Igice cya 19
Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith, i Manchester, New York, bishoboka ko hari mu mpeshyi ya 1829. Mu mateka ye, Umuhanuzi abisobanurira Martin Harris nk’“itegeko ry’Imana atari iry’umuntu, ryatanzwe na we Uhoraho.”
1–3, Kristo afite ububasha bwose; 4–5, Abantu bose bagomba kwihana cyangwa kubabara; 6–12, Igihano gihoraho; 13–20, Kristo yababaye kubwa bose, kugira ngo batazababara nibazihana; 21–28, Kwigisha inkuru nziza y’ukwihana; 29–41, Gutangaza ubutumwa bwiza.
1 Ndi Alufa na Omega, Kristo Nyagasani; koko, mu by’ukuri ndi we, intangiriro n’iherezo, Umucunguzi w’isi.
2 Njyewe, nyuma y’uko nari maze kuzuza no kurangiza ubushake bw’ungenga, ndetse Data, birebana na njye—kandi nakoze ibi kugira ngo nshobore kwiyegurira ibintu byose—
3 Nahawe ububasha bwose, ndetse n’ukurimbura Satani n’imirimo ye ku mperuka y’isi, n’umunsi ukomeye wa nyuma w’urubanza, nzacira abayituye, nzacira urubanza buri muntu bijyanye n’imirimo ye n’ibikorwa yakoze.
4 Kandi nta kabuza buri muntu agomba kwihana cyangwa kubabara, kuko njyewe, Imana, ntagira iherezo.
5 Kubera iyo mpamvu, simvanyeho imanza nzaca, ahubwo agahinda kazakomeza, amarira, imiborogo n’ihekenya ry’amenyo, koko, ku bazaba bari ibumoso bwanjye.
6 Icyakora, ntibyanditswe ko hatazabaho iherezo kuri uyu mubabaro, ahubwo handitswe umubabaro utagira iherezo.
7 Byongeye, handitsweugucirwaho iteka guhoraho; kubera iyo mpamvu birasobanutse kurusha ibindi byanditswe, kugira ngo bishobore gukora ku mitima y’abana b’abantu, byose hamwe kubw’ikuzo ry’izina ryanjye.
8 Kubera iyo mpamvu, nzagusobanurira iri yobera, kuko bikwiye ko urimenya ndetse kimwe n’intumwa zanjye.
9 Ndakubwira wowe watoranyijwe muri iki kintu, nk’umwe muri bo, kugira ngo ushobore kwinjira mu buruhukiro bwanjye.
10 Kuko, dore, mbega uko iyobera ry’ubumana rikomeye! Kuko, dore, singira iherezo, kandi igihano gitangwa n’ukuboko kwanjye ni igihano kitagira iherezo, kuko Utagiriherezo niryo zina ryanjye. Kubera iyo mpamvu—
11 Igihano gihoraho ni igihano cy’Imana.
12 Igihano kitagira iherezo ni igihano cy’Imana.
13 Kubera iyo mpamvu, ngutegetse kwihana, no kubahiriza amategeko wahawe n’ukuboko kw’umugaragu wanjye Joseph Simth, Mutoya, mu izina ryanjye;
14 Kandi ni kubw’ububasha bwanjye budahangarwa mwayahawe;
15 Kubera iyo mpamvu ngutegetse kwihana—ihane, hato ntagukubitisha inkoni y’akanwa kanjye, n’umujinya wanjye, n’uburakari bwanjye, maze imibabaro yawe ikaba intimba—iteye intimba ku buryo utazi, ihebuje ku buryo utazi, koko, igoranye ku buryo utazi uko wayitwaramo.
16 Kuko dore, njyewe, Imana, nabajwe n’ibi bintu kubwa bose, kugira ngo batazababara nibihana;
17 Ahubwo nibatazihana bizabe ngomba ko bababara ndetse nka njye;
18 Kandi uwo mubabaro wanteye njyewe ubwanjye, ndetse Imana, igihangange kurusha byose, guhindagana kubera ububabare, no kuva amaraso muri buri mwenge w’uruhu, no kubabara haba ku mubiri no kuri roho—kandi nifuje ko ntanywa ku gikombe gisharira, kandi kindenga—
19 Ariko, ikuzo ribe irya Data, kandi nanyweye kandi narangije ibyo nari narateguriye abana b’abantu.
20 Kubera iyo mpamvu, nongeye kugutegeka kwihana, hato ntazagucisha bugufi n’ububasha bwanjye budahangarwa; no kwatura ibyaha byawe, hato utababazwa n’ibi bihano navuze, koko, wasomyeho gato, koko, ndetse gato cyane igihe nakwamburaga Roho wanjye.
21 Kandi ngutegetse ko utagira icyo wigisha uretse ukwihana, kandi ntiwereke ibi bintu isi mbere y’uko mbyemera mu bushishozi bwanjye.
22 Kuko badashobora kwihanganira inyama ubu, ahubwo bagomba guhabwa amata, kubera iyo mpamvu, ntibagomba kumenya ibi bintu, ngo hato badatikira.
23 Nyigiraho, kandi utege ugutwi amagambo yanjye, ugendere mu bugwaneza bwa Roho yanjye, kandi uzabona amahoro kubwa njye.
24 Ndi Yesu Kristo, naje kubw’ubushake bwa Data, kandi nduzuza ubushake bwe.
25 Kandi byongeye, ngutegetse ko utazararikira umugore wa mugenzi wawe, cyangwa ngo ushakishe ubuzima bwa mugenzi wawe.
26 Kandi byongeye, ngutegetse ko utazifuza umutungo wawe bwite, ahubwo uzawutange ku buntu kubw’icapwa ry’Igitabo cya Morumoni, ari cyo gikubiyemo ukuri n’ijambo ry’Imana—
27 Ari ryo jambo ryanjye ku Munyamahanga, kugira ngo mu gihe gitoya rishobore kujya ku Muyuda, Umulamani abereye igisigisigi, kugira ngo bashobore kwemera inkuru nziza, kandi ntibategereze Mesiya ko azaza kandi yaramaze kuza.
28 Kandi byongeye, ngutegetse ko uzajya usenga uvuga kimwe no mu mutima wawe, koko, imbere y’isi kimwe no mu ibanga, mu ruhame kimwe no mu mwiherero.
29 Kandi uzamamaza ubutumwa bwiza, koko, ubutangaze ku misozi, na buri hantu hirengeye, no mu mahanga yose uzemererwa kubona.
30 Kandi uzabikorana ubwiyoroshye bwuzuye, umfitiye icyizere, udatuka abagutuka.
31 Kandi ntuzavuge iby’imyemerere, ahubwo uzatangaze ukwihana n’ukwizera ku Mukiza, n’ukubabarirwa kw’ibyaha kubw’umubatizo, no kubw’umuriro, koko, ariwe Roho Mutagatifu.
32 Dore, iri ni itegeko rikomeye kandi rya nyuma nguhaye ryerekeye iki kintu, kuko rizaba rihagije ku buzima bwawe bwa buri munsi ndetse no kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwawe.
33 Kandi uzagira ishavu niwirengagiza izi nama, koko, ndetse ukurimbuka kwawe bwite n’umutungo wawe.
34 Tanga igice cy’umutungo wawe, koko ndetse igice cy’ubutaka bwawe, kandi byose uretse ibikenewe n’umuryango wawe.
35 Wishyure umwenda ufitiye icapiro. Ibohore uburetwa.
36 Usige inzu n’urugo byawe, uretse igihe uzaba wifuza kureba umuryango wawe;
37 Kandi ubwire bose nta nkomyi, koko, ubwirize, wiginge, utangaze ukuri, ndetse n’ijwi riranguruye, n’urusaku rw’umunezero, murangurure muti:—Hozana, hozana, nihasingizwe izina rya Nyagasani Imana!
38 Uhore usenga, kandi nzagusukaho Roho wanjye, kandi uzaba ukomeye umugisha wawe—koko, ndetse kurusha niyo wazabona ubutunzi bw’isi n’ukutabora kwabwo.
39 Dore, ese ushobora gusoma ibi ntunezerwe cyangwa ngo umutima wawe usimbukishwe n’ibyishimo?
40 Cyangwa se ushobora kugumya kwiruka hirya no hino nk’urandase impumyi?
41 Cyangwa se ushobora kwiyoroshya no kugira ubugwaneza, maze ukitwarana ubushishozi imbere yanjye? Koko, nsanga njyewe Mukiza wawe. Amena.