Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 21


Igice cya 21

Ihishurirwa ryaherewe Umuhanuzi Joseph, i Fayette, New York, Kamena 1829. Iri hishurirwa ryatanzwe mu ishingwa ry’Itorero, ku itariki yavuzwe, mu rugo rwa Peter Whitmer Mukuru. Abagabo batandatu, bari barabatijwe mbere, bari bahari. Kubw’itora ryemejwe na bose aba bantu bavuga icyifuzo cyabo n’ukwiyemeza byo gutangiza, bijyanye n’itegeko ry’Imana (reba igice cya 20). Na none batoreye kwemera no gushyigikira Joseph Smith Mutoya na Oliver Cowdery nk’abayobozi b’Itorero. Amurambuyeho ibiganza, Joseph yimitse Oliver nk’umukuru w’Itorero, na Oliver, nawe yabigenje atyo, yimitse Joseph. Nyuma yo gutanga isakaramentu, Joseph na Oliver barambitse ibiganza ku bantu bari bitabiriye bahari kubw’uguhabwa Roho Mutagatifu no kubw’ukwemezwa kwa buri munyamuryango w’Itorero.

1–3, Joseph Smith ahamagarirwa kuba bamenya, umusemuzi, umuhanuzi, intumwa n’umukuru; 4–8, ijambo Rye rizayobora impamvu ya Siyoni; 9–12, Abera bazemera amagambo ye igihe avuga kubw’Umuhoza.

1 Dore, hazabaho inyandiko ibitswe muri mwe, kandi muri yo uzitwa bamenya, umusemuzi, umuhanuzi, intumwa ya Yesu Kristo, umukuru w’itorero binyuze mu bushake bw’Imana Data, n’inema ya Nyagasani Yesu Kristo,

2 Kubera ko wahumetswemo na Roho Mutagatifu gushinga urufatiro rwaryo, no kuryubakira ukwizera gutagatifu.

3 Iri torero ryashinzwe kandi ryatangijwe mu mwaka wa Nyagasani wanyu w’igihumbi na Magana Inani na Mirongo Itatu, mu kwezi kwa kane, ku munsi wa gatandatu w’ukwezi kwitwa Mata.

4 Kubera iyo mpamvu, ni ukuvuga ko itorero, muzitondera aya magambo ye yose n’amategeko azabaha igihe ayabonye, mugendera mu butagatifu bwose imbere yanjye.

5 Kuko ijambo rye muzahabwa, nk’aho ryaba riturutse mu kanwa kanjye bwite, mu budacogora n’ukwizera.

6 Kuko mu gukora ibi bintu amarembo y’ikuzimu ntazabaherana; koko, kandi Nyagasani Imana azanyanyagiza ububasha bw’umwijima imbere yanyu, kandi atere amajuru kunyeganyega kubw’ineza yanyu, n’ikuzo ry’izina rye.

7 Kuko niko Nyagasani Imana avuga: Niwe nahumetsemo guteza imbere impamvu ya Siyoni mu bubasha bukomeye kubw’icyiza, n’umwete we nzi, n’amasengesho ye numvise.

8 Koko, nabonye ukuririra Siyoni kwe, kandi sinzatuma yongera kuyiborogera; kuko iminsi ye y’ukunezerwa ije kubera ukubabarirwa kw’ibyaha bye, n’ukwigaragaza kw’imigisha yanjye ku mirimo ye.

9 Kuko, dore, nzaha umugisha w’ububasha abakora bose mu ruzabibu rwanjye, kandi bazemera amagambo ye, yamuhawe binyuze muri njyewe kubw’Umuhoza, ugaragaza ko Yesu yabambwe n’abantu b’abanyabyaha kubw’ibyaha by’isi, koko, kubw’ukubabarirwa ibyaha kubera umutima ushengutse.

10 Kubera iyo mpamvu, birakwiriye ko azimikwa na we, Oliver Cowdery ntumwa yanjye;

11 Iki ni umugenzo kuri wowe, kugira ngo ube umukuru munsi y’ikiganza cye, ku buryo aba uwa mbere kuri wowe, kugira ngo ushobore kuba umukuru w’iri torero rya Kristo, ryitiriwe izina ryanjye—

12 Kandi umubwiriza wa mbere w’iri torero kubw’itorero, n’imbere y’isi, koko, imbere y’Abanyamahanga; koko, kandi niko Nyagasani Imana avuga ati: nimurebe, nimurebe!, mwa Bayuda mwe. Amena.

Capa