Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 15


Igice cya 15

Ihishurirwa ryahawe Joseph Smith Umuhanuzi rigenewe John Whitmer, i Fayette, New York, Kamena 1829 (reba umutwe w’igice cya 14). Ubu butumwa ni umwihariko mu buryo bwihariye kandi butangaje mu byo Nyagasani avuga birebana n’ibyari bizwi gusa na John Whitmer na We ubwe. John Whitmer hanyuma yabaye umwe mu Bahamya Umunani ku Gitabo cya Morumoni.

1–2, Ukuboko kw’Imana kuri hejuru y’isi; 3–6, Kwigisha inkuru nziza no gukiza roho ni ikintu cy’agaciro gakomeye kurusha ibindi.

1 Umva, mugaragu wanjye John, kandi utege ugutwi amagambo ya Yesu Kristo, Nyagasani wawe n’Umucunguzi wawe.

2 Kuko dore, ndakubwira nshize amanga kandi mfite ububasha, kuko ukuboko kwanjye kuri hejuru y’isi yose.

3 Kandi ndakubwira ko nta muntu ubizi uretse njyewe na we wenyine—

4 Kuko ibihe byinshi wansabye kumenya icyaba icy’agaciro gakomeye kurusha ibindi kuri wowe.

5 Dore, urahirwa kubw’iki kintu, no kubw’ukuvuga amagambo yanjye naguyahe bijyanye n’amategeko yanjye.

6 Kandi ubu, dore, ndakubwira, ko ikintu kizaba icy’agaciro gakomeye kurusha ibindi kuri wowe kizaba gutangariza ukwihana aba bantu, kugira ngo ushobore kunzanira za roho, kugira ngo ushobore kuruhukana na bo mu bwami bwa Data. Amena.