Igice cya 101
Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 16 na 17 Ukuboza 1833. Muri iki gihe Abera bari bakoraniye muri Missouri bakorerwaga itotezwa rikomeye. Ibitero byari byarabirukanye mu mazu yabo mu Karere ka Jackson; kandi bamwe mu Bera bari baragerageje gutura mu Turere twa Van Buren, Lafayette na Ray, ariko itotezwa ryarabakurikiye. Itsinda ry’ingenzi ry’Abera ryari icyo gihe mu Karere ka Clay muri Missouri. Ibikangisho by’urupfu ku bantu b’Itorero byari byinshi. Abera bo mu Karere ka Jackson bari barambuwe ibikoresho byo mu rugo, imyenda, amatungo, n’indi mitungo bwite; kandi ibyinshi mu bihingwa byabo byari byarononwe.
1–8, Abera baracyahwa kandi bakababazwa kubera ibicumuro byabo; 9–15, Uburakari bwa Nyagasani buzagwa ku mahanga, ariko abantu Be bazakoranywa kandi bahumurizwe; 16–21, Siyoni n’imambo zayo bizashingwa; 22–31, Kamere y’ubuzima mu Myaka Igihumbi isobanurwa; 32–42, Abera bazahabwa umugisha maze bagororerwe; 43–62, Umugani w’umutware n’imyelayo wumvikanisha ibyago n’ugucungurwa kwa nyuma kwa Siyoni; 63–75, Abera bazakomeza gukoranira hamwe; 76–80, Nyagasani yashyizeho Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika; 81–101, Abera bagomba guhihibikanira ubwishyu bw’ibyangijwe, bijyanye n’umugani w’umugore n’umucamanza ukiranirwa.
1 Ni ukuri ndababwira, ibyerekeye abavandimwe banyu bababaye, kandi batotejwe, kandi birukanywe mu gihugu cy’umurega wabo—
2 Njyewe, Nyagasani, nemeye ko umubabaro wabababaje ubageraho, nk’ingaruka z’ibicumuro byabo;
3 Nyamara nzabagira abanjye, maze bazabe abanjye kuri uwo munsi ubwo nzaza kwegeranya imitako yanjye yambarwa.
4 Kubera iyo mpamvu, bagomba gucyahwa no kugeragezwa, ndetse nka Aburahamu, wategetswe gutamba umwana we umwe gusa.
5 Kuko abatazihanganira gucyahwa, ahubwo bakampakana, ntibashobora gutagatifuzwa.
6 Dore, ndababwira, muri bo harimo intonganya, amakimbirane, n’amashyari, n’impaka, n’ibyifuzo by’irari n’icyaha; kubera iyo mpamvu bahumanyije imirage yabo n’ibi bintu.
7 Ntibihutiye kumvira ijwi rya Nyagasani Imana yabo; kubera iyo mpamvu, Nyagasani Imana yabo ntiyihutira kumva amasengesho yabo, kubasubiza ku munsi w’ibyago byabo.
8 Ku munsi w’amahoro yabo bahaye agaciro gake inama yanjye; ariko, ku munsi w’ibyago byabo, ni ngombwa ko banshaka.
9 Ni ukuri ndababwira, ntitaye ku byaha byabo, amara yanjye azuzuzwa ibambe kubwabo. Sinzabirukana burundu, kandi ku munsi w’umujinya nzibuka impuhwe.
10 Nararahiye, kandi iteka ryajyanye n’itegeko nabahaye mbere, ko nzarekura inkota y’uburakari bwanjye kubw’abantu banjye, kandi ndetse nk’uko nabivuze, bizabaho.
11 Uburakari bwanjye burenda gusukwa bitagira urugero ku mahanga yose; kandi ibi nzabikora mu gihe igikombe cy’ubukozi bw’ibibi bwabo bwuzuye.
12 Kandi kuri uwo munsi abazasangwa ku munara w’uburinzi, cyangwa mu yandi magambo, Isirayeli yanjye yose, bazakizwa.
13 Kandi abatatanyijwe bazakoranywa.
14 N’ababoroze bose bazahozwa.
15 N’abatanze ubuzima bwabo bose kubw’izina ryanjye bazambikwa ikamba.
16 Kubera iyo mpamvu, imitima yanyu nihumurizwe ku birebana na Siyoni; kuko umubiri wose uri mu maboko yanjye; nimutuze kandi mumenye ko ndi Imana.
17 Siyoni ntizimurwa mu mwanya wayo, nubwo abana bayo batatanyijwe.
18 Abasigaye, kandi bafite umutima ukeye, bazagaruka, kandi baze mu mirage yabo, bo n’abana babo, baririmba indirimbo z’umunezero udashira, kugira ngo bubake amatongo ya Siyoni—
19 Kandi ibi bintu byose kugira ngo ibyavuzwe n’abahanuzi byuzuzwe.
20 Kandi, dore, nta handi hantu na hamwe hatoranyijwe kurusha aho natoranyije; nta nubwo hazabaho ahandi hantu aho ariho hose hatoranywa kurusha aho natoranyije, kubw’umurimo wo gukoranywa kw’abera banjye—
21 Kugeza igihe umunsi uzaza ubwo nta mwanya wabo wundi uhabonetse; kandi noneho mfite indi myanya nabahitiyemo, kandi izitwa imambo, kubw’inyegamo cyangwa imbaraga za Siyoni.
22 Dore, icyifuzo cyanjye ni uko abatabaza izina ryanjye, kandi bandamya bijyanye n’inkuru nziza ihoraho, bazakoranira hamwe, kandi bagahagarara mu myanya mitagatifu;
23 Kandi bakitegura ihishurirwa rizaza, ubwo umwenda ukingiriza w’ingoro yanjye, mu ihema ryanjye, uhishe isi, uzavanwaho, kandi umubiri wose uzambonera hamwe.
24 Kandi buri kintu cyangirika, cyaba icy’umuntu, cyangwa cy’ibikoko byo mu ishyamba, cyangwa cy’ibiguruka byo mu majuru, cyangwa cy’ifi yo mu nyanja, gituye ku isi yose, kizakongoka;
25 Ndetse n’icy’ikiremeshwa kizayengeshwa n’ubushyuhe bw’igikatu, kand ibintu byose bizahinduka bishya, kugira ngo ubumenyi bwanjye n’ikuzo bishobore kubaho ku isi.
26 Kandi kuri uwo munsi urwango rw’umuntu, n’urwango rw’ibikoko, koko, urwango rw’umubiri wose, ruzashirira imbere yanjye.
27 Kandi kuri uwo munsi icyo aricyo cyose umuntu uwo ariwe wese azasaba, azagihabwa.
28 Kandi kuri uwo munsi Satani ntazagira ububasha bwo gushuka umuntu uwo ariwe wese.
29 Kandi nta shavu rizabaho kubera ko nta rupfu ruriho.
30 Kuri uwo munsi uruhinja ntiruzapfa kugeza rukuze; kandi ubuzima bwarwo buzaba nk’imyaka y’igiti;
31 Kandi igihe apfuye ntazasinzira, ni ukuvuga, mu isi, ahubwo azahindurwa mu kanya nk’ako guhumbya, maze azatwarwe, kandi azaruhukira mu ikuzo.
32 Koko, ni ukuri, ndababwira, kuri uwo munsi ubwo Nyagasani azaza, azahishura ibintu byose—
33 Ibintu byabayeho, n’ibintu byahishwe bitamenywe n’umuntu uwo ariwe wese, ibintu by’isi, yaremwemo, n’intego n’iherezo ryabyo—
34 Ibintu birusha ibindi agaciro, ibintu biri hejuru, n’ibintu biri hasi, ibintu biri mu isi, no ku isi, no mu ijuru.
35 Kandi abababazwa n’itotezwa bose kubw’izina ryanjye, kandi bakihangana mu kwizera, nubwo bahamagariwe kurambika hasi ubuzima bwabo ku bwanjye nyamara bazasangira iri kuzo ryose.
36 Kubera iyo mpamvu, mwitinya ndetse kugeza ku rupfu; kuko muri iyi si umunezero wanyu ntusendereye, ariko muri njye umunezero wanyu urasendereye.
37 Kubera iyo mpamvu, ntimwite ku mubiri, cyagwa ku buzima bw’umubiri; ahubwo nimwite kuri roho, n’ubuzima bwa roho.
38 Kandi muhore mushakisha mu maso h’Imana, kugira ngo mwihanganye mushobore guhamana roho zanyu, kandi muzagire ubugingo buhoraho.
39 Igihe abantu bahamagariwe inkuru nziza, kandi bakagirana igihango gihoraho, babarwa nk’umunyu w’isi n’icyanga cy’abantu;
40 Bahamagariwe kuba icyanga cy’abantu; kubera iyo mpamvu, iyo uwo munyu utakaje icyanga cyawo, dore, icyo gihe ntacyo uba ukimaze uretse kwirukanwa no kunyukanyukirwa munsi y’ibirenge by’abantu.
41 Dore, hano hari ubushishozi ku byerekeranye n’abana ba Siyoni, ndetse benshi, ariko si bose; basanzwe baracumuye, kubera iyo mpamvu bagomba gucyahwa—
42 Uwikuza azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azakuzwa.
43 Kandi ubwo, nzabereka umugani, kugira ngo mushobore kumenya ugushaka kwanjye ku byerekeye ugucungurwa kwa Siyoni.
44 Umutware umwe yari afite isambu, nziza cyane, maze abwira abagaragu be ati: Nimujye mu ruzabibu rwanjye, ndetse muri uwo murima mwiza cyane, maze muteremo imyelayo cumi n’ibiri.
45 Maze muzikikize abarinzi, kandi mwubake umunara, ku buryo umwe ashobora kurebera ahirengeye ubutaka buhakikije, kugira ngo abe umurinzi ku munara, kugira ngo imyelayo yanjye ituvunwa igihe umwanzi azazira konona no kwitarira urubuto rw’uruzabibu rwanjye.
46 Ubwo, abagaragu b’umutware baragiye maze bakora nk’uko shebuja wabo yabategetse, nuko batera imyelayo, kandi bubaka uruzitiro ruhakikije, maze bashyiraho abarinzi, nuko batangira kubaka umunara.
47 Kandi ubwo bari bakirimo gushyiraho urufatiro rwawo, batangiye kuvugana hagati yabo bati: Ese ni iki databuja ashakira uyu munara?
48 Kandi babazanyije igihe kirekire, bavugana hagati yabo bati: Ese ni iki databuja ashakira uyu munara, kandi iki ari igihe cy’amahoro?
49 None se iyi feza ntiyahabwa abagenza? Kuko nta kamaro k’ibi bintu.
50 Kandi mu gihe bari bananiwe kumvikana bahindutse abanebwe, kandi ntibumvira amategeko ya shebuja.
51 Kandi umwanzi yaje ninjoro, maze asenya uruzitiro; nuko abagaragu b’umutware barahaguruka kandi bari bafite ubwoba bwinshi, maze barahunga, nuko umwanzi asenya imirimo yabo, kandi bavunagura imyelayo.
52 Ubwo, dore, umutware, nyiri uruzabibu, yahamagaye abagaragu be, maze arababwira ati: Kuki! ni iki cyateye ibi byago bikomeye?
53 Ntimwari mukwiye kuba mwakoze ndetse nk’uko nabategetse, kandi—nyuma y’uko mwari mumaze gutera uruzabibu, kandi mwubatse uruzitiro ruhakikije kandi mwashyizeho abarinzi ku nkike zarwo—mwubatse n’umunara, maze mukarinda uruzabibu rwanjye, kandi ntimusinzire, ngo hato umwanzi atabagwa hejuru?
54 Kandi dore, umurinzi wo ku munara yari kuba yabonye umwanzi mu gihe yari kuba akiri kure, kandi noneho mwashoboraga kuba mwari mwiteguye kandi mwabujije umwanzi gusenya uruzitiro rwaho, maze mugakiza uruzabibu rwanjye amaboko y’usenya.
55 Kandi nyiri uruzabibu yabwiye umwe mu bagaragu be ati: Genda maze ukoranyirize hamwe abasigaye mu bagaragu banjye, maze ufate imbaraga zose z’inzu yanjye, aribo abarwanyi banjye, abasore banjye, ndetse n’abari mu myaka yo hagati mu bagaragu banjye, aribo mbaraga z’inzu yanjye, uretse gusa abo natoranyirije kuguma hano;
56 None nimugende mutazuyaje mu murima w’uruzabibu rwanjye, maze mutabare uruzabibu rwanjye; kuko ni urwanjye; naruguze ifeza yanjye.
57 Kubera iyo mpamvu, nimugende mutazuyaje mu murima wanjye musenye inkike z’abanzi banjye, mujugunye hasi umunara wabo, maze mutatanye abarinzi babo.
58 Kandi nibakoranira hamwe babarwanya, mumporere ku banzi banjye, kugira ngo uwo mwanya nshobore kuzana n’abasigaye bo mu nzu yanjye maze twigarurire igihugu.
59 Kandi umugaragu yabwiye shebuja ati: Ese ibi bintu bizabaho ryari?
60 Kandi yabwiye umugaragu we ati: Nimbishaka, ugende utazuyaje, kandi ukore ibintu ibyo aribyo byose nagutegetse;
61 Kandi ibi bizaba ikimenyetso cyanjye n’umugisha kuri wowe—igisonga cy’umukiranutsi n’umunyabwenge rwagati mu nzu yanjye, umutegetsi mu bwami bwanjye.
62 Kandi umugaragu we yagiye atazuyaje, maze akora ibintu ibyo aribyo byose shebuja yamutegetse; kandi nyuma y’iminsi myinshi ibintu byose byaruzujwe.
63 Byongeye, ni ukuri ndakubwira, nzakwereka ubushishozi muri njye ku byerekeye amatorero yose, igihe cyose bashaka kuyoborwa mu buryo bukiranutse kandi bukwiye kubw’agakiza kabo—
64 Kugira ngo umurimo wo gukoranira hamwe w’abera banjye ushobore gukomeza, kugira ngo nshobore kububakira kubw’izina ryanjye mu myanya mitagatifu; kuko igihe cy’isarura kiraje, kandi ijambo ryanjye rigomba kuzuzwa.
65 Kubera iyo mpamvu, ngomba gukoranyiriza hamwe abantu banjye, bijyanye n’umugani w’ingano n’urukungu, kugira ngo ingano zishobore kurindirwa mu bigega kugira ngo zigire ubugingo buhoraho, maze zambikwe ikamba n’ikuzo rya selestiyeli, ubwo nzaza mu bwami bwa Data kugororera buri muntu bijyanye n’uko umurimo we ugenda.
66 Mu gihe urukungu ruzahambirirwa mu miba, kandi imigozi yayo igakomezwa, kugira ngo itwikwe n’umuriro utazima.
67 Kubera iyo mpamvu, mpaye itegeko amatorero yose, ko azakomeza gukoranira hamwe ahantu henshi natoranyije.
68 Nyamara, nk’uko nababwiye mu itegeko rya mbere, ikoraniro ryanjyu ntiribeho huti huti, cyangwa kubw’ubuhunzi; ahubwo ibintu byose nibitegurirwe imbere yanyu.
69 Kandi kugira ngo ibintu byose bitegurirwe imbere yanyu, nimwitondere itegeko natanze ryerekeye ibi bintu—
70 Rivuga, cyangwa ryigisha, kugura ubutaka n’ifeza, ubushobora kugurwa n’ifeza, mu karere gakikije igihugu natoranyirije kuba igihugu cya Siyoni, kubw’intangiriro y’ikoraniro ry’abera banjye;
71 Ubutaka bwose bushobora kugurwa mu Karere ka Jackson, n’ibihugu bihakikije, maze mukarekera ibisigaye mu kuboko kwanjye.
72 Ubu, ni ukuri ndababwira, amatorero yose nakoranyirize hamwe ifeza zayo zose; ibi bintu bikorwe mu gihe cyabyo, ariko atari huti huti; kandi mwitondere ko ibintu byose bitegurirwa imbere yanyu.
73 Kandi abagabo b’icyubahiro nibatoranywe, ndetse abagabo bashishoza, maze mubohereze kugura ubu butaka.
74 Kandi amatorero mu bihugu by’iburasirazuba, naba yubatswe, nibazumvira iyi nama bazashobora kugura ubutaka maze bakabwikoranyirizaho, kandi muri ubu buryo bashobora kuhashyira Siyoni.
75 Ndetse ubu hamaze kugera mu bubiko ibihagije, koko, ndetse mu gisagirane, byo gucungura Siyoni, no kubaka amatongo yayo, ntazongere gusenywa ukundi, amatorero, yiyitirira izina ryanjye, yifuza kumvira ijwi ryanjye.
76 Kandi byongeye ndababwira, abatatanyijwe n’abanzi babo, mfite umugambi ko bazakomeza guhihibikanira ubwishyu, n’ubucunguzi, kubw’amaboko y’abashyizweho nk’abategetsi kandi bafite ubushobozi kuri mwebwe—
77 Bijyanye n’amategeko n’itegeko nshinga ry’abantu, nemeye ko rishyirwaho, kandi rikarengerwa kubw’uburenganzira n’uburinzi bw’umubiri wose, bijyanye n’amahame akiranutse kandi matagatifu;
78 Ko buri muntu ashobora kwitwara mu nyigisho n’ihame rireba ibizaza, bijyanye n’amahitamo mbonezamuco namuhaye, kugira ngo buri muntu ashobore kubarwaho ibyaha bye bwite ku munsi w’urubanza.
79 Kubera iyo mpamvu, ntibikwiriye ko umuntu uwo ariwe wese yaba mu buretwa bw’undi.
80 Kandi kubw’uyu mugambi nashyizeho Itegeko Shingiro ry’iki gihugu, n’amaboko y’abantu bashishoza nazamuye kubw’uyu mugambi, kandi nacunguye igihugu kubw’imivu y’amaraso.
81 Ubu se, ni iki nagereranya n’abana ba Siyoni? Ndabagereranya n’umugani w’umugore n’umucamanza udakiranutse, kuko abantu bakwiriye guhora basenga kandi ntibananirwe, uvuga uti—
82 Hariho mu murwa umucamanza utaratinyaga Imana, nta n’agaciro yahaga umuntu.
83 Kandi hariho umupfakazi muri uwo murwa, nuko aramwegera, avuga ati: Mporera ku mubisha wanjye.
84 Kandi yarabyanze mu gihe gitoya, ariko nyuma y’aho yaribwiye muri we ati: Nubwo ntatinya Imana, cyangwa ngo mpe agaciro umuntu, ariko kubera ko uyu mupfakazi anteye impagarara nzamuhorera, hato kubw’ukuza kwe kw’ubutitsa atazangora.
85 Bityo nzabigereranya n’abana ba Siyoni.
86 Nibahihibikanire ku birenge by’umucamanza;
87 Kandi natabitaho, bahihibikanire ku birenge by’umutware;
88 Kandi niba umutware atabitayeho, bahihibikanire ku birenge by’umuyobozi;
89 Kandi niba umuyobozi atabitayeho, ubwo Nyagasani azahaguruka maze ave mu bwihisho bwe, kandi mu mujinya we azababaze amahanga;
90 Kandi mu burakari bwe bwotsa, no mu mujinya we ukaze, mu gihe cye, azaca abagome, abahemu, ibisonga bikiranirwa, kandi abahe umurage wabo mu ndyarya, n’abatemera;
91 Ndetse mu mwijima wo hanze, aho baririra, bakaborogera, kandi bakahahekenyera amenyo.
92 Nimusengere, kubera iyo mpamvu, ko amatwi yabo ashobora gufungurirwa ugutakamba kwanyu, kugira ngo nshobore kubagirira impuhwe, ngo ibi bintu bishobore kubageraho.
93 Ibyo nababwiye bigomba kubaho, kugira ngo abantu bose basigare nta rwitwazo;
94 Kugira ngo abantu bashishoza n’abategetsi bashobore kumva no kumenya ibyo batigeze na rimwe bitaho;
95 Kugira ngo nshobore gutangira igikorwa cyanjye, kandi nsohoze umurimo wanjye, umurimo wanjye udasanzwe, kugira ngo abantu bashobore gutandukanya umukiranutsi n’umugome, niko Imana ivuga.
96 Kandi byongeye, ndababwira, binyuranye n’itegeko ryanjye n’umugambi wanjye ko umugaragu wanjye Sidney Gilbert azagurisha inzu yanjye y’ububiko, nashyiriyeho abantu banjye, akayishyira mu maboko y’abanzi banjye.
97 Ntimutume ibyo nashyizeho bisenywa n’abanzi banjye, ku bwumvikane bw’abiyitirira izina ryanjye.
98 Kuko iki ni icyaha kibabaza cyane kandi gikomeye kuri njye, no ku bantu banjye, nk’ingaruka y’ibyo bintu nategetse kandi bigiye vuba aha kuzagwa ku mahanga.
99 Kubera iyo mpamvu, ndashaka ko abantu banjye bazishyuza, kandi bakomeze kwishyuza ibyo nabashyiriyeho, nubwo batazemererwa kuhatura.
100 Nyamara, simvuga ko batazahatura, kuko igihe cyose bazera urubuto n’imirimo ikwiriye ubwami bwanjye bazahatura.
101 Bazubaka, kandi nta wundi uzaharagwa, bazatera inzabibu, kandi bazarya urubuto rwazo. Bigende bityo. Amena.