Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 129


Igice cya 129

Amabwiriza yatanzwe n’Umuhanuzi Joseph Smith, ari i Nauvoo, muri Illinois, ku itariki ya 9 Gashyantare 1843, ahishura imfunguzo eshatu z’ingenzi zatuma kamere nyayo y’abamarayika bafasha na roho zifasha ishobora kumenyekana.

1–3, Mu ijuru hariyo imibiri yazutse n’imibiri ya roho; 4–9, Imfuguzo zarahishuwe zituma intumwa ziturutse hirya y’umwenda ukingiriza zimenyekana.

1 Hariho ubwoko bubiri bw’ibiremwa mu ijuru, aribyo: Abamarayika, aribo bantu bazutse, bafite imibiri y’inyama n’amagufa—

2 Nk’urugero, Yesu yaravuze ati:Nimunkoreho maze murebe, kuko umuzimu atagira umubiri n’amagufa nk’ibyo mubona mfite.

3 Icya kabiri: roho z’abantu b’abakiranutsi zatunganyijwe, abatarazutse, ariko bakaragwa iryo kuzo.

4 Igihe intumwa ije ivuga ko ifite ubutumwa buturutse ku Mana, uzajye umuha ikiganza maze umusabe mufatane ibiganza.

5 Naba ari umumarayika azabikora, kandi uzumva ikiganza cye.

6 Naba ari roho y’umuntu w’umukiranutsi yatunganyijwe azaza mu ikuzo rye, kuko iyo ariyo nzira yonyine ashobora kugaragaramo—

7 Uzamusabe ko muhana ibiganza, ariko ntazava aho ari, kubera ko binyuranye n’itegeko ry’ijuru ko umuntu w’umukiranutsi abeshya; ariko ntibizamubuza gutanga ubutumwa bwe.

8 Niba ari sekibi nk’umumarayika w’umucyo, numusaba guhana biganza azaguhereza ikiganza cye, ariko nta kintu na kimwe uzumva; ushobora kubera iyo mpamvu kumuvumbura.

9 Izi nizo mfunguzo eshatu z’ingenzi zituma ushobora kumenya niba ubutumwa ubwo aribwo bwose buturutse ku Mana.