Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 133


Igice 133

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, ari i Hiram, muri Ohio, ku itariki ya 3 Ugushyingo 1831. Mu ijambo ry’ibanze ry’iri hishurirwa, amateka ya Joseph Smith aravuga ati: “Muri icyo gihe hariho ibintu byinshi Abakuru bifuza kumenya byerekeranye n’ukubwiriza Inkuru nziza abatuye isi, kandi byerekeranye n’ikoraniro; kandi mu rwego rwo kugendera mu mucyo nyakuri, no guhabwa amabwiriza avuye mu ijuru, ku itariki ya 3 Ugushyingo 1831, nabajije Nyagasani kandi nahawe ihishurirwa ry’ingenzi rikurikira.” Iki gice bwa mbere cyongewe ko Gitabo cy’Inyigisho n’Ibihango nk’umugereka maze nyuma gihabwa inimero yacyo nk’igice.

1–6, Abera bategekwa kwitegura Ukuza kwa kabiri; 7–16, Abantu bose bategekwa guhunga bakava Babiloni, bakaza muri Siyoni, maze bakitegura umunsi ukomeye wa Nyagasani; 17–35, Azahagarara ku Musozi wa Siyoni, imigabane y’isi izahinduka igihugu kimwe, kandi imiryango yazimiye ya Isirayeli izagaruka; 36–40, Inkuru nziza yagaruwe binyuze kuri Joseph Smith kugira ngo ibwirizwe mu isi yose; 41–51, Nyagasani azamanuka yihorere ku bagome; 52–56, Uzaba umwaka w’abacunguwe Be; 57–74, Inkuru nziza igomba gusakazwa kubwo gukiza Abera no kubw’ukurimburwa kw’abagome.

1 Nimwumve, O mwebwe bantu b’itorero ryanjye, niko Nyagasani Imana yanyu avuga, kandi nimwumve ijambo rya Nyagasani avuga kuri mwe—

2 Nyagasani uzaza atunguranye mu ngoro ye; Nyagasani uzamanukira mu isi n’umuvumo ku manza, koko, ku moko yose yibagirwa Imana, no ku bagome muri mwe.

3 Kuko azarambura ukuboko kwe gutagatifu mu maso y’amoko yose, kandi impera zose z’isi zizabona agakiza k’Imana yabo.

4 Kubera iyo mpamvu, nimwitegure, mwebwe bantu banjye; mwiyeze; mukoranire hamwe, mwebwe bantu b’itorero ryanjye, mu gihugu cya Siyoni, mwebwe mwese mutategetswe guhama hano.

5 Nimuve muri Babiloni. Nimwezwe mwebwe mutwaye ibikoresho bya Nyagasani.

6 Nimuhamagare amateraniro asesuye, maze muganire kenshi. Kandi buri muntu natabaze izina rya Nyagasani.

7 Koko, ni ukuri ndongera kubabwira, igihe cyageze ubwo ijwi rya Nyagasani rije kuri mwe: Nimuve muri Babiloni; mwikoranyirize mu mahanga, uhereye mu miyaga ine, uhereye ku mperra imwe y’ijuru kugeza ku yindi.

8 Nimwohereze abakuru b’itorero ryanjye mu moko ari kure; mu birwa by’inyanja; mubohereze mu bihugu by’amahanga; muhamagare amoko yose, mbere na mbere Abanyamahanga, maze noneho Abayuda.

9 Kandi dore, kandi murebe, iri niryo rizaba itangazo ryabo, n’ijwi rya Nyagasani ku bantu bose: Nimujye mu gihugu cya Siyoni, kugira ngo imbibi z’abantu banjye zaguke, kandi kugira ngo imambo zayo zishobore gukomezwa, no kugira ngo Siyoni ishobore kugera mu turere tuyikikije.

10 Koko, itangazo nirigende mu bantu bose: Nimukanguke kandi muhaguruke maze mujye gusanganira Umukwe; dore kandi nimurebe, Umukwe araje; nimusohoke mumusanganire. Nimwitegure umunsi ukomeye wa Nyagasani.

11 Kubera iyo mpamvu, nimube maso kuko mutazi umunsi cyangwa isaha.

12 Kubera iyo mpamvu, nimureke abari mu Banyamahanga bahungire muri Syoni.

13 Kandi abantu ba Yuda bahungire muri Yerusalemu, mu misozi y’Inzu ya Nyagasani.

14 Nimuturuke mu mahanga yose, ndetse muri Babiloni, hagati mu bugome, ariyo Babiloni ya roho.

15 Ariko ni ukuri, niko Nyagasani avuga, ntimuzahunge huti huti, ahubwo muzareke ibintu byose bitegurirwe imbere yanyu, kandi ugenda, ntarebe inyuma hato ukurimbuka gutunguranye kutazamuzaho.

16 Nimutege ugutwi kandi mwumve, O mwebwe mutuye isi. Nimutege ugutwi, mwebwe bakuru b’itorero ryanjye mwese hamwe, kandi mwumve ijwi rya Nyagasani; kuko ahamagarira abantu bose, kandi ategeka abantu bose b’ahantu hose kwihana.

17 Kuko dore, Nyagasani Imana yohereje umumarayika urangurura anyuze hagati mu ijuru, avuga ati: Nimutegure inzira ya Nyagasani, kandi mugorore inzira ya Nyagasani, kuko igihe cy’ukuza kwe kiri hafi—

18 Ubwo Ntama azahagarara ku Musozi wa Siyoni, hamwe n’abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, bafite izina rya Se ryanditse ku gahanga kabo.

19 Kubera iyo mpamvu, nimwitegure ukuza kw’Umukwe; nimusohoke, nimusohokere kumwakira.

20 Kuko dore, azahagarara ku musozi wa Elayono, no ku nyanja ngari cyane, ndetse inyanja ndende, no ku birwa by’inyanja, no mu gihugu cya Siyoni.

21 Kandi azarangururira ijwi muri Siyoni, kandi azavugira i Yerusalemu, kandi ijwi rye rizumvikana mu bantu bose;

22 Kandi rizaba ijwi nk’ijwi ry’amazi menshi, kandi nk’ijwi ry’inkuba ikomeye, izashwanyuza imisozi, kandi ibibaya ntibizaboneka.

23 Azategeka inyanja, kandi izasunikirwa mu bihugu byo mu majyaruguru, n’ibirwa bizahinduka igihugu kimwe;

24 Kandi igihugu cya Yerusalemu n’igihugu cya Siyoni bizasubizwa mu myanya yabyo bwite, kandi isi izaba nk’uko yahoze mu minsi ya mbere y’uko icibwamo ibice.

25 Kandi Nyagasani, ndetse Umukiza, azahagarara hagati y’abantu be, kandi azagenga ikiremwa cyose.

26 Kandi abari mu bihugu by’amajyaruguru bazibukwa imbere ya Nyagasani; kandi abahanuzi babo bazumva ijwi rye, kandi ntibaziyumanganya ukundi; kandi bazakubita ibitare; maze urubura ruzatembe imbere yabo.

27 Kandi inzira izatumbururwa rwagati mu nyanja.

28 Abanzi babo bazahinduka umuhigo wabo,

29 Kandi mu butayu bw’ingumira hazaza ibizenga by’amazi y’ubugingo; kandi ubutaka bwotsa ntibuzagira umwuma ukundi.

30 Kandi bazazanira ubutunzi bwabo abana ba Efurayimu, abagaragu banjye.

31 Kandi imipaka y’imisozi ihoraho izahinda umushyitsi mu maso yabo.

32 Kandi bapfukama kandi bambikwe ikamba ry’ikuzo, ndetse muri Siyoni, n’amaboko y’abagaragu ba Nyagasani, ndetse abana ba Efurayimu.

33 Kandi bazuzuzwa indirimbo z’umunezero uhoraho.

34 Dore, uyu niwo mugisha w’Imana ihoraho ku miryango ya Isirayeli, kandi umugisha w’ubutunzi bwinshi ku mutwe wa Efurayimu na bagenzi be.

35 Ndetse n’ab’umuryango wa Yuda, nyuma y’ububabare bwabo, baziyeza mu butagatifu imbere ya Nyagasani, kugira ngo bature mu ikuzo rye umunsi n’ijoro, ubuziraherezo n’iteka ryose.

36 Kandi ubu, ni ukuri niko Nyagasani avuga, kugira ngo ibi bintu bishobore kumenyekana muri mwe, mwebwe mutuye isi, nohereje umumarayika wanjye uguruka anyuze rwagati mu ijuru, afite inkuru nziza ihoraho, wabonekeye bamwe kandi yayishinze umuntu, uzagaragarira benshi batuye mu isi.

37 Kandi iyi nkuru nziza izabwirizwa buri gihugu, n’umuryango, n’ururimi, n’amahanga.

38 Kandi abagaragu b’Imana bazagende, bavuga n’ijwi rirangurura bati: Nimutinye Imana kandi muyihe ikuzo, kuko igihe cy’urubanza kiraje.

39 Kandi muramye uwaremye ijuru, n’isi, n’inyanja, n’amasoko y’amazi—

40 Muhamagara izina rya Nyagasani umunsi n’ijoro, muvuga muti: O uwaduha ngo ukingura amajuru, uwaduha ngo umanuke, uwaduha ngo imisozi itembe hasi mu maso yawe.

41 Kandi bizuzurizwa ku mitwe yabo, kuko ikuzo rya Nyagasani rizaba nk’umuriro ushongesha utwika, kandi nk’umuriro utuma amazi abira.

42 O Nyagasani, uzamanukira kumenyesha izina ryawe abanzi bawe, kandi amoko yose azahinda umushyitsi mu maso yawe—

43 Igihe ukora ibintu biteye ubwoba, ibintu batifuza;

44 Koko, igihe uzamanukira, kandi imisozi igatemba hasi imbere yawe, uzahura n’unezerewe n’ukoresha ubukiranutsi, ukwibuka mu nzira zawe.

45 Kuko uhereye mu ntangiriro y’isi abantu ntibigeze bamenya cyangwa bumvisha amatwi, nta n’ijisho ryabonye, O Mana, uretse wowe, ibintu bikomeye wateguriye ugutegereje.

46 Kandi bazavuga bati: Ninde umanutse avuye ku Mana mu ijuru yambaye imyenda y’imihemba; koko, avuye ahantu hatazwi, yambaye imyenda y’icyubahiro, agendana imbaraga zihebuje?

47 Kandi azavuga ati: Ni njye uvugisha ubukiranutsi, nyir’imbaraga zo gukiza.

48 Kandi Nyagasani azaba yambaye imyenda itukura, kandi imyenda ye isa n’iy’uwengesha ibirenge mu muvure wengerwamo vino.

49 Kandi ugushashagirana kw’ikuzo rye kuzaba guhebuye ku buryo izuba rizihisha rimwaye, n’ukwezi kuzapfukirana urumuri rwako, kandi inyenyeri zizahanantuka.

50 Kandi ijwi rye rizumvikana rivuga riti: Niyengesheje umuvure njyenyine, kandi nashyize urubanza ku bantu bose; kandi nta n’umwe wari kumwe nanjye;

51 Kandi nabaribatiye mu mujinya wanjye, kandi nabengesheje ibirenge mu burakari bwanjye, kandi amaraso yabo nayamishe ku myambaro yanjye, maze ahindanya imyenda yanjye; kuko uyu wari umunsi w’ukwihorera wari mu mutima wanjye.

52 Kandi ubu umwaka w’uwacunguwe uje; kandi bazavuga ubugwaneza bw’urukundo rwa Nyagasani wabo, n’ibyo yabahaye byose bijyanye n’ineza ye, kandi bijyanye n’ubugwaneza bw’urukundo rwe, ubuziraherezo n’iteka ryose.

53 Yababaranye na bo mu mibabaro yabo yose. Kandi umumarayika w’imbere ye yarabakijije; kandi mu rukundo rwe, no muri mpuhwe ze, yarabacunguye, kandi yarabateruye, kandi yarabahetse mu minsi yose ya kera;

54 Koko, ndetse na Enoki, n’abari kumwe na we, abahanuzi babayeho imbere ye, ndetse na Nowa, n’ababayeho mbere ye, ndetse na Mose, n’ababayeho mbere ye;

55 Kandi uhereye kuri Mose kugeza kuri Eliya, no kuva kuri Eliya kugeza kuri Yohana, bari kumwe na Kristo mu muzuko we, n’intumwa ntagatifu, hamwe na Aburahamu, Isaka na Yakobo, bazaba mu ikuzo rya Ntama.

56 Kandi imva z’abera zizafunguka; kandi bazazuka maze bahagarare iburyo bwa Ntama, ubwo azahagarara ku Musozi wa Siyoni, no hejuru y’umurwa mutagatifu, Yerusalemu Nshya; kandi bazaririmba indirimbo ya Ntama, umunsi n’ijoro ubuziraherezo n’iteka ryose.

57 Kandi kubw’iyi mpamvu, kugira ngo abantu bashobore kugirwa abasangira b’amakuzo yagombaga guhishurwa, Nyagasani yohereje ubwuzure bw’inkuru nziza, igihango cye gihoraho, baganira beruye kandi boroheje—

58 Gutegura abanyantege nkeya kubw’ibyo bintu bigomba kuza ku isi, no kubw’umurimo wa Nyagasani ku munsi ubwo umunyantege nkeya azakoza isoni umunyabwenge, n’umutoya agahinduka ubwoko bukomeye, kandi babiri bazashyira ibihumbi imirongo mu buhungiro.

59 Kandi akoresheje ibintu byoroshye by’isi Nyagasani azahonda amoko kubw’ububasha bwa Roho ye.

60 Kandi kubw’iyi mpamvu aya mategeko yaratanzwe; bategetswe kuvanwa mu isi ku munsi bari barahawe, ariko ubu bagomba kujya ku biremwa byose—

61 Kandi ibi bijyanye n’igitekerezo n’ugushaka kwa Nyagasani, utegeka ibiremwa byose.

62 Kandi uwihana kandi akiyeza imbere ya Nyagasani azahabwa ubugingo buhoraho.

63 Kandi abatumvira ijwi rya Nyagasani bazuzurizwaho ibyanditswe n’umuhanuzi Mose, ko bazacibwa mu bantu.

64 Ndetse n’ibyanditswe n’umuhanuzi Malaki: Kuko dore, hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose, koko, n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habeho umunsi uzabatwika bashire, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.

65 Kubera iyo mpamvu, iki nicyo kizaba igisubizo cya Nyagasani kuri bo:

66 Kuri uwo munsi naje mu banjye, nta muntu muri mwebwe wanyakiriye, kandi mwarirukanywe.

67 Ubwo nongeye guhamagara nta n’umwe muri mwe wari uhari wo kwitaba, nyamara ukuboko kwanjye ntikwaheze byatuma ntashobora gucungura, cyangwa ntagira ububasha bwo gukiza.

68 Dore, kubw’ugucyaha kwanjye, nkamya inyanja. Nkagira imigezi agasi; amafi yayo akanuka, kandi agapfa kubera umwuma.

69 Nambika ijuru kwirabura, kandi nkaryorosa ibigumira.

70 Kandi ibi muzabihabwa n’ukuboko kwanjye—muzaryamana ishavu.

71 Dore, kandi murebe, nta n’umwe uhari wo kubatabara; kuko ntimwumviye ijwi ryanjye ubwo nabahamagariraga mu majuru; ntimwemeye abagaragu banjye, kandi ubwo babohererezwaga ntimwabakiriye.

72 Kubera iyo mpamvu, bafatanyishije ikimenyetso ubuhamya kandi babumbye itegeko, kandi batabawe mu mwijima.

73 Aba bazashirira mu mwijima wo hanze, aho baririra, bakaborogera, kandi bakahahekenyera amenyo.

74 Dore Nyagasani Imana yanyu yarabivuze. Amena.