Igice cya 126
Ihishurwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith, ari mu nzu ya Brigham Young, i Nauvoo, muri Illinois, ku itariki ya 9 Nyakanga 1841. Muri iki gihe Brigham Young yari Umuyobozi w’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri.
1–3, Brigham Young ashimwa kubw’imirimo ye kandi asonerwa urugendo rutaha rwo kujya hanze.
1 Muvandimwe nkunda kandi nubaha cyane, Brigham Young, ni ukuri ni uko Nyagasani akubwira: Mugaragu wanjye Brigham, ntibikiri ngombwa ko usiga umuryango wawe nko mu bihe byashize, kuko ituro ryawe ryemewe mu maso yanjye.
2 Nabonye umuhate n’umuruho byawe mu ngendo kubw’izina ryanjye.
3 Kubera iyo mpamvu, ngutegetse kohereza ijambo ryanjye hanze, no kwita byihariye ku muryango wawe uhereye ubu, uhereye none n’iteka ryose. Amena.