Igice cya 28
Ihishurwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe Oliver Cowdery, i Fayette, New York, Nzeri 1830. Hiram Page, umunyamuryango w’Itorero, hari ibuye yari afite kandi yemezaga ko abona amahishurirwa kubw’igikoresho cye yerekeranye n’ukuzamurwa kwa Siyoni n’urwego rw’Itorero. Abanyamuryango batandukanye bari barayobejwe n’ibi yavugaga, ndetse na Cowdery yari yarashutswe n’ibyo. Ako kanya mbere y’igiterane cyari gitaganyijwe, Umuhanuzi yabajije Nyagasani yivuye inyuma ibyerekeye iki kintu, nuko iri hishurirwa rikurikiraho.
1–7, Joseph Smith afite imfunguzo z’amayobera, kandi ahabwa gusa amahishurirwa kubw’itorero; 8–10, Oliver Cowdery agomba kubwiriza Abalamani; 11–16, Satani yashutse Hiram Page maze amuha amahishuriwa afutamye.
1 Dore, ndakubwira, Oliver, ko uzahabwa ko uzumvwa n’itorero mu bintu ibyo aribyo byose uzabigisha kubw’Umuhoza, byerekeye amahishurirwa n’amategeko naguhaye.
2 Ariko, dore, ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, nta n’umwe uzatoranyirizwa kwakira amategeko n’amahishurirwa muri iri torero uretse umugaragu wanjye Joseph Smith, Mutoya, kuko ayahabwa ndetse nka Mose.
3 Kandi uzumvire ibintu nzamuha, ndetse nka Aroni, utangariza itorero wizeye amategeko n’amahishurirwa, hamwe ububasha n’ubushobozi.
4 Kandi nuyoborwa igihe icyo aricyo cyose n’Umuhoza ngo uvuge cyangwa wigishe itorero, cyangwa mu bihe byose mu buryo bw’itegeko, ushobora kubikora.
5 Ariko ntuzandike mu buryo bw’itegeko, ahubwo kubw’ubushishozi.
6 Kandi ntuzategeke ukuri ku mutwe, kandi uri ku mutwe w’itorero.
7 Kandi namuhaye imfunguzo z’amayobera, n’amahishurirwa afungishijwe ikimenyetso, kugeza ubwo nzabashyiriraho undi mu kigwi cye.
8 Kandi ubu, dore, ndakubwira ko uzajya mu Balamani maze ukababwiriza inkuru nziza yanjye, kandi uko bakira inyigisho zawe uzatera itorero ryanjye gushingwa muri bo, kandi uzabona amahishurirwa, ariko ntuzayandike mu buryo bw’itegeko.
9 Kandi ubu, dore, ndakubwira ko ritahishuwe, kandi nta muntu uzi aho umurwa wa Siyoni uzubakwa, ariko hazatangwa nyuma y’aha. Dore, ndakubwira ko hazaba ku mbibi hafi y’Abalamani.
10 Ntuzava aha hantu kugeza nyuma y’igiterane; kandi umugaragu wanjye Joseph azatoranyirizwa kuyobora igiterane kubw’ijwi ryacyo, kandi icyo akubwira uzakivuge.
11 Kandi byongeye, uzafate umuvandimwe wawe, Hiram Page, mwembi mwenyine, maze umubwire ko ibyo bintu yanditse avanye kuri iryo buye atari ibyanjye kandi ko Satani yamubeshye;
12 Kuko, dore, ibi bintu ntibyamugenewe, nta n’ikintu icyo aricyo cyose kizagenerwa uwo ariwe wese w’iri torero gihabanye n’ibihango by’itorero.
13 Kuko ibintu byose bigomba gukorwa uko bikwiriye, kandi mu bwumvikane busesuye mu itorero, kubw’isengesho ry’ukwizera.
14 Kandi uzafasha mu gukemura ibi bintu byose, bijyanye n’ibihango by’itorero, mbere y’uko uzafata urugendo rwawe ujya mu Balamani.
15 Kandi uzabihabwa uhereye igihe uzangendera kugeza igihe uzagarukira, ibyo uzakora.
16 Kandi ugomba gufungura akanwa kawe ibihe byose, ugatangaza inkuru nziza yanjye n’ijwi ry’umunezero. Amena.