Igice cya 104
Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith, ari cyangwa hafi ya Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 23 Mata 1834, ku birebana n’Ikigo Gihuriweho (reba imitwe y’ibice bya 78 na 82). Umwanya ushobora kuba wari uw’inama y’inteko y’abanyamuryango b’Ikigo Gihuriweho, yaganiriye ku bikenewe by’umubiri byihutirwa by’Itorero. Inama ya mbere yaho y’Ikigo Gihuriweho ku itariki ya 10 Mata yari yaremeje ko umuryango useswa. Iri hishurirwa ribwiriza ko ikigo ahubwo kivugururwa, imitungo yacyo igombaga kugabanywa mu banyamuryango b’ikigo nk’inshingano z’ubusonga bwabo. Bayobowe na Joseph Smith, interuro “Ikigo Gihuriweho” yahinduwemo nyuma “Icyiciro Gihuriweho”.
1–10, Abera bacumuye ku rugaga gihuriweho bazavumwa; 11–16, Nyagasani atunga Abera Be mu nzira Ye bwite; 17–18, Itegeko ry’Inkuru nziza rigenga ukwitabwaho kw’abakene; 19–46, Ubusonga n’imigisha by’abavandimwe batandukanye bigaragazwa; 47–53, Urugaga ruhuriweho muri Kirtland n’urugaga muri Siyoni zigomba gukora bitandukanye; 54–66, Ububiko butagatifu bwa Nyagasani bushyirirwaho ugucapwa kw’ibyanditswe; 67–77, Ububiko rusange bw’urugaga ruhuriweho bugomba gukora bushingiye kuri bwumvikane rusange; 78–86, Abo mu cyiciro gihuriweho bagomba kwishyura imyenda yabo yose, kandi Nyagasani azabagobotora mu buretwa bw’imari.
1 Ni ukuri ndababwira, nshuti zanjye, mbagiriye inama, kandi mbahaye itegeko, byerekeranye n’imitungo yose y’urugaga nategetse ko gitegurwa kandi kigashyirwaho, kugira ngo kibe icyiciro gihuriweho, n’icyiciro gihoraho kubw’inyungu y’itorero ryanjye, no kubw’agakiza k’abantu kugeza nje.
2 N’isezerano ridakuka kandi ridahinduka, kugira ngo igihe abo nategetse babaye indahemuka bazahabwe umugisha w’imigisha itabarika;
3 Ariko nibaba indahemuka babe hafi y’umuvumo.
4 Kubera iyo mpamvu, uko bamwe mu bagaragu banjye batakurikije itegeko, ahubwo bagatatira igihango binyuze mu gukora ibyaha, n’amagambo y’amahimbano, nabavumye umuvumo ubababaza kandi uteye agahinda.
5 Kuko njyewe, Nyagasani, nategetse mu mutima wanjye, ko igihe umuntu uwo ariwe wese ubarirwa mu rugaga azasangwa ari umunyabyaha, cyangwa, mu yandi magambo, uzatatira igihango kimubereye umurunga, azavumwa mu buzima bwe, kandi azaribatirwa hasi n’uwo nshaka;
6 Kuko njyewe, Nyagasani, ntabwo ndi uwo gukwenwa muri ibi bintu—
7 Kandi ibi byose kugira ngo umuziranenge muri mwebwe ashobore gucirwa urubanza hamwe n’ukiranuka; kandi kugira ngo utsinzwe muri mwe adashobore gucika; kubera ko njyewe, Nyagasani, nabasezeranyije ikamba ry’ikuzo iburyo bwanjye.
8 Kubera iyo mpmavu, igihe musanzwe muri abanyabyaha, ntimushobora gucika umujinya wanjye mu buzima bwanjye.
9 Igihe muciwe kubw’igicumuro, ntimushora gucika ibipfunsi za Satani kugeza ku munsi w’ugucungurwa.
10 Kandi ubu mbahaye ububasha kuri iyi saha, kugira ngo niba umuntu uwo ariwe wese muri mwebwe, wo mu rugaga, asanzwe ari umunyacyaha kandi ntiyihane ikibi, ko muzamuharira ibipfunsi bya Satani; kandi ntazagira ububasha byo kuzana ikibi kuri mwebwe.
11 Ni ubushishozi muri njye, kubera iyo mpamvu, mbahaye itegeko, ko muzitegura maze mugatoranyiriza buri muntu ubusonga bwe;
12 Ko buri muntu yamurikira ubusonga bwamushinzwe.
13 Kuko birakwiriye ko, njyewe, Nyagasani, nzatuma buri muntu agira inshingano, nk’igisonga ku migisha y’isi, naremeye kandi nateguriye ibiremwa byanjye.
14 Njyewe, Nyagasani, nabambye amajuru, kandi nshyiraho urufatiro rw’isi, umurimo w’amaboko yanjye; kandi ibintu byose birimo ni ibyanjye.
15 Kandi niyo ntego yanjye gutunga abera banjye, kuko ibintu byose ari ibyanjye.
16 Ariko bigomba gukorwa mu buryo bwanjye bwite; kandi dore iyi niyo nzira njyewe, Nyagasani, nategetse yo gutunga abera banjye, kugira ngo abakene bazakuzwe, mu byo abatunzi bacishwa bugufi.
17 Kuko isi isendereye, kandi harimo ibihagije n’ibipfushwa ubusa; koko, nateguye ibintu byose, kandi nahaye abana b’abantu kwibera abasimbura.
18 Kubera iyo mpamvu, umuntu uwo ariwe wese nazafata igisagirane naremye, kandi ntasaranganye umugabane we, bijyanye n’itegeko ry’inkuru nziza yanjye, ku bakene n’abatindi, hamwe n’abagome, azabumburira amaso ye ikuzimu, kandi ari mu rugaraguro.
19 Kandi ubu, ni ukuri ndababwira, ibyerekeye imitungo y’icyiciro—
20 Umugaragu wanjye Sidney Rigdon nahabwe ubu ahantu ho kuba, n’ikibanza cy’urukaniro ashinzwe, kubw’inkunga ye mu gihe akora mu ruzabibu, ndetse nk’uko mbishaka, ubwo nzabimutegeka.
21 Kandi ibintu byose nibikorwe bijyanye n’inama y’urugaga, n’ubwumvikane buhuriweho cyangwa ijwi ry’urugaga, kiba mu gihugu cya Kirtland.
22 Kandi ubu busonga n’umugisha, njyewe, Nyagasani, mbihaye umugaragu wanjye Sidney Rigdon kubw’umugisha kuri we, n’urubyaro rwe nyuma ye;
23 Kandi nzagwiza imigisha kuri we, igihe cyose aziyoroshya imbere yanjye.
24 Kandi byongeye, umugaragu wanjye Martin Harris nahabwe, kubw’ibyo ashinzwe, ikibanza umugaragu wanjye John Jonhson yahawe nk’ingurane y’umurage we wa kera, kubwe n’urubyaro rwe nyuma ye;
25 Kandi igihe cyose azaba indahemuka, nzamugwizaho imigisha n’urubyaro rwe nyuma ye.
26 Kandi umugaragu wanjye Martin Harris aharire feza ye ugutangazwa kw’amagambo yanjye, bijyanye n’uko umugaragu wanjye Joseph Smith Mutoya, azamubwiriza.
27 Kandi byongeye, umugaragu wanjye Frederick G. Williams ahabwe ahantu atura.
28 Kandi umugaragu wanjye Oliver Cowdery ahabwe ikibanza gikurikiranye n’inzu, igomba kuba icyumba cy’icapiro, kikaba ari ikibanza cya mbere, ndetse n’ikibanza se atuyeho.
29 Kandi abagaragu banjye Frederick G. Williams na Oliver Cowdery bahabwe icyumba cy’icapiro n’ibintu byose birebana na nacyo.
30 Kandi ibi bizaba ubusonga bwabo buzabahabwa.
31 Kandi igihe cyose babaye indahemuka, dore nzabaha umugisha, kandi mbagwizeho imigisha.
32 Kandi iyi niyo ntangiriro y’ubusonga nabahaye, ubwabo n’urubyaro rwabo inyuma yabo.
33 Kandi, igihe cyose babaye indahemuka, nzagwiza imigisha kuri bo n’urubyaro rwabo nyuma yabo, ndetse imigisha itabarika.
34 Kandi byongeye, umugaragu wanjye John Johnson ahabwe inzu abamo, n’umurage, byose uretse ubutaka bwahariwe ubwubatsi bw’amazu, ajyanye n’uwo murage, n’ibyo bibanza byiswe iby’ umugaragu wanjye Oliver Cowdery.
35 Kandi igihe cyose azaba indahemuka, nzagwiza imigisha kuri we.
36 Kandi ndashaka ko azagurisha ibibanza byagenewe ubwubatsi bw’umurwa b’abera banjye, igihe cyose ababimenyeshwa n’ijwi rya Roho, kandi bijyanye n’inama y’urugaga, n’ijwi ry’urugaga.
37 Kandi iyi niyo ntangiriro y’ubusonga namuhaye, kubw’umugisha kuri we n’urubyaro rwe nyuma ye.
38 Kandi igihe cyose abaye indahemuka, nzagwiza imigisha itabarika kuri we.
39 Kandi byongeye, umugaragu wanjye Newel K. Whitney nahabwe amazu n’ikibanza atuyemo, n’ikibanza n’inyubako ihagazemo ikigo cy’ubucuruzi, ndetse n’ikibanza kiri mu mpfuruka yo hepfo y’ikigo cy’ubucuruzi, ndetse n’ikibanza kirimo aho bakorera imibavu.
40 Kandi ibi byose nabihaye umugaragu wanjye Newel K. Whitney kubw’ubusonga bwe, kubw’umugisha kuri we n’urubyaro rwe nyuma ye, kubw’akamaro k’ikigo cy’ubucuruzi cy’urugaga rwanjye natangirije urumambo mu gihugu cya Kirtland.
41 Koko, ni ukuri, ubu ni ubusonga nahaye umugaragu wanjye N. K. Whitney, ndetse n’iki kigo cy’ubucuruzi uko cyakabaye, we n’umusimbura we, n’urubyaro rwe nyuma ye.
42 Kandi igihe cyose abaye indahemuka mu kubahiriza amategeko yanjye, namuhaye, nzagwiza imigisha kuri we n’urubyaro rwe inyuma ye, ndetse imigisha itabarika.
43 Kandi byongeye, umugaragu wanjye Joseph Smith Mutoya ahabwe ikibanza cyagenewe ubwubatsi bw’inzu yanjye, ifite metero 200 z’uburebure na cumi n’ebyiri z’ubugari, ndetse umurage ubu se atuyeho;
44 Kandi iyi niyo ntangiriro y’ubusonga namuhaye, kubw’umugisha kuri we, no kuri se.
45 Kuko dore, nabikiye umurage se, kubw’inkunga ye; kubera iyo mpamvu azabarwa mu nzu y’umugaragu wanjye Joseph Smith Mutoya.
46 Kandi nzagwiza imigisha ku nzu y’umugaragu wanjye Joseph Smith Mutoya igihe cyose abaye indahemuka, ndetse imigisha itabarika.
47 Kandi ubu, mbahaye itegeko ryerekeye Siyoni, ko mutazahambirwa ukundi nk’urugaga rwiyunze ku bavandimwe banyu ba Siyoni, keretse muri ubu buryo—
48 Nyuma y’uko murangije kwitegura, muzitwa Urugaga Rwiyunze rw’Urumambo rwa Siyoni, Umurwa wa Kirtland. Kandi abavandimwe banyu, nyuma y’uko barangije kwitegura, bazitwa Urugaga Rwiyunze rw’Umurwa wa Siyoni.
49 Kandi bazitegura mu mazina yabo bwite, no mu izina rye bwite; kandi bazakora imirimo yabo mu izina ryabo bwite, no mu mazina yabo bwite;
50 Kandi muzakora imirimo yanyu mu izina ryanyu bwite, no mu mazina yanyu bwite.
51 Kandi ibi narabitegetse kugira ngo bikorwe kubw’agakiza kanyu, ndetse no kubw’agakiza kabo, nk’ingaruka z’ukwirukanwa n’iz’ibizaza.
52 Kubera ko ibihango byatatiriwe binyuze mu gicumuro, kubw’ugukora icyaha n’amagambo y’amahimbano—
53 Kubera iyo mpamvu, muraseshwe nk’urugaga rwiyunze n’abavandimwe banyu, ku buryo uhereye ubu mutagihambiriwe kuri bo, uretse muri ubu buryo, nk’uko nabivuze, kubw’umwenda nk’uko bizumvikanwaho n’uru rugaga mu nteko, uko ibihe byanyu bizabyemera kandi ijwi ry’inteko rikabibwiriza.
54 Kandi byongeye, mbahaye itegeko ryerekeye ubusonga bwanyu nabatoranyirije.
55 Dore, iyi mitungo yose ni iyanjye, cyangwa se bitabaye ibyo ukwizera kwanyu ni impfabusa, kandi mugaragara ko muri indyarya, n’ibihango mwangiriye byaratatiriwe;
56 Kandi niba imitungo ari iyanjye, noneho muri ibisonga; bitabaye ibyo ntimuri ibisonga.
57 Ariko, ni ukuri ndababwira, nabahaye kuba ibisonga ku nzu yanjye, ndetse ibisonga rwose.
58 Kandi kubw’iyi mpamvu nabategetse kwitegura, ndetse gucapa amagambo yanjye, ubusendere bw’ibyanditswe, amahishurirwa nabahaye, kandi nzabaha nyuma y’aha rimwe na rimwe—
59 Kuko impamvu yo kubaka itorero ryanjye n’ubwami ku isi, no gutegura abantu banjye kubw’igihe nzaturira hamwe na bo, bikaba biregereje.
60 Kandi muzategura kubwanyu ahantu h’ububiko, maze muhature izina ryanjye.
61 Kandi muzatoranyiriza umwe muri mwebwe gucunga ububiko, kandi azimikwa kubw’uyu mugisha.
62 Kandi hazabe ikimenyetso ku bubiko, maze ibintu bitagatifu byose bizashyikirizwe ku bubiko; kandi nta muntu muri mwebwe uzabwita ubwe bwite, cyangwa igice icyo aricyo cyose cyabwo, kuko buzaba ubwanyu mwese ku bwumvikane.
63 Kandi ndabubahaye uhereye none aha, kandi ubu muburebe, kugira ngo mujyemo kandi mukoreshe ubusonga nabahaye, havanywemo ibintu bitagatifu, kubw’intego yo gucapa ibi bintu bitagatifu nk’uko nabivuze.
64 Kandi umusaruro w’ibintu bitagatifu uzabikwa mu bubiko, kandi ikimenyetso kizabishyirwaho, kandi ntabwo kizakoreshwa cyangwa ngo kivanwe mu bubiko n’uwo ariwe wese, nta n’ubwo ikimenyetso cyabishizweho kizafungurwa, keretse kubw’ijwi ry’urugaga, cyangwa kubw’itegeko.
65 Kandi bityo muzabungabunga umusaruro w’ibintu bitagatifu mu bubiko, kubw’imigambi yera kandi mitagatifu.
66 Kandi ubu buzitwa ububiko butagatifu bwa Nyagasani; kandi ikimenyetso kizahamishwaho kugira ngo bushobore kuba butagatifu kandi buturwe Nyagasani.
67 Kandi byongeye, hazabaho ubundi bubiko bwateguwe, n’umubitsi washyiriweho gucunga ububiko, kandi ikimenyetso kizabushyirwaho.
68 Kandi ifeza yose mwakiriye mu busonga bwanyu, kubw’ukwagura imitungo nabashinze, mu mazu, cynagwa mu bihugu, cyangwa mu matungo, cyangwa mu bintu byose keretse bibaye inyandiko ntagatifu kandi zera, nibikiye kubw’imigambi mitagatifu kandi yera, zizashyirwa mu bubiko byihuse uko mwakiriye feza, mu magana, cyangwa za mirongo itatu, cyangwa za makumyabiri, cyangwa amacumi, cyangwa bitanu.
69 Cyangwa mu yandi magambo, niba umuntu uwo ariwe wese muri mwebwe ahawe amadolari atanu nayashyire mu bubiko, cyangwa nahabwa icumi, cyangwa makumyabiri, cyangwa mirongo itanu, cyangwa ijana, nakore atyo.
70 Kandi ntihagire uwo ariwe wese muri mwebwe uvuga ko ari aye bwite; kuko atazitwa aye, nta n’igice cyayo.
71 Kandi ntihazagire igice cyayo icyo aricyo cyose gikoreshwa, cyangwa kivanwa mu bubikiro, keretse kubw’ijwi n’ubwumvikane rusange by’urugaga.
72 Kandi iri rizaba ijwi n’ubwumvikane rusange bw’urugaga—ko umuntu uwo ariwe wese muri mwebwe abwira umubitsi ati: Nkeneye iki kugira ngo kimfashe mu busonga bwanjye—
73 Niba ari amadolari atanu, cyangwa ari amadolari icumi, cyangwa makumyabiri, cyangwa mirongo itanu, umubitsi azamuha umubare asaba kugira ngo umufashe mu busonga bwe—
74 Kugeza ubwo abonetse ko yateshutse, kandi bikagaragazwa byeruye imbere y’inteko y’urugaga ko ari igisonga gihemuka kidashishoza.
75 Ariko igihe afite uburenganzira bwuzuye, kandi ari indahemuka kandi ashishoza mu busonga bwe, iki kizaba ku mubitsi ikimenyetso cye umubitsi atazasubiza inyuma.
76 Ariko mu gihe cy’ubuhemu, umubitsi azashyikirizwa inteko n’ijwi ry’urugaga.
77 Kandi mu gihe umubitsi abonetse ko akiranirwa kandi adashishoza, azashyikirizwa inteko n’ijwi ry’urugaga, kandi azavanwa mu mwanya we, maze hazahyirweho undi mu kigwi cye.
78 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, ku byerekeye imyenda yanyu—dore ndashaka ko muzishyura imyenda yanyu yose.
79 Kandi ndashaka ko muziyoroshya imbere yanjye, maze mugahabwa uyu mugisha kubw’umwete n’ubwiyoroshye n’isengesho ry’ukwizera.
80 Kandi igihe cyose muri abanyamwete kandi mwiyoroshya, kandi mukimenyereza isengesho ry’ukwizera, dore, nzoroshya imitima y’abo mufite imyenda, kugeza ubwo nzaboherereza uburyo kubw’ukwigobotora kwanyu.
81 Kubera iyo mpamvu nimwandikire bwangu New York kandi mwandike ibijyanye n’ibyo Roho wanjye abategeka, kandi nzoroshya imitima y’abo mufitiye umwenda, kugira ngo ukubagirira nabi kuvanwe mu bitekerezo byabo.
82 Kandi igihe cyose mwiyoroshya kandi muri indahemuka kandi mukitabaza izina ryanjye, dore, nzabaha intsinzi.
83 Mbahaye isezerano, ko muzagobotorwa icyo gihe uburetwa bwanyu.
84 Igihe cyose muhawe amahirwe yo kuguza ifeza amagana, cyangwa ibihumbi, ndetse kugeza ubwo muzaguza ahagije kugira ngo mwigobotore uburetwa, ni uburenganzira bwanyu.
85 Kandi mutangeho ingwate imitungo nashyize mu maboko yanyu, icyo gihe, mutanga amazina yanyu kubw’ubwumvikane rusange cyangwa se, uko bizababera byiza.
86 Mbahaye ubu burenganzira, icyo gihe, kandi dore, nimutangira gukora ibintu nashyize imbere yanyu, bijyanye n’amategeko yanjye, ibi bintu byose ni ibyanjye, kandi muri ibisonga byanjye, kandi umutware ntazemera ko inzu ye isenywa. Bigende bityo. Amena.