Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 110


Igice cya 110

Amayerekwa yeretswe Umuhanuzi Joseph Smith na Oliver Cowdery mu ngoro i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 3 Mata 1836. Umwanya wabaye uw’iteraniro ryo ku munsi w’Isabato. Amateka ya Joseph Smith aravuga ati: “Mu gicamunsi, nafashije abandi Bayobozi mu gutanga Igaburo rya Nyagasani ry’umugoraba mu Itorero. Ndihawe n’aba Cumi na babiri, bari bagiriwe ubutoni bwo gukora ku meza matagatifu uyu munsi. Nyuma yo gutunganyiriza uyu murimo abavandimwe banjye, nariherereye ku ruhimbi, imyenda ikingiriza yamanuwe, maze ndunama, hamwe na Oliver Cowdery, mu isengesho rituje kandi rishize amanga. Nyuma yo kuva mu isengesho, iyerekwa rikurikira ryaradufunguriwe twembi.”

1–10, Nyagasani Yehova agaragara mu ikuzo kandi yemera Ingoro ya Kirtland nk’inzu Ye; 11–12, Mose na Eliya, buri wese araboneka kandi batanga imfunguzo zabo n’ubusonga bwabo; 13–16, Eliya aragaruka maze atanga imfunguzo z’ubusonga bwe nk’uko byasezeranyijwe na Malaki.

1 Umwenda ukingiriza wari wakuwe mu bwenge bwacu, kandi amaso y’ubuhanga yari yafunguwe.

2 Twabonye Nyagasani ahagaze ku rukuta rugera ku gituza rw’uruhimbi, imbere yacu; kandi munsi y’ibirenge bye hari ikintu gisize zahabu iyunguruye, mu ibara risa niry’umuringa ukubye.

3 Amaso ye yari nk’ikibatsi cy’umuriro; umusatsi wo ku mutwe we wari umweru usa n’urubura rukeye, mu maso he habengeranaga bisumba urumuri rw’izuba, kandi ijwi rye ryari nk’urusaku rw’amazi menshi asuma, ndetse ijwi rya Yehova, rivuga riti:

4 Ndi uwa mbere n’uw’iherezo; ndi uriho, ndi uwishwe; ndi umuvugizi wanyu kuri Data.

5 Dore, ibyaha byanyu birabababariwe; murakeye imbere yanjye, kubera iyo mpamvu, nimwubure imitwe yanyu kandi munezerwa.

6 Imitima y’abavandimwe banyu ninezerwe, kandi imitima y’abantu banjye bose ninezerwe, bo bubakiye, n’ubushobozi bwabo bwose, iyi nzu izina ryanjye.

7 Kuko dore, nemeye iyi nzu, kandi izina ryanjye rizaba hano; kandi nziyereka abantu banjye mu mpuhwe muri iyi nzu.

8 Koko, nzabonekera abagaragu banjye, kandi mbavugishe n’ijwi ryanjye bwite, abantu banjye nibubahiriza amategeko yanjye, kandi ntimukanduze iyi nzu ntagatifu.

9 Koko imitima y’ibihumbi n’amacumi y’ibihumbi azanezerwa bikomeye biturutse ku migisha izabasukwaho, n’ingabire abagaragu banjye bagabiriwe muri iyi nzu.

10 Kandi ubwamamare bw’iyi nzu buzakwira mu bihugu by’ibinyamahanga; kandi ibi ni intangiriro y’umugisha uzasukwa ku mitwe y’abantu banjye. Bigende bityo. Amena.

11 Hanyuma iri yerekwa ryarafunzwe, amajuru arongera aradufungurirwa; nuko Mose aboneka imbere yacu, maze aduha imfunguzo z’ugukoranywa kwa Isirayeli uhereye mu bice bine by’isi, n’ukuyoborwa kw’imiryango icumi iturutse mu gihugu cy’amajyaruguru.

12 Nyuma y’ibi, Eliyasi yarabonetse, nuko atanga ubusonga bw’inkuru nziza ya Aburahamu, avuga ko muri twebwe no mu rubyaro rwacu ibisekuru byose bizadukurikira bizahabwa umugisha.

13 Hanyuma y’uko iri yerekwa ryari rimaze gufungwa, irindi yerekwa rikomeye kandi ruzuye ikuzo ryaduturikiyeho; kuko Umuhanuzi Eliya, watwawe mu ijuru adasongongeye ku rupfu, yaduhagaze imbere, maze aravuga ati:

14 Dore, igihe kiraje byuzuye, cyavuzwe n’akanwa ka Malaki—ahamya ko (Eliya) azoherezwa, mbere y’uko umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba ugera—

15 Kugira ngo ahindukirize imitima y’abasogokuruza ku bana, n’imitima y’abana ku basogokuruza, ngo hato isi uko yakabaye itazakubitwa n’umuvumo—

16 Kubera iyo mpamvu, imfunguzo z’ubu busonga zishyizwe mu biganza byanyu; kandi kubw’ibi mushobora kumenya ko umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba wa Nyagasani uri hafi, ndetse ku miryango.