Igice cya 130
Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith, ari i Ramus, muri Illinois, ku itariki ya 2 Mata 1843.
1–3, Data na Mwana bashobora ku giti cyabo kwigaragariza abantu; 4–7, Abamarayika batuye ku mubumbe selesitiyeli; 8–9, Isi selesitiyeli izaba Urimu na Tumimu ihambaye; 10–11, Ibuye ry’umweru rihabwa abinjira bose mu isi ya selesitiyeli; 12–17, Igihe cy’Ukuza kwa Kabiri cyahishwe Umuhanuzi; 18–19, Ubwenge twungukiye muri ubu buzima buzamukana na twe mu Muzuko 20–21, Imigisha yose iza kubw’ukumvira itegeko; 22–23, Data na Mwana bafite imibiri y’inyama n’amagufa.
1 Ubwo Umukiza azigaragaza tuzamubona uko ari. Tuzabona ko ari umuntu usa natwe ubwacu.
2 Kandi iyi mibanire iba hagati yacu hano izabaho hagati yacu aho ngaho, gusa izafatanywa n’ikuzo rihoraho, ikuzo ubu tudafiteho ubuzare.
3 Yohana 14:23—Ukwigaragaza kwa Data na Mwana, muri uwo murongo, ni ukwigaragaza ubwabo bwite; kandi igitekerezo cy’uko Data na Mwana batuye mu mutima w’umuntu ni ubumenyi bw’amadini bushaje, kandi bw’ikinyoma.
4 Mu gisubizo kuri iki kibazo—None se imibarire y’igihe cy’Imana, igihe cy’umumarayika, igihe cy’umuhanuzi, n’igihe cy’umuntu, ntibijyana n’umubumbe batuyeho?
5 Ndasubiza nti: Yego. Ariko nta bamarayika bariho bafasha iyi si uretse ababa cyangwa ababaye muri yo.
6 Abamarayika ntibaba ku mubumbe umeze nk’iyi si;
7 Ahubwo baba mu maso y’Imana, ku mubumbe usa n’inyanja y’ikirahure n’umuriro, aho ibintu byose bya kera, bya none, n’ibizaza bigaragara kubw’ikuzo ryabo, kandi bahora ubudahwema imbere ya Nyagasani.
8 Ahantu Imana iba ni Urimu na Tumimu ihambaye.
9 Iyi si, mu miterere yayo yejejwe kandi idapfa, izagirwa nk’ibuye ribengerana kandi izaba Urimu na Tumimu ku bayituyeho, aho ibintu byose byerekeranye n’ubwami buciye bugufi, cyangwa ubwami bwose bw’icyiciro gitoya, bizagaragarizwa abayituyeho, kandi iyi si izaba iya Kristo.
10 Noneho ibuye ry’umweru ryavuzwe mu Ibyahishuwe 2:17, rizahinduka Urimu na Tumimu kuri buri muntu urihawe, bizatuma ibintu byerekeranye n’icyiciro gisumba ibindi cy’ubwami bizamenyekana;
11 Kandi ibuye ry’umweru rihabwa buri wese mu baje mu bwami selesitiyeli, ryanditsweho izina rishya, rikaba nta muntu urizi uretse urihawe. Iri zina rishya niryo jambo rufunguzo.
12 Ndahanura, mu izina rya Nyagasani Imana, ko intangiriro y’ingorane zizaba imbarutso y’imivu y’amaraso myinshi mbere y’ukuza kw’Umwana w’Umuntu izabera muri South Carolina.
13 Birashoboka ko izahagurutswa n’ikibazo cy’ubucakara. Ibi nibyo ijwi ryantangarije mu gihe narimo gusenga nivuye inyuma kuri iyi ngingo, ku itariki ya 25 Ukuboza 1832.
14 Hari igihe narimo gusenga nshikamye kugira ngo menye igihe cy’ukuza kw’Umwana w’Umuntu, ubwo numvaga ijwi rinsubiriramo ibikurikira:
15 Joseph, mwana wanjye, nubaho kugeza ugize imyaka mirongo inani n’itanu, uzabona mu maso h’Umwana w’Umuntu, kubera iyo mpamvu reka ibi birahagije, kandi ntiwongere kumbuza amahwemo kuri iki kintu.
16 Nasigaye gutyo, ntashoboye gufata icyemezo niba uku kuza hari icyo gupfana n’intangiriro y’ikinyagihumbi cyangwa n’amaboneka ya mbere, cyangwa niba nzapfa maze bityo nkabona mu maso he.
17 Nemera ko ukuza kw’Umwana w’Umuntu kutazaba mbere y’icyo gihe.
18 Urwego urwo arirwo rwose rw’ubwenge dushyikira muri ubu buzima, ruzazamukana natwe mu muzuko.
19 Kandi niba umuntu yungutse ubumenyi burushijeho n’ubwenge muri ubu buzima binyuze mu muhate we n’ukumvira kurusha undi, azagira akarusho mu isi izaza.
20 Hariho itegeko, bidasubirwaho ryashyizweho mu ijuru mbere y’iremwa ry’iyi si, imigisha yose ishingiraho—
21 Kandi igihe tubonye umugisha uturutse ku Mana, ni kubw’ukumvira iryo tegeko ushingiyeho.
22 Data afite umubiri w’inyama n’amagufa bifatika nk’ibyo umuntu, ndetse na Mwana, ariko Roho Mutagatifu nta mubiri agira w’inyama n’amagufa, ahubwo ni umuntu wa Roho. Bitabaye bityo, Roho Mutagatifu ntiyari gushobora gutura muri twe.
23 Umuntu ashobora kwakira Roho Mutagatifu, kandi ashobora kumumanukiraho kandi ntamuhamemo.