Igice cya 128
Urwandiko Umuhanuzi Joseph Smith yandikiye Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, ikubiyemo amabwiriza y’inyongera ku mubatizo kubw’abapfuye, ari Nauvoo, muri Illinois, ku itariki ya 6 Nzeri 1842.
1–5, abanditsi b’aho n’abanditsi rusange bagomba kwemeza igikorwa cy’imibatizo kubw’abapfuye; 6–9, Inyandiko zabo zirahambira kandi zandikwa ku isi no mu ijuru; 10–14, Ikidendezi cy’umubatizo ni ikigereranyo cy’imva; 15–17, Eliya yagaruye ububasha burebana n’umubatizo kubw’abapfuye; 18–21, Imfunguzo zose, ububasha, n’ubushobozi bw’ubusonga byo mu bihe byashize byaragaruwe; 22–25, Ubutumwa bushimishije kandi bw’ikuzo butangazwa kubw’abazima n’abapfuye.
1 Nk’uko nabibabwiye mbere mu ibaruwa yanjye narimutse, ko nzajya mbandikira rimwe na rimwe maze nkabaha amakuru arebana n’ingingo nyinshi, ubu ngarutse ku ngingo y’umubatizo kubw’abapfuye, kubera ko iyo ngingo isa nk’aho yihariye ibitekerezo byanjye, kandi yitsindagiye mu byiyumviro byanjye bikomeye, kuva nakurikiranwa n’abanzi banjye.
2 Nabandikiye amagambo makeya y’ihishurirwa yerekeranye n’umwanditsi. Nari naragize ibitekerezo bikeya by’inyongera birebana n’iki kintu, ubu ndabyemeje. Ni ukuvuga ko, natangaje mu ibaruwa yanjye y’ubushize ko hagomba kubaho umwanditsi, ugomba kuba umuhamya ubihagazeho, ndetse wo kubyumvisha amatwi ye, kugira ngo ashobore gukora inyandiko y’ukuri imbere ya Nyagasani.
3 Ubu, ku byerekeranye n’iki kintu, byagorana cyane ko umwanditsi umwe yahaba ibihe byose, no gukora ibintu byose. Kugira ngo twirinde iyi ngorane, hashobora gushyirwaho umwanditsi muri buri paruwasi y’umurwa, ufite ubushobozi buhagije bwo gukora inyandiko z’ibivugwa, kandi akaba yihariye kandi nta kimucika mu gihe yandika uko igikorwa kigenda, akemeza mu nyandiko ye ko yabonye n’amaso ye, kandi yumvise n’amatwi ye, agatanga itariki, n’amazina, n’ibindi, n’amateka y’igikorwa uko cyakabaye, kandi agashyiraho amazina y’abantu batatu bahari, iyo hari abahari, bashobora igihe icyo aricyo cyose mu gihe bahamagawe kwemeza icyo kintu, kugira ngo mu kanwa k’abahamya babiri cyangwa batatu buri jambo ryemerwe.
4 Hanyuma, hakabaho umwanditsi rusange, uzajya yakira izi nyandiko zindi, ziherekejwe n’ibyemezo byasinyweho na bo ubwabo, bemeza ko iyo nyandiko bakoze ari iy’ukuri. Icyo gihe umwanditsi rusange w’itorero ashobora gushyira iyo nyandiko mu bitabo rusange by’itorero, hamwe n’ibyemezo n’abahamya bose bitabiriye, hamwe n’inyandikomvugo ye bwite ko mu by’ukuri yemera iyo nyandikomvugo yavuzwe haruguru n’inyandiko ko ari iby’ukuri, ahereye ku bumenyi bw’imiterere rusange n’ishyirwaho by’abo bantu n’itorero. Kandi igihe ibi bikozwe mu gitabo rusange cy’itorero, iyo nyandiko iba rwose ari ntagatifu, kandi ikaba ihagije ku mugenzo kimwe n’uko yaba yarabyiboneye n’amaso ye kandi yarabyumvise n’amatwi ye, maze agakora inyandiko yabyo mu gitabo rusange cy’itorero.
5 Mushobora gutekereza ko iyi mikorere y’ibintu yihariye, ariko nimureke mbabwire ko ari icyo gisubizo cyonyine ku gushaka kw’Imana, twubahiriza umugenzo n’umwiteguro Nyagasani yashyizeho kandi yateguye mbere y’iremwa ry’isi, kubw’agakiza k’abapfuye bashobora kuba barapfuye bataramenye inkuru nziza.
6 Kandi byongeyeho, ndashaka kubibutsa ko Yohani Uwahishuriwe yatekerezaga kuri iyi ngingo irebana n’abapfuye, ubwo yatangazaga, nk’uko muzasanga byanditswe mu Ibyahishuwe 20:12—Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa, kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze.
7 Murasanga muri iyi nsubiramvugo ko ibitabo byabumbuwe, n’ikindi gitabo cyabumbuwe, aricyo gitabo cy’ubuzima; ariko abapfuye baciriwe imanza z’ibintu byari byanditse muri ibyo bitabo, zikwiriye imirimo yabo; bityo, ibitabo bivugwa bigomba kuba ari ibitabo bikubiyemo inyandiko y’imirimo yabo, kandi bireba inyandiko zibitswe ku isi. Kandi igitabo cyari igitabo cy’ubugingo ni inyandiko ibitswe mu ijuru; ihame rijyanye neza n’inyigisho mwategetswe mu ihishurirwa rikubiye mu ibaruwa nabandikiye mbere y’uko nimuka—ko inyandiko zanyu zose zandikwa no mu ijuru.
8 Ubu, imiterere y’umugenzo igizwe n’ububasha bw’ubutambyi, kubw’ihishurirwa rya Yesu Kristo, aho byemewe ko icyo aricyo cyose muhambiriye ku isi kizahambirwa mu ijuru, kandi icyo aricyo cyose muzahambura ku isi kizahamburwe mu ijuru. Cyangwa, mu yandi magambo, dufashe ubu busemuzi mu buryo butandukanye, icyo aricyo cyose mwanditse ku isi kizandikwa no mu ijuru, kandi icyo aricyo cyose mutanditse ku isi, ntikizandikwa no mu ijuru; kuko mu bitabo niho abapfuye banyu bazacirirwa imanza, zikwiriye n’imirimo yabo, niba bo ubwabo baritabiriye iyo migenzo ku bwabo propria persona, cyangwa hakoreshejwe ababasimbura babo bwite, bijyanye n’umugenzo Imana yateguye kubw’agakiza kabo uhereye mbere y’iremwa ry’isi, bijyanye n’inyandiko bakoze zerekeranye n’abapfuye babo.
9 Bishobora kugaragarira bamwe ko ari inyigisho ikakaye cyane tuvugaho—ububasha bwandika cyangwa buhambira ku isi kandi bugahambira no mu ijuru. Nyamara, mu myaka yose y’isi, igihe cyose Nyagasani yahaye umugabo uwo ariwe wese ubusonga bw’ubutambyi kubw’ihishurirwa ry’umwimerere, cyangwa itsinda ry’abagabo, ubu bubasha bwatanzwe igihe cyose. Bityo, icyo aricyo cyose abo bagabo bakoze mu bushobozi, mu izina rya Nyagasani, kandi bakabikora mu by’ukuri no mu bukiranutsi, kandi bagakora inyandiko nyayo kandi yizewe yabyo, cyahindutse itegeko ku isi no mu ijuru, kandi ntigishobora guteshwa agaciro, bijyanye n’amategeko ya Yehova ukomeye. Iyi ni imvugo y’ubukiranutsi. Ni nde ushobora kuyumva?
10 Kandi byongeye, kubw’iby’abanjye, Matayo 16:18, 19: Nanjye ndakubwira nti: Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora. Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n’icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.
11 Ubu ibanga rikuru kandi rikomeye ry’ikibazo uko cyakabaye, nasummum bonumy’ingingo uko yakabaye iri imbere yacu, igizwe no kwakira ububasha bw’Ubutambyi Butagatifu. Uhawe izi mfunguzo nta kibazo agira mu kwakira ubumenyi bw’amakuru arebana n’agakiza k’abana b’abantu, haba kubw’abapfuye kimwe no kubw’abariho.
12 Hano niho hari ikuzo n’icyubahiro, n’ubudapfa n’ubugingo buhoraho—Umugenzo w’umubatizo n’amazi, kuyibizwamo kugira ngo bisanishwe n’ishusho y’abapfuye, kugira ngo ihame rimwe rijyanishwe n’irindi, kwibizwa mu mazi no kuzamuka mu mazi ni ishusho y’umuzuko w’abapfuye uko bazamuka mu mva zabo; bityo, uyu mugenzo washingiwe gushyiraho isano n’umugenzo w’umubatizo kubw’abapfuye, kubera ko ari ishusho yerekana iby’abapfuye.
13 Kubera iyo mpamvu, ikidendezi cy’umubatizo cyashyizweho nk’ishusho y’imva, kandi Nyagasani yategetse ko ishyirwa ahantu hasi abazima basanzwe bateranira, ngo bishushanye abazima n’abapfuye, kandi ko ibintu byose bishobora gusanishwa, kandi ko ikintu kimwe gishobora kujyana n’ikindi—ko icy’isi kijyanye n’icy’ijuru, nk’uko Pawulo yabitangaje, 1 Abakorinto 15:46, 47, na 48:
14 Ariko roho si yo ibanza, ahubwo umubiri ni wo ubanza hagaheruka roho. Umuntu wa mbere yaturutse mu butaka ari uw’ubutaka, naho umuntu wa kabiri yaturutse mu ijuru. Nk’uko uw’ubutaka ari ni ko n’ab’ubutaka bandi bari, kandi nk’uko uw’ijuru ari ni ko n’ab’ijuru bandi bari. Kandi nk’uko inyandiko mu isi zirebana n’abapfuye banyu ziri, zakozwe mu kuri, ni nako inyandiko zo mu ijuru ziri. Ibi, kubera iyo mpamvu, ni ububasha bwomekanya kandi buhambira, kandi, mu gisobanuro kimwe cy’ijambo, imfunguzo z’ubwami, arizo zigize urufunguzo rw’ubumenyi.
15 Kandi ubu, bavandimwe banjye nkunda cyane, ndabizeza ko aya ari amahame yerekeranye n’abapfuye n’abazima adashobora kwirengagizwa byoroshye, kuko arebana n’agakiza kacu. Kuko agakiza kabo ni ngombwa kandi ni ingirakamaro ku gakiza kacu, nk’uko Pawulo avuga ibyerekeranye na ba sogokuruza—ko bo batadufite bafashobora kugirwa intungane—nta n’ubwo natwe tudafite abapfuye bacu twagirwa intungane.
16 Kandi ubu, ku birebana n’umubatizo kubw’abapfuye, ndabaha indi nsubiramvugo y’ibyanditswe na Pawulo, 1 Abakorinto 15:29: Niba bitabaye bityo, ababatirizwa abapfuye bazagira bate, niba abapfuye batazuka rwose? Ni iki gituma babatizwa kubw’abapfuye?
17 Kandi byongeye, ku bijyanye n’iyi nsubiramvugo, ndabaha insubiramvugo y’ibyavuzwe n’umwe mu bahanuzi; wari ufite ijisho rirangamiye kugarurwa kw’ubutambyi, ihishurwa ry’amakuzo mu minsi ya nyuma, kandi mu buryo budasanzwe iyi ngingo itangaje kurushaho ingingo zose zerekeranye n’inkuru nziza ihoraho, ariyo, umubatizo kubw’abapfuye, kuko Malaki avuga, mu gice cya nyuma, imirongo ya 5 n’uwa 6: Dore, nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera: Uwo ni we uzasnaganya imitima y’abana n’iya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.”
18 Nashoboraga gukora ubusemuzi bweruye kuri ibi, ariko bireruye bihagije kugira ngo bihuze n’intego yanjye uko iri. Birahagije kumenya, kuri iki kintu, ko isi izakubitwa n’umuvumo keretse nihabaho komatanywa k’uburyo bumwe cyangwa ubundi hagati y’ababyeyi b’abagabo n’abana, ku ngingo runaka cyangwa indi—kandi dore iyo ngingo ni iyihe? Ni umubatizo kubw’abapfuye. Kuko tutabafite ntidushobore kugirwa intungane; nta n’ubwo batadufite bagirwa intungane. Ntibashobora kimwe na twe kugirwa intungane tudafite n’abapfiriye mu nkuru nziza, kuko ni ngombwa mu gutangiza ubusonga bw’ubwuzure bw’ibihe, ubusonga ubu burimo gutangizwa, kugira ngo ihuzwa ryuzuye kandi uko ryakabaye, n’ugusudirwa hamwe n’ubusonga, n’imfunguzo, n’ububasha, n’amakuzo bizabeho, kandi bihishurwe uhereye mu minsi ya Adamu ndetse kugeza magingo aya. Kandi si ibi gusa, ahubwo ibyo bintu bitigeze bihishurwa uhere mu ntangiriro y’isi, ariko byagumye guhishwa abanyabwenge n’abashishoza, bizahishurirwe abana batoya n’impinja muri ubu, ubusonga bw’ubwuzure bw’ibihe.
19 None se ubu, twumva iki mu nkuru nziza twakiriye? Ijwi ry’ibyishimo! Ijwi ry’impuhwe ziturutse mu ijuru; n’ijwi ry’ukuri rivuye mu isi, ubutumwa bwiza ku bapfuye; ijwi ry’ibyishimo kubw’abariho n’abapfuye; ubutumwa bwiza bw’umunezero ukomeye. Erega ibirenge by’uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby’amahoro akazana inkuru z’ibyiza, akamamaza iby’agakiza akabwira Siyoni ati: Dore, Imana yawe iri ku ngoma! Nk’ikime cya Karumeli, niko ubumenyi bw’Imana bubamanukiraho!
20 Kandi byongeye, mbese twumva iki? Ubutumwa bwiza bwavuye Cumorah! Moroni, umumarayika wavuye mu ijuru, atangaza ugusohozwa kw’ubuhanuzi—igitabo kizahishurwa. Ijwi rya Nyagasani mu gasi ka Fayette, akarere ka Seneca, ritangaza abahamya batatu bo gutanga ubuhamya bw’igitabo! Ijwi rya Mikayile ku nkombe za Susquehanna, ahiga sekibi ubwo yigaragazaga nk’umumarayika w’umucyo! Ijwi rya Petero, Yakobo na Yohana mu gasi hagati ya Harmony, akarere ka Susquehanna, na Colesville, akarere ka Broome, ku mugezi wa Susquehanna, bitangariza ubwabo ko bafite imfunguzo z’ubwami, n’iz’ubusonga bw’ubwuzure bw’ibihe!
21 Kandi byongeye, twumva ijwi ry’Imana mu cyumba cy’Umusaza Whitmer, muri Fayette, akarere ka Seneca, no mu bihe bitandukanye, n’ahantu hatandukanye mu ngendo zose n’ingorane z’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma! N’ijwi rya Mikayile, umumarayika mukuru, ijwi rya Gaburiyeli, n’irya Rafayile, n’iry’abamarayika batandukanye, uhereye kuri Mikayile cyangwa Adamu kugeza muri iki gihe, bose batangaza ubusonga bwabo, uburenganzira bwabo, imfunguzo zabo, ibyubahiro byabo, ubuhangange bwabo n’ikuzo, n’ububasha bw’ubutambyi bwabo, bahishura umurongo ku murongo itegeko ku itegeko, hano gatoya, na hariya gatoya; bakaduhumuriza batangaza ibizaza, bagakomeza ibyiringiro byacu!
22 Bavandimwe, ntituzakomeza umutsi ku birebana n’impamvu ikomeye ityo? Nimujye imbere kandi ntimusubire inyuma. Mugire ubutwari, bavandimwe, kandi mukomeze, kugeza ku ntsinzi! Imitima yanyu ninezerwe, kandi yishime bihebuje. Isi nituragare iririmbe. Abapfuye nibaririmbire indirimbo z’igisingizo gihoraho Umwami Imanuweli, washyizeho, mbere y’uko isi ibaho, ikizatuma tubacungura mu nzu y’imbohe yabo, kuko imbohe zizarekurwa.
23 Imisozi nisakuze itere hejuru ijwi ry’umunezero, kandi mwese mwa bibaya mwe murangurure; namwe mwa nyanja mwe n’ubutaka bwumye muvuge ibitangaza by’Umwami wanyu Uhoraho! Kandi mwa migezi mwe, n’utugezi, n’utwogo, nimutembane ibyishimo. Amashyamba n’ibiti byose byo ku gasozi, nibisingize Nyagasani; namwe mwa bitare mwe murizwe n’umunezero! N’izuba, n’ukwezi, n’inyenyeri zo mu gitondo nibiririmbire hamwe, kandi abana bose b’Imana nibatere hejuru kubw’umunezero. Kandi ibiremwa bihoraho bitangaze izina rye ubuziraherezo n’iteka ryose! Kandi byongeye ndavuga, uko ijwi twumva rivuye mu ijuru rihebuje, ritangaza mu matwi yacu, ikuzo, n’agakiza, n’icyubahiro, n’ubudapfa, n’ubugingo buhoraho, ubwami, ubutware, n’ububasha!
24 Dore, umunsi ukomeye wa Nyagasani uregereje; none ni nde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe, kandi ni nde uzashobora kwiyumanganya nagaragara? Kuko ameze nk’umuriro w’umucuzi, n’isabune y’abameshi; kandi azatunganya abahungu ba Lewi, abacencure nk’uko bacencura zahabu na feza, maze bazature amaturo Nyagasani bakiranutse. kubera iyo mpamvu, nimureke, nk’itorero kandi nk’abantu, kandi nk’Abera b’Iminsi ya Nyuma, duture Nyagasani ituro dukiranutse; kandi mureke duture mu ngoro ye ntagatifu, nirangira, igitabo gikubiyemo inyandiko z’abapfuye bacu, kizaba gikwiriye kwemerwa.
25 Bavandimwe, mfite ibintu byinshi byo kubabwira kuri iyi ngingo, ariko ngiye ubu gusoza kuri iki gihe, maze nzakomeze iyi ngingo ikindi gihe. Ndaho, nk’iteka ryose, umugaragu wanyu wiyoroheje n’inshuti yanyu idahinduka,
Joseph Smith.