Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 121


Igice cya 121

Isengesho n’ubuhanuzi byanditswe n’Umuhanuzi Joseph Smith mu rwandiko yandikiye Itorero ku itariki ya 20 werurwe 1839 mu gihe yari imfungwa muri gereza ya Liberty, Missouri. Umuhanuzi na bagenzi be batandukanye bari bamaze amezi mu nzu y’imbohe. Ubusabe bwabo n’ubujurire byagejejwe ku bategetsi babishinzwe n’ubutabera ntibyari byarashoboye kubagezaho ubufasha.

1–6, Umuhanuzi yinginga Nyagasani kubw’Abera bababara; 7–10, Nyagasani amwaturiraho amahoro; 11–17, Nibavumwe abazamura ibirego by’ibinyoma by’igicumuro ku bantu ba Nyagasani; 18–25, Ntibazagira uburenganzira ku butambyi kandi bazacirwaho iteka; 26–32, Amahishurirwa y’agahebuzo yasezeranyijwe abihangana gitwari; 33–40, Impamvu benshi bahamagarwa ariko bakeya bakaba aribo batoranywa; 41–46, Ubutambyi bugomba gukoreshwa gusa mu bukiranutsi.

1 O Mana, uri hehe? Kandi ihema ryawe ritwikira ubwihisho bwawe riri hehe?

2 Ukuboko kwawe kuzifata kugeza ryari, n’ijisho ryawe; koko ijisho ryawe ritunganye, rirebera mu majuru amafuti y’abantu bawe n’ayo abagaragu bawe, kandi ugutwi kwawe kwinjirwemo n’amarira yabo?

3 Koko, O Nyagasani, bazihanganira kugeza ryari aya mafuti n’ugutsikamirwa kutajyanye n’amategeko, mbere y’uko umutima wawe uzoroshywa kuri bo, n’amara yawe akuzura ibambe kuri bo?

4 O Nyagasani Imana Ishoborabyose, muremyi w’ijuru, isi, n’inyanja, n’ibintu byose bibirimo, kandi bigenzura kandi bikagenga sekibi, n’ubutware bwijimye kandi bw’icuraburindi bwa Shewoli—rambura ukuboko kwawe, ureke ijisho ryawe rihinguranye, ihema ryawe rizamurwe; ubwishisho bwawe ntibutwikirwe ukundi, ugutwi kwawe gutegwe; umutima wawe woroshywe, n’amara yawe akuzura n’ibambe kuri bo.

5 Reka uburakari bwawe bukongezwe ku banzi bacu; kandi, mu mujinya w’umutima wawe, witwaje inkota uduhore amafuti yacu.

6 Ibuka abera bawe bababara, O Mana yacu, kandi abagaragu bawe bazanezerwa mu izina ryawe.

7 Mwana wanjye, amahoro abe kuri roho yawe, ikikurwanya n’imibabaro yawe bizabeho gusa umwanya mutoya.

8 Kandi noneho, nubyihanganira neza, Imana izaguhera ikuzo mu ijuru, uzatsinde abanzi bawe bose.

9 Inshuti zawe zikuri iruhande, kandi bazongera bagohobere n’imitima n’amaboko by’akanyamuneza.

10 Ntabwo urageza aha Yobu, inshuti zawe ntizikurwanya, nta nubwo zigushinja igicumuro, nk’uko babigiriye Yobu.

11 Kandi abagushinja igicumuro, icyizere cyabo kizayoyoka, kandi ibyiringiro byabo bizayenga nk’uko ikime kiyonga imbere y’imirasire itwika y’izuba rirashe.

12 Ndetse ko Imana yarambuye akaboko kayo maze igahyiraho ikimenyetso cyo guhindura ingengabihe n’ibihe, no guhuma ibitekerezo byabo, kugira ngo badashobora gusobanukirwa imirimo yayo itangaje; kugira ngo nabo ibagerageze kandi ibafatire mu bucakura bwabo bwite;

13 Na none kubera ko imitima yabo yangiritse, kandi bifuza gushyira ibintu ku bandi, kandi bagakunda kubabaza abandi, bishobora kubabaho ubwabo muri ubwo buryo;

14 Kugira ngo nabo bamanjirwe, kandi ibyiringiro byabo biburizwemo;

15 Kandi nta myaka myinshi uhereye ubu, ngo bo n’ababakomokaho bazakuburwe munsi y’ijuru, ni uko Imana ivuga, ku buryo nta n’umwe muri bo usigarira guhagarara ku nkike.

16 Baravumwe abazatera umugeri abasizwe banjye, niko Nyagasani avuga, kandi bakabashinja ko bakoze icyaha mu gihe batakoze icyaha imbere yanjye, niko Nyagasani avuga, ahubwo barakoze icyari gikwiye mu maso yanjye, kandi nabategetse.

17 Ariko abashinja icyaha bagikora kubera ko ari abagaragu b’icyaha, kandi ari abana batumvira ubwabo.

18 Kandi nibo barahirira by’ikinyoma abagaragu banjye, kugira ngo babashyire mu buretwa n’urupfu—

19 Baragowe; kubera ko bababaje abana banjye bazacibwa ku migenzo y’inzu yanjye.

20 Icyibo cyabo ntikizuzura, amazu yabo n’ibigega byabo bizatikira, kandi bo ubwabo bazasuzugurwa n’ababashyeshyerezaga.

21 Ntibazagira uburenganzira ku butambyi, cyangwa ababakomokaho igisekuruza ku gisekuruza.

22 Byari kurushaho kuba byiza kuri bo ko urusyo rwari kuba rwaramanitswe ku majosi yabo, maze bakarohamishwa mu ndiba y’inyanja.

23 Baragowe ababujije amahwemo abantu banjye, kandi bakabirukana, kandi bakabahotora, kandi bakabashinja, niko Nyiringabo avuga; igisekuruza cy’impiri ntikizacika ugucirwaho iteka kw’ikuzimu.

24 Dore, amaso yanjye arareba kandi azi imirimo yabo yose, kandi mbabikiye urubanza rwihuse, mu gihe cyarwo, kuri bo bose;

25 Kuko hariho igihe cyagenewe buri muntu, bijyanye n’uko imirimo ye izamera.

26 Imana izabaha ubumenyi kubwa Roho Mutagatifu, koko, kubw’impano itavugwa ya Roho Mutagatifu, butahishuwe uhereye isi yaremwa kugeza magingo aya;

27 Ubwo abasogokuruza bacu bategereje bafite ibyiringiro birimo igishyika ko bugomba guhishurwa mu bihe bya nyuma, ubwo ibitekerezo byabo byerekejweho n’abamarayika, uko bwabitswe kubw’ubusendere bw’ikuzo ryabo;

28 Igihe kizaza aho nta kintu kizahishwa, niba hariho Imana imwe cyangwa imana nyinshi, zizamenyekana.

29 Intebe zose n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ububasha, bizahishurwa kandi bihabwe abihanganye gitwari bose kubw’inkuru nziza ya Yesu Kristo.

30 Ndetse, niba hariho n’amafasi yahariwe amajuru cyangwa inyanja, cyangwa ubutaka bwumye, cyangwa izuba, ukwezi, cyangwa inyenyeri—

31 Ibihe byose by’imyikarago yabyo, iminsi yose yagenwe, amezi, n’imyaka, n’iminsi yose y’iminsi yabo, amezi, n’imyaka, n’ibyubahiro byabo byose, amategeko, n’ibihe byagenwe, bizahishurwa mu minsi y’ubusonga bw’ubusendere bw’ibihe—

32 Bijyanye n’ibyategetswe mu Nteko y’Imana Ihoraho irebana n’izindi mana zose mbere y’uko isi ibaho, ibyo bigomba kubikirwa irangizwa n’iherezo ryabyo, igihe buri muntu azagera mu buruhukiro bwe budapfa no mu maso yayo iteka ryose.

33 Mbese ni gute amazi asuma ashobora kugumya kuba yanduye? Ni ubuhe bubasha buzimira amajuru? Nk’uko umuntu atarambura ukuboko kwe kwahinamiranye ngo ahagarike umugezi wa Missouri mu nzira yayo yategetswe, cyangwa kuyihindukiriza icyerekezo, ni nako atabuza Ushoborabyose gusuka hasi ubumenyi buvuye mu ijuru ku mitwe y’Abera b’Iminsi ya Nyuma.

34 Dore, abatowe ni benshi, ariko abatoranyijwe ni bakeya. None ni kuki batatoranyijwe?

35 Kubera ko imitima yabo yibanze cyane ku bintu by’isi, kandi irarikiye ibyubahiro by’abantu, ku buryo badasobanukirwa iri somo rimwe—

36 Ko uburenganzira bw’ubutambyi bucomekanye mu buryo budatandukana n’ububasha bw’ijuru, kandi ko ububasha bw’ijuru budashobora kugenzurwa cyangwa kugengwa keretse gusa n’amahame y’ubukiranutsi.

37 Kugira ngo dushobore kubuhabwa, ni ukuri, ariko igihe dutangiye gutwikira ibyaha byacu, cyangwa gushimisha ubwibone bwacu, ubwirasi bwacu budafite umumaro, cyangwa kugira ubugenzuzi cyangwa ubutware cyangwa agahato kuri roho z’abana b’abantu, mu kigero icyo aricyo cyose cy’ugukiranirwa, dore, amajuru aritamuruye, Roho wa Nyagasani arababaye; kandi igihe yitamuruye, ubutambyi cyangwa ubushobozi bw’uwo muntu buba burangiye.

38 Dore, mbere y’uko abimenya, asigara ari wenyine, atera imigeri ku mihunda, atoteza abera, kandi arwanya Imana.

39 Twamenye kubw’ubunararibonye bubabaje ko ari kamere n’imitere ya hafi abantu bose, igihe cyose baboneye ubushobozi butoya, nk’uko batekereza, ako kanya batangira kugira ubutware bw’ugukiranirwa.

40 Bityo benshi baratorwa, ariko hagatoranywa bakeya.

41 Nta bubasha cyangwa uruhare bishobora cyangwa bikwiriye guhamishwaho kubw’ubutungane bw’ubutambyi, keretse kubw’amoshya, kubw’ukwiyumanganya, kubw’ubwiyoroshye n’ubugiraneza, no kubw’urukundo ruzira uburyarya;

42 Kubw’ineza, n’ubumenyi butunganye, bizagura bikomye roho nta buryarya, kandi nta buriganya—

43 Mugacyaha hakiri kare mwivuye inyuma, igihe musunitswe na Roho Mutagatifu; maze noneho mukagaragaza nyuma y’aho ukwiyongera kw’urukundo mufitiye uwabacyashye, kugira ngo hato atazagira ngo muri umwanzi we;

44 Kugira ngo ashobore kumenya ko ukwizera kwanyu gukomeye kurusha ingoyi z’urupfu.

45 Amara yanyu nayo niyuzure urukundo rutizigama ku bantu bose, no ku nzu y’abizera, kandi ubutungane bwanyu burimbishe ibitekerezo byanyu ubutitsa; noneho icyizere cyanyu kizakomere mu maso y’Imana, kandi inyigisho y’ubutambyi izatonyangire kuri roho yanyu nk’ikime kivuye mu ijuru.

46 Roho Mutagatifu azababera inshuti idahinduka, kandi ububasha bwanyu buzaba ububasha bw’ubukiranutsi n’ukuri; kandi ubutware bwanyu buzaba ubutware budashira, kandi nta gahato buzabatembaho ubuziraherezo n’iteka ryose.