; 13–17, Nyagasani azahagurutsa abantu bakiranutse, kandi abumvira bazakizwa.

1 Ni ukuri, ni uko Nyagasani ababwira, nshuti zanjye Sidney na Joseph, imiryango yanyu imeze neza; bari mu maboko yanjye, kandi nzabakorera ibyo mbona ari byiza; kuko muri njye harimo ububasha bwose.

2 Kubera iyo mpamvu, nimunkurikire, kandi mutege ugutwi inama nzabaha.

3 Dore, kandi nimurebe, mfite abantu benshi aha hantu, mu turere dukikije, kandi umuryango w’ingirakamaro uzafungurwa mu turere dukikije mu gice cy’uburasirazuba.

4 Kubera iyo mpamvu, njyewe, Nyagasani, nabemereye kuza aha hantu; kuko ni uko byari bikwiriye kuri njye kubw’agakiza ka roho.

5 Kubera iyo mpamvu, ni ukuri ndababwira, nimurangururire amajwi yanyu aba bantu; muvuga ibitekerezo nzashyira mu mitima yanyu, kandi ntimuzakorwa n’isoni imbere yanjye.

6 Kuko muzabihabwa icyo gihe, koko, muri uwo mwanya, ibyo muzavuga.

7 Ariko mbahaye itegeko, ko muzatangaza icyo aricyo cyose mutangaza mu izina ryanjye, n’umutima ushize amanga, kandi w’ubugwaneza, mu bintu byose.

8 Kandi mbahaye iri sezerano, ko uko mukora ibi Roho Mutagatifu azasukwa kubw’ubuhamya bw’ ibintu byose muzavuga.

9 Kandi birakwiriye kuri njye ko wowe, mugaragu wanjye Sidney, uzaba umuvugizi w’aba bantu; koko, ni ukuri, nzakwimikira uyu muhamagaro, ndetse no kuba umuvugizi w’umugaragu wanjye Joseph.

10 Kandi nzamuha ububasha bwo kuba akomeye mu buhamya.

11 Kandi nzaguha ububasha bwo kuba ukomeye mu gusobanura byimbitse ibyanditswe byose, kugira ngo umubere umuvugizi, na we azakubere uhishurirwa, kugira ngo umenye ukuri kw’ibintu byose birebana n’ibintu by’ubwami bwanjye ku isi.

12 Kubera iyo mpamvu, komeza urugendo rwawe kandi utume imitima yabo inezerwa; kuko dore, kandi nimurebe, ndi kumwe nawe ndetse kugeza ku iherezo.

13 Kandi ubu mbahaye ijambo ryerekeye Siyoni. Siyoni izacungurwa, nubwo izacyahwa mu gihe gitoya.

14 Abavandimwe bawe, abagaragu banjye Orson Hyde na John Gould, bari mu maboko yanjye, kandi uko bubahiriza amategeko yanjye bazakizwa.

15 Kubera iyo mpamvu, imitima yanyu nihumure; kuko ibintu byose bizifatanyiriza hamwe kubw’ibyiza by’abagenda bemye, no kubw’ukwezwa kw’itorero.

16 Kuko nzihagurukiriza abantu bakiranutse, bazankorera mu bukiranutsi.

17 Kandi abatabaza bose izina rya Nyagasani, kandi bakubahiriza amategko ye, bazakizwa. Bigende bityo. Amena.

Capa