Igice cya 134
Itangazo ry’ukwemera rireba ubutegetsi n’amategeko muri rusange, ryemejwe kubw’itora mu iteraniro rusange ry’Itorero ryabereye i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 17 Kanama 1835. Abera benshi bakoraniye hamwe kugira ngo bafate icyemezo ku byifujwe ko byazashyirwa mu nyandiko ya mbere y’Inyigisho n’Ibihango. Icyo gihe, iri tangazo ryahawe ijambo ry’ibanze rivuga riti: Kugira ngo ukwemera kwacu ku birebana n’ubutegetsi bw’isi n’amategeko muri rusange kudasobanurwa cyangwa kutumvikana ukundi, twatekereje ko byaba byiza tugaragaje, mu kurangiza uyu muzingo, igitekerezo cyacu ku byerekeye iki kintu.”
1–4, Ubutegetsi bugomba kubungabunga ubwisanzure n’ukuramya; 5–8, Abantu bose bagomba gushyigikira ubutegetsi bwabo kandi bagomba kubaha no kumvira itegeko; 9–10, Ibigo by’iyobokamana ntibigomba gukoresha ububasha nk’ubw’ubutegetsi, 11–12, Abantu baratsindishirizwa mu kwirwanaho ubwabo n’umutungo wabo.
1 Twemera ko ubutegetsi bwashyizweho n’Imana kubw’inyungu ya muntu; kandi ko ituma abantu baryozwa ibikorwa byabo mu bijyanye na yo, haba mu gukora amategeko no kuyakurikiza, kubw’ineza n’umutekano w’abantu bose.
2 Twemera ko nta butegetsi bushobora kubaho mu mahoro, keretse amategeko nk’aya ashyizweho kandi ntiyigere arengwaho ku buryo ashimangira kuri buri muntu ku giti cye ikoreshwa ryisanzuye ry’umutimanama, uburenganzira n’icungwa ry’umutungo, n’ukurindwa kw’ubuzima.
3 Twemera ko leta zose zigomba gusaba abakozi bazo n’abacamanza gushimangira amategeko yazo; kandi abantu nkabo bakoresha itegeko mu buringanire n’ubutabera bagomba gushakishwa kandi bagashyikirwa n’ijwi ry’abantu niba ubutegetsi ari repubulika, cyangwa ugushaka kw’umwami.
4 Twemera ko iyobokamana ryashyizweho n’Imana; kandi ko abantu bafite inshingano imbere yayo, kandi imbere yayo gusa, kubw’ikoreshwa ryayo, keretse ibitekerezo by’iyobokamana byabo bibatera gukandagira uburenganzira n’ubwigenge bw’abandi, ariko ntitwemera ko amategeko y’abantu afite uburenganzira bwo kwivanga mu kubwiriza amahame yo kuramya ngo bazirike imitimanama y’abantu, cyangwa bahatirwe uburyo bw’ubwitange mu ruhame cyangwa mu ibanga; twemera ko umucamanza wa leta agomba gukumira icyaha, ariko ntiyigere agenzura umutimanama, agomba guhana icyaha, ariko ntiyigere akuraho ubwisanzure bwa roho.
5 Twemera ko abantu bose bagomba gutera inkunga no gushyigikira leta batuyemo, mu gihe barindiwe uburenganzira bwabo buvukanwa kandi budahererekanwa kubw’amategeko y’izo leta; kandi ko umwivumbagatanyo n’ukwigomeka bidakwiriye kuri buri muturage urinzwe atyo, kandi bigomba guhanwa uko bikwiye; kandi ko leta zose zifite uburenganzira bwo gushyiraho aya mategeko bijyanye n’uko bashishoje bagasanga arushaho kurengera inyungu rusange; muri icyo gihe, nyamara, yitaye cyane ku bwisanzure bw’umutimanama.
6 Twemera ko buri muntu agomba kubahwa mu murimo we, ko abategetsi n’abacamanza bagomba kubahwa batyo, kubera ko bashyizweho kubw’uburinzi bw’inzirakarengane n’igihano cy’abanyabyaha; kandi ko abantu bose bagomba kubahiriza no gukurikiza amategeko, kuko atariho amahoro n’ubusabane byarandurwa n’akajagari n’iterabwoba; kubera ko amategeko y’abantu yashyiriweho intego yihariye yo kuyobora inyungu zacu nk’abantu ku giti cyabo n’ibihugu, hagati y’umuntu n’umuntu; kandi amategeko y’Imana atangwa n’ijuru, agasobanura amahame ku bibazo bya roho, kubw’ukwizera n’ukuramya, byombi umuntu agomba gusobanurira Umuremyi we.
7 Twemera ko abategetsi, ibihugu, na za leta bifite uburenganzira, kandi bagomba gushyiraho amategeko kubw’uburinzi bw’abaturage bose mu mikorere isanzuye y’ukwemera kw’iyobokamana ryabo, ariko ntitwemera ko bafite uburenganzira mu butabera bwo kwima abaturage ubu butoni, cyangwa kubabangamira mu bitekerezo byabo, igihe cyose amategeko ahabwa agaciro kandi akubahwa kandi ibitekerezo by’iyobokamana nk’ibyo ntibitsindishiriza umwivumbagatanyo cyangwa ubugambanyi.
8 Twemera ko igikorwa cy’icyaha kigomba guhanwa bijyanye n’imiterere y’igicumuro; ko ubwicanyi, ubuhemu, ubusahuzi, ubujura, n’icyuho ku mahoro rusange, mu buryo ubwo aribwo bwose, bijyanye n’ubugizi bwa nabi bwabyo n’amarere yo gukora ikibi mu bantu, bigomba guhanwa n’amategeko y’iyo leta ikorerwamo icyaha; kandi kubw’amahoro rusange n’umutuzo abantu bose bagomba kujya mbere maze bagakoresha ubushobozi bwabo mu guhana abahutaza amategeko meza.
9 Ntitwemera ko bikwiriye kuvanga imbaraga z’iyobokamana na leta izwi, ku buryo ikigo k’iyobokamana kimwe gihabwa amahirwe naho ikindi kikabuzwa amahirwe nyobokamana, kandi uburenganzira bwite bw’abanyamuryango bacyo, nk’abenegihugu, bukimirwa.
10 Twemera ko ibigo by’iyobokamana bifite uburenganzira bwo gufatira ibyemezo abanyamuryango kubw’imyitwarire y’akavuyo, bijyanye n’amategeko n’amahame y’ibigo nk’ibyo; ibyo byemezo bipfa kuba bireba uburenganzira bw’ubunyamuryango n’imyanya yabo; ariko ntitwemera ko ikigo cy’iyobokamana icyo aricyo cyose gifite ubushobozi bwo gucira imanza abantu ku bijyanye n’uburenganzira bw’umutungo cyangwa ubuzima, kubambura umutungo w’isi, cyangwa kubashyira mu kaga k’ubuzima cyangwa urugingo rw’umubiri, cyangwa kubahanisha igihano cyo ku mubiri. Bashobora gusa kubaha akato mu kigo cyabo, kandi bakabambura ubunyamuryango bwabo.
11 Twemera ko abantu bagomba kujuririra itegeko ry’igihugu kubwo guhihibikanira ubwishyu bw’amakosa yose n’ibyangijwe, aho bakorewe ihohotera ry’umuntu ku giti cye cyangwa uburenganzira bw’umutungo cyangwa imyitwarire bwakumiriwe, aho amategeko nk’ayo ariho azabarengera; ariko twemera ko abantu bose baba ari abere iyo birinda ubwabo, inshuti zabo, n’umutungo, na leta, ku bitero bitemewe n’amategeko n’akarengane k’abantu bose mu bihe by’akaga, aho ubujurire bwihutiwe budashobora gukorwa ku mategeko, kandi n’ihumure ritaboneka.
12 Twemera ko bikwiriye kubwiriza inkuru nziza amahanga y’isi, no kuburira abakiranutsi kwirinda ukononekara kw’isi; ariko ntitwemera ko bikwiriye kuvundira abacakara cyangwa kubabwiriza inkuru nziza, cyangwa kubabatiza bihabanye n’ugushaka n’icyifuzo cya ba shebuja, cyangwa kwitambika cyangwa kuboshya na gakeya bibatera kwinubira imibereho yabo muri ubu buzima, bityo tugashyira mu kaga ubuzima bw’abantu; uko kuvunda twemera ko kutemewe n’amategeko kandi kudakwiriye, kandi kwahutaza amahoro ya buri leta kugatuma ibiremwa muntu bifatirwa mu buretwa.