Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 138


Igice 138

Ibonekerwa ryahawe Umuyobozi Joseph F. Smith ari muri Salt Lake City, Utah, ku itariki ya 3 Ukwakira 1918. Mu ijambo rye rifungura Igiterane Rusange cy’Itorero cy’Igice cy’umwaka cya 89, ku itariki ya 4 Ukwakira 1918, Umuyobozi Smith yatangaje ko yari yarahawe ubutumwa bw’Imana bwinshi mu mezi yari yarabanje. Bumwe muri bwo, bwerekeye urugendo rw’Umukiza mu gusura za roho z’abapfuye mu gihe umubiri We wari mu mva, Umuyobozi Smith yari yarabuhawe umunsi wabanje. Bwaranditswe ako kanya nyuma y’irangira ry’iki giterane. Ku itariki ya 31 Ukwakira 1918, bwashyikirijwe abajyanama mu Buyobozi bwa Mbere, Inama y’Aba cumi na babiri, na Sogokuru mukuru, kandi bwemewe nabo bose uko bakabaye.

1–10, Umuyobozi Joseph F. Smith atekereza byimbitse ku nyandiko za Petero n’urugendo rwa Nyagasani mu isi ya roho; 11–24, Umuyobozi Smith abona abakiranutsi bapfuye bateraniye muri paradizo n’umurimo wa Kristo muri bo; 25–37, Abona uko ukubwiriza inkuru nziza kwateguwe muri za roho; 38–52, Abona Adamu, Eva, na benshi mu bahanuzi batagatifu mu isi ya roho bafata imiterere ya roho yabo mbere y’umuzuko wabo nk’uburetwa; 53–60, Abakiranutsi bapfuye b’iki gihe bakomereza imirimo yabo mu isi ya roho.

1 Ku itariki ya gatatu z’ukwakira, mu mwaka w’igihumbi magana cyenda na cumi n’umunani, nicaye mu cyumba cyanjye ntekereza byimbitse ku byanditswe;

2 Kandi ntekereza cyane ku gitambo cy’impongano gikomeye cyakozwe n’Umwana w’Imana, kubw’ubucunguzi bw’isi;

3 N’urukundo rukomeye kandi rutangaje rwagaragajwe na Data na Mwana mu ukuza kw’Umucunguzi mu isi;

4 Ko binyuze mu mpongano ye, no kubw’ukumvira amahame y’inkuru nziza, inyokomuntu ishobora gukizwa.

5 Mu gihe nari mpugiye muri ibyo, igitekerezo cyanjye kibutse inyandiko z’intumwa Petero yandikiye abera ba kera batataniye hirya no hino muri Pontusi, Galatiya, Kapadosiya, n’ibindi bice bya Aziya, aho inkuru nziza yari yarabwirijwe nyuma y’ukubambwa kwa Nyagasani.

6 Nafunguye Bibiliya nuko nsoma igice cya gatatu n’icya kane by’urwandiko rwa mbere rwa Petero, kandi uko nasomaga natangajwe, kurusha uko naba narabyigeze mbere, n’ibyanditswemo bikurikira:

7 “Kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by’abantu rimwe, umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa, kugira ngo atuyobore ku Mana amaze kwicwa mu buryo bw’umubiri, ariko ahinduwe muzima mu buryo bwa roho:

8 “Niyo yabwiririshije roho zo mu nzu y’imbohe;

9 “Za zindi zitarumviraga Imana kera, ubwo kwihangana kw’Imana kwategerezaga mu minsi ya Nowa inkuge ikabazwa, bake bakarokokeramo ndetse umunani bakijijwe n’amazi.” (1 Petero 3:18–20.)

10 “Kuko kubw’iyi mpamvu inkuru nziza yabwirijwe n’abapfuye, kugira ngo bashobore gucirwa urubanza mu mubiri mu buryo bw’abantu, ariko babeho muri roho mu buryo bw’Imana. (1 Petero 4:6.)

11 Uko natekerezaga byimbitse kuri ibi bintu byanditswe, amaso y’imyumvire yanjye yarahumutse, maze Roho wa Nyagasani anzaho, nuko mbona ibihiriri by’abapfuye, haba aboroshye n’abakomeye.

12 Kandi hari hakoraniye hamwe mu mwanya umwe ihuriro ritabarika rya roho z’abakiranutsi, bari barizeye ubuhamya bwa Yesu mu gihe bariho mu isi;

13 Kandi bari baratuye igitambo gisa n’igitambo gihebuje cy’Umwana w’Imana, kandi bari barababajwe n’amakuba mu izina ry’Umucunguzi wabo.

14 Aba bose bari baravuye mu buzima bw’isi, bemye mu byiringiro by’umuzuko w’ikuzo, binyuze mu nema y’Imana Data n’Umwana wayo w’Ikinege, Yesu Kristo.

15 Nabonye ko bari buzuye umunezero n’ibyishimo, kandi banezerwaga hamwe kubera ko umunsi w’ugutabarwa kwabo wari wegereje.

16 Bari bateranye bategereje ukuza kw’Umwana w’Imana mu isi ya roho, ngo atangaze ugucungurwa ingoyi z’urupfu kwabo.

17 Umukungugu wabo usinziriye wagombaga gusubizwa mu miterere yawo yuzuye, igufa risanga igufa ryaryo, n’imitsi n’inyama bikayafataho, roho n’umubiri bigomba guhuzwa bitazongera gutandukana ukundi, kugira ngo bishobore kubona umunezero usendereye.

18 Mu gihe iki kivunge kigari cyari gitegereje kandi kiganira, kinezerewe mu gihe cy’ugutabarwa ingoyi z’urupfu kwabo, Umwana w’Imana yaragaragaye, atangariza ubwigenge imfungwa zari zarabaye indahemuka;

19 Kandi aho yababwirije inkuru nziza ihoraho, inyigisho y’umuzuko n’ugucungurwa ku kugwa kw’inyokomuntu, no ku byaha bwite baramutse babanje kwihana.

20 Ariko ntiyagiye mu bagome, kandi ijwi rye ntiryavugiye mu banyabyaha n’abatihana bari bariyanduje ubwo bakiri mu mubiri;

21 Nta n’ubwo abigometse bahakanye ubuhamya n’imiburo y’abahanuzi ba kera babonye ikuzo rye, cyangwa ngo babone mu maso he.

22 Umwijima wari uganje aho aba bari bari, ariko mu bakiranutsi hariyo amahoro;

23 Kandi abera baranezerewe mu gucungurwa kwabo, kandi barapfukamye maze bemera Umwana w’Imana nk’Umucunguzi n’Umutabazi wabo ku rupfu no ku ngoyi y’ikuzimu.

24 Mu maso yabo barabengeranye, nuko umucyo w’ikuzo rya Nyagasani ubaturamo, maze baririmbira ibisingizo izina rye ritagatifu.

25 Naratangaye, kuko nasobanukiwe ko Umukiza yamaze hafi y’imyaka itatu muri uyu murimo mu Bayuda n’abo mu nzu ya Isirayeli, agerageza kubigisha inkuru nziza ihoraho kandi abahamagarira kwihana;

26 Kandi nyamara, hatitaweho imirimo ye ikomeye, n’ibitangaza, n’itangazo ry’ukuri, mu bubasha n’ubushobozi bikomeye, habayeho bakeya gusa bumviye ijwi rye, kandi banezerewe mu maso ye, kandi baboye agakiza mu biganza bye.

27 Ariko umurimo we mu bapfuye wari ukubiye mu gihe kigufi cyabayeho hagati y’ukubambwa n’umuzuko we;

28 Kandi nibajije ku magambo ya Petero—aho yavuze ko Umwana w’Imana yabwirije roho zo mu nzu y’imbohe, zitumviye rimwe na rimwe, ubwo ukwihangana kw’Imana kwategerezaga mu minsi ya Nowa—n’uko bitamushobokeye kubwiriza izo roho no gushyira mu bikorwa umurimo ukenewe muri bo mu gihe gitoya gityo.

29 Kandi uko nabyibazaga, amaso yanjye yarahumutse, nuko ugusobanukirwa kwanjye kurihuta, maze mbona ko Nyagasani atagiye ubwe mu bagome n’abatumvira bari barahakanye ukuri, kubigisha;

30 Ariko dore, avuye mu bakiranutsi, yashyizeho imbaraga ze kandi ashyiraho intumwa, zambaye ububasha n’ubushobozi, kandi abashinga kujya imbere no gushyira urumuri rw’inkuru nziza abari mu mwijima, ndetse roho zose z’abantu, kandi iyo niyo inkuru nziza yabwirijwe abapfuye.

31 Kandi intumwa zatoranyijwe zarakomeje zitangaza umunsi wemewe wa Nyagasani kandi zitangariza ubwigenge imfungwa zari ziboshye, ndetse n’abazihana bose ibyaha byabo kandi bakakira inkuru nziza.

32 Ni uko inkuru nziza yabwirijwe abari barapfiriye mu byaha byabo, nta bumenyi bw’ukuri, cyangwa mu gicumuro, kubera ko bahakanye abahanuzi.

33 Aba bigishijwe kwizera Imana, kwihana icyaha, umubatizo mu kigwi cy’undi kubw’ukubabarirwa ibyaha, impano ya Roho Mutagatifu kubw’ukurambikwaho ibiganza,

34 N’andi mahame yose y’inkuru nziza bari bakeneye kumenya kugira ngo babe bakwiriye ko bashobora gucirwa urubanza bijyanye n’abantu mu mubiri, ahubwo babeho bakurikiza Imana muri roho.

35 Kandi bityo byaramenyekanye mu bapfuye, haba aboroheje cyangwa abakomeye, abakiranuka kimwe n’indahemuka, ko ugucungurwa kwari kwarakozwe binyuze mu gitambo cy’Umwana w’Imana ku musaraba.

36 Bityo byaramenyekanye ko Umucunguzi wacu yakoresheje igihe cye ubwo yari mu isi ya roho, abwiriza kandi ategura roho zikiranutse z’abahanuzi bari baramuhamije bakiri mu mubiri;

37 Kugira ngo bashobore gushyira ubutumwa bw’ugucungurwa abapfuye bose, abo atashoboraga kugeraho ubwe, kubera ukwigomeka kwabo n’igicumuro, kugira ngo mu miyoborere y’abagaragu be nabo bashobore kumva amagambo ye.

38 Mu bakomeye kandi bashoboye bari bateraniye muri iri huriro rigari ry’abakiranutsi harimo Data Adamu, Umukurambere w’Ibihe watubyaye twese,

39 Na Mama nyirikuzo Eva, hamwe na benshi mu bakobwa be b’indahemuka bari barabayeho mu bihe byinshi kandi baramyaga Imana nyakuri kandi iriho.

40 Abeli, wahowe ukwizera kwe wa mbere, yari ahari, n’umuvandimwe we Seti, umwe mu bakomeye, wari ishusho nyayo ya se, Adamu.

41 Nowa, waburiye abantu iby’umwuzure; Shemu, umutambyi mukuru ukomeye; Aburahamu, se w’abakiranutsi; Isaka, Yakobo, na Mose, umunyamategeko mukuru wa Isirayeli;

42 Na Yesaya, watangaje kubw’ubuhanuzi ko Umucunguzi yasigiwe kuvura abafite imvune ku mitima, no gutangariza imbohe ubwisanzure, n’ugukingurwa kw’abari mu nzu z’imbohe, nabo bari bahari.

43 Hiyongeyeho, Ezekiyeli, weretswe mu ibonekerwa ikibaya kinini cy’amagufa yumye, yagombaga kwambikwa umubiri, kugira ngo yongere azuke mu muzuko w’abapfuye, ari roho nzima;

44 Daniyeli, wabonye mbere kandi wavuze mbere ishyirwaho ry’ubwami bw’Imana mu minsi ya nyuma, butazigera risenywa ukundi cyangwa ngo buhabwe abandi bantu;

45 Eliyasi, wari kumwe na Mose ku Musozi w’Ukwihinduranya;

46 Na Malaki, umuhanuzi wahamije iby’ukuza kwa Eliya—ari we Moroni yabwiye Umuhanuzi Joseph Smith, avuga ko azaza mbere y’igitondo cy’umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba wa Nyagasani—nabo bari bahari.

47 Umuhanuzi Eliya yagomba gutera mu mitima y’abana amasezerano yakorewe abasogokuruza babo,

48 Byerekanaga umurimo ukomeye ugomba gukorerwa mu ngoro za Nyagasani mu busonga bw’ubusendere bw’ibihe, kubw’ugucungurwa kw’abapfuye, n’ukomekanywa kw’abana ku babyeyi babo, ngo hato isi uko yakabaye idakubitwa n’umuvumo maze ikononekara ku ukuza kwe.

49 Aba bose n’abandi benshi kurutaho, ndetse n’abahanuzi batuye mu Banefi kandi bahamije ukuza kw’Umwana w’Umuntu, bivangavangiye hamwe mu kibaya kigari kandi barategereje kubw’ugutabarwa kwabo,

50 Kuko abapfuye babonaga ko igihe kirekire roho zabo zitari zikiri mu mibiri yabo byari nk’uburetwa.

51 Ibi nibyo Nyagasani yigishije, kandi yabahaye ububasha bwo kuzuka, nyuma y’umuzuko we mu bapfuye, kugira ngo binjire mu bwami bwa Data, bakazahambikirwa ikamba ry’ukudapfa n’ubugingo buhoraho,

52 Maze bakomereze mu mirimo yabo nk’uko byasezeranyijwe na Nyagasani, kandi bazaba abasangira b’imigisha yose yari yarashyizwe mu bubiko kubw’abamukunda.

53 Umuhanuzi Joseph Smith, na data, Hyrum Smith, Brigham Young, John Taylor, Wilford Woodruff, nabo bari mu isi ya roho hamwe n’izindi roho z’intore zari zarateganyirijwe kuzaza mu busendere bw’ibihe kugira ngo zigire uruhare mu gushyiraho urufatiro rw’umurimo ukomeye w’umunsi wa nyuma,

54 Urimo kubaka ingoro n’ugukorerwamo imigenzo kubw’ugucungurwa kw’abapfuye, byariho no mu isi ya roho.

55 Nabonye ko nabo bari mu mfura n’abakomeye batoranyijwe mu ntangiriro kugira ngo babe abategetsi mu Itorero ry’Imana.

56 Ndetse mbere y’uko bavuka, bo, hamwe n’abandi benshi, bahawe amasomo ya mbere mu isi ya roho kandi bateguriwe kuzaza mu gihe gikwiye cya Nyagasani kugira ngo bakore mu ruzabibu kubw’agakiza ka roho z’abantu.

57 Nabonye ko abakuru bakiranutse b’ubu busonga, igihe bavuye muri ubu buzima bupfa, bakomeza imirimo yabo babwiriza iby’inkuru nziza y’ukwihana n’ugucungurwa, binyuze mu gitambo cy’Umwana w’Ikinege w’Imana, mu bari mu mwijima kandi mu buretwa bw’icyaha mu isi ikomeye ya roho z’abapfuye.

58 Abapfuye bihana bazacungurwa, binyuze mu kumvira imigenzo y’inzu y’Imana,

59 Kandi nyuma y’uko batanze icyiru cy’ibicumuro byabo, kandi basukuwe, bazakira ingororano bijyanye n’imirimo yabo, kuko ari abaragwa b’agakiza.

60 Uko niko ibonekerwa ry’ugucungurwa kw’abapfuye narihishuriwe, none ndahamya, kandi nzi ko iyi nyandiko ari iy’ukuri, binyuze mu mugisha wa Nyagasani wacu n’Umukiza, Yesu Kristo, kandi ni uko byagenze. Amena.