Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 137


Igice 137

Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith, ari mu ngoro i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 21 Mutarama 1836. Intandaro yabaye ugushyikirizwa imigenzo bitegurira iturwa ry’ingoro.

1–6, Umuhanuzi abona umuvandimwe we Alvin mu bwami selestiyeli; 7–9, Inyigisho y’agakiza ku bapfuye ihishurwa 10, Abana bose barakizwa mu bwami selestiyeli.

1 Amajuru yaradufunguriwe, maze mbona ubwami selestiyeli bw’Imana, n’ikuzo ryabwo, nkaba ntashobora kuvuga niba nari mu mubiri cyangwa hanze yawo.

2 Nabonye ubwiza buhebuje bw’irembo abaragwa b’ubwo bwami bazinjiriramo, bwasaga nk’ikirimi cy’umuriro;

3 Kandi nabonye nanone intebe ibengerana y’Imana, yari yicaweho na Data na Mwana.

4 Nabonye imihanda myiza y’ubwo bwami, yasaga niyasashweho izahabu.

5 Nabonye Sogokuruza Adamu na Aburahamu; na data na mama; umuvandimwe wanjye Alvin, wasinziriye hashize igihe kirekire;

6 Kandi natangajwe n’uko byabayeho ko yari yarahawe umurage muri ubwo bwami, kubera ko yari yaravuye muri ubu buzima mbere y’uko Nyagasani arambura ukuboko kwe ngo akoranye Isirayeli ubwa kabiri, kandi atari yarabatijwe kubw’ukubabarirwa ibyaha.

7 Nuko najweho n’ijwi rya Nyagasani, rivuga riti: Abapfuye bose bataramenya iyi nkuru nziza, bari kuba barayakiriye iyo bari kuba baremerewe guhamaho, bazaba abaragwa b’ubwami selestiyel bw’Imana;

8 Kandi nanone abazapfa bose uhereye ubu n’ahazaza batarabumenya, bakaba bari kuba barabwakiriye n’imitima yabo yose, bazaba abaragwa b’ubwo bwami;

9 Kuko njyewe, Nyagasani, nzacira urubanza abantu bose bijyanye n’imirimo yabo, bijyanye n’icyifuzo cy’imitima yabo.

10 Kandi nabonye nanone ko abana bose bapfa mbere y’uko bageza ku myaka y’uburyozwe bakizwa mu bwami selestiyeli bw’ijuru.