Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 115


Igice cya 115

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Far West, muri Missouri, ku itariki ya 26 Mata 1838, hamenyekanishwa ugushaka kw’Imana ku byerekeye iyubakwa ry’aho hantu n’iry’inzu ya Nyagasani. Iri hishurirwa ryarebaga abakozi n’abanyamuryango b’Itorero.

1–4, Nyagasani yita itorero Rye Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma; 5–6, Siyoni n’imambo zayo ni ahantu h’uburinzi n’ubuhungiro bw’Abera; 7–16, Abera bategekwa kubaka inzu ya Nyagasani i Far West; 17–19, Joseph Smith afite imfunguzo z’ubwami bw’Imana ku isi.

1 Ni ukuri niko Nyagasani ababwira mwebwe, mugaragu wanjye Joseph Smith, Mutoya, ndetse n’umugaragu wanjye Sidney Rigdon, ndetse n’umugaragu wanjye Hyrum Smith, n’abajyanama banyu bariho kandi bazatoranywa nyuma y’aha;

2 Ndetse nawe, mugaragu wanjye Edward Partridge, n’abajyanama bawe;

3 Ndetse n’abagaragu banjye b’indahemuka bo mu nteko nkuru y’itorero ryanjye muri Siyoni, kuko ni uko izitwa, n’abakuru bose n’abantu b’Itorero ryanjye rya Yesu Kristo ry’Iminsi ya Nyuma, batataniye hanze mu isi yose;

4 Kuko ni uko itorero ryanjye rizitwa mu minsi ya nyuma, ndetse Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.

5 Ni ukuri ndabwira mwebwe mwese: Nimuhaguruke kandi mushashagirane, kugira ngo urumuri rwanyu rushobore kuba ibendera kubw’amahanga;

6 Kandi kugira ngo ugukoranyirizwa hamwe mu gihugu cya Siyoni, no mu mambo zayo, gushobore kubaho kubw’uburinzi, no kubw’ubwihisho ku ishuheri, no ku mujinya ubwo uzasukwa nta gufungurwa ku isi uko yakabaye.

7 Nimureke umurwa, Far West, ube igihugu gitagatifu kandi cyantuwe; kandi kizitwa gitagatifu cyane, kuko ubutaka muhagazeho ari butagatifu.

8 Kubera iyo mpamvu, mbategetse kunyubakira inzu, kubw’ugukoranyirizwa hamwe kw’abera banjye, kugira ngo bashobore kundamya.

9 Kandi nimureke habeho intangiriro y’uyu murimo, n’urufatiro, n’umurimo w’umwiteguro, muri iyi mpeshyi ije;

10 Kandi nimureke intangiriro ikorwe ku itariki ya kane y’ukwa Nyakanga itaha; kandi uhereye icyo gihe mureke abantu bakorane umwete bubakire inzu izina ryanjye.

11 Kandi mu mwaka umwe uhereye uyu munsi mwongere mutangire gushyiraho urufatiro rw’inzu yanjye.

12 Bityo mubareke uhereye icyo gihe bakorane umwete kugeza ubwo izaba irangiye, uhereye ku ibuye ry’insanganyamfuruka ryaro kugeza ku gasongero kayo, kugeza ubwo hatazasigara ikintu na kimwe gisigaye kitarangiye.

13 Ni ukuri ndababwira, ntimutume umugaragu wanjye Joseph, n’umugaragu wanjye Sidney, n’umugaragu wanjye Hyrum, bajya mu mwenda ukundi kubw’ubwukubakira inzu izina ryanjye.

14 Ahubwo hubakirwe inzu izina ryanjye bijyanye n’icyitegererezo nzabaha.

15 Kandi abantu banjye nibatayubaka bijyanye n’icyitegererezo nzereka ubuyobozi, sinzayakira mu biganza byabo.

16 Ariko abantu banjye nibayubaka bijyanye n’icyitegererezo nzereka ubuyobozi bwabo, ndetse umugaragu wanjye Joseph n’abajyanama be, ubwo nzayakira mu biganza by’abantu banjye.

17 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, ndashaka ko umurwa wa Far West uzubakwa bwangu kubw’ugukoranywa kw’abera banjye.

18 Ndetse ko ahandi hantu bazatoranywa kubw’imambo mu turere dukikije, uko zizagaragarizwa umugaragu wanjye Joseph, rimwe na rimwe.

19 Kuko dore, nzabana na we, kandi nzamutagatifuza imbere y’abantu; kuko namuhaye imfunguzo z’ubu bwami n’umurimo. Bigende bityo. Amena.

Capa