Igice cya 42
Ihishurirwa ryatanzwe mu bice bibiri ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith i Kirtland, Ohio, kuwa 9 na 23 Gashyanatare 1831. Igice cya mbere, kigizwe n’imirongo 1 kugeza 72, cyakiriwe imbere y’abakuru cumi na babiri kandi mu gusohozwa kw’isezerano rya Nyagasani ryari ryarakozwe mbere kugira ngo “itegeko” rizatangirwe muri Ohio (reba igice 38:32). Agace ka kabiri kagizwe n’imirongo 73 kugeza 93. Umuhanuzi asobanura iri hishurirwa nk’“irigizwe n’itegeko ry’Itorero.”
1–10, Abakuru bahamagarirwa kubwiriza inkuru nziza, kubatiza abahindutse, no kubaka Itorero; 11–12, Bagomba guhamagarwa no kwimikwa kandi bakazigisha amahame y’inkuru nziza iboneka mu byanditswe; 13–17, Bazigisha kandi bahanure kubw’ububasha bwa Roho; 18–29, Abera bategekwa kutica, kutiba, kutabeshya, kutararikira, kudasambana, cyangwa kutavuga nabi abandi; 30–39, Amategeko agenga ukwezwa kw’imitungo ashyirwaho; 40–42, Ubwirasi n’ubunebwe byamagarwa; 43–52, Abarwayi bazakira basigwa amavuta kandi barambikwaho ibigaza no kubw’ukwizera; 53–60, Ibyanditswe bigenga Itorero kandi bigomba gutangarizwa isi; 61–69, Ahantu hagenewe Yerusalemu Nshya n’amayobera y’ubwami bizahishurwa; 70–73, Imitungo yejejwe izakoreshwa mu gushyigikira abayoboye Itorero; 74–93, Amategeko agenga ubusambanyi, guca inyuma uwo mwashakanye, kwica, kwiba, no kwatura ibyaha ashyirwaho.
1 Nimutege amatwi, mwa bakuru mwe b’itorero ryanjye, mwateraniye hamwe mu izina ryanjye, ndetse Yesu Kristo umwana w’Imana iriho, Umukiza w’isi; bitewe n’uko mwemera izina ryanjye kandi mukubahiriza amategeko.
2 Byongeye ndababwira, nimutege amatwi maze mwumve kandi mwumvire itegeko mbaha.
3 Kuko ni ukuri ndavuga, nk’uko mwateraniye hamwe bijyanye n’itegeko nabategetse, kandi mwemeranyijwe ku birebana n’iki kintu kimwe, kandi mwasabye Data mu izina ryanjye, niko bityo muzahabwa.
4 Dore, ni ukuri ndababwira, mbahaye itegeko rya mbere, ko muzagenda mu izina ryanjye, buri wese muri mwe, uretse abagaragu banjye Joseph Smith Mutoya, na Sidney Rigdon.
5 Kandi mbahaye itegeko ko bazagenda igihe gitoya, kandi bazahishurirwa kubw’ububasha bwa Roho igihe bazagarukira.
6 Kandi muzagenda mu bubasha bwa Roho wanjye, kubwiriza inkuru nziza yanjye, babiri babiri, mu izina ryanjye, kandi murangurure amajwi yanyu nk’urusaku rw’impanda, mutangaze ijambo ryanjye nk’abamarayika b’Imana.
7 Kandi muzagende mubatiza n’amazi, muvuga muti: Nimwihane, nimwihane, kuko ubwami bw’ijuru bwegereje.
8 Kandi muzava aha hantu mujye mu turere tw’iburengerazuba; kandi kubera ko muzabona abazabakira muzubaka itorero ryanjye muri buri karere—
9 Kugeza igihe muzagarukira ubwo muzabihishurirwa n’ijuru, ubwo umurwa wa Yerusalemu Nshya uzategurwa, kugira ngo mushobore gukoranira hamwe, kugira ngo mushobore kuba abantu banjye kandi nzababera Imana yanyu.
10 Kandi byongeye, ndababwira, ko umugaragu wanjye Edward Partridge azahagarara mu murimo namutoranyirije. Kandi hazabaho, ko nacumura hazashyirwaho undi mu kigwi cye. Bigende bityo. Amena.
11 Byongeye ndababwira, ko bitazahabwa uwo ariwe wese kujya kubwiriza inkuru nziza yanjye, cyangwa kubaka itorero ryanjye, keretse yarimitswe n’ubifitiye ubushobozi, kandi bizwi mu itorero ko abifitiye ubushobozi kandi yimitswe bikurikije amabwiriza n’abayobozi b’itorero.
12 Kandi byongeye, abakuru, abatambyi n’abigisha b’iri torero bazigisha amahame y’inkuru nziza yanjye, ari muri Bibiliya n’Igitabo cya Morumoni, birimo ubwuzure bw’inkuru nziza.
13 Kandi bazitondera ibihango n’ingingo z’itorero kugira ngo babikore, kandi ibi bizaba inyigisho zabo, uko bazaba bayobowe na Roho.
14 Kandi muzahabwa Roho kubw’isengesho ry’ukwizera; kandi nimudahabwa Roho ntimuzigisha.
15 Kandi ibi byose muzabyitondere kubikora nk’uko nabibategetse kubyerekeye inyigisho yanyu, kugeza ubwo ubwuzure bw’ibyanditswe byanjye butanzwe.
16 Kandi uko muzarangurura amajwi yanyu kubw’Umuhoza, muzavuga kandi muhanure uko nshaka;
17 Kuko, dore, Umuhoza azi ibintu byose, kandi atanga ubuhamya bwa Data n’ubwa Mwana.
18 Kandi ubu, dore, ndabwira itorero. Ntimuzice, kandi uwica ntazahabwa imbabazi muri iyi si, cyangwa mu isi izaza.
19 Kandi byongeye, mvuze ko mutazica, ndetse uwica azapfa.
20 Ntimuzibe; kandi uwiba kandi ntiyihane azirukanwa.
21 Ntimuzabeshye; ubeshya kandi ntiyihane azirukanwa.
22 Muzakunde abagore banyu n’umutima wanyu wose, kandi mwifatanye na we wenyine.
23 Kandi ureba umugore akamwifuza aba yihakanye ukwizera, kandi ntazahabwa Roho; kandi natihana azirukanwa.
24 Ntimuzasambane; kandi uzasambana, kandi ntiyihane, azirukanwa.
25 Ariko usambana kandi akihana n’umutima we wose, kandi akabireka, maze ntabyongere ukundi, muzamubabarire.
26 Ariko niyongera kubikora, ntazababarirwa, ahubwo azirukanwa.
27 Ntimuzavuge nabi mugenzi wanyu, cyangwa ngo mumugirire nabi.
28 Muzi ko amategeko yanjye arebana n’ibi bintu yatanzwe mu byanditswe byanjye; ukoze icyaha kandi ntiyihane azirukanwa.
29 Niba munkunda muzankorera kandi mwubahirize amategeko yanjye.
30 Kandi dore, muzibuke abakene, kandi mweze imitungo yanyu kubw’inkunga muzabaha, mukoresheje igihango n’icyemezo kidashobora gutatirwa.
31 Kandi kubera ko uhaye ku mutungo wawe umukene, ni njye uzaba ubikoreye; kandi bizashyirwa imbere y’umwepiskopi w’itorero ryanjye n’abajyanama be, babiri mu bakuru, cyangwa abatambyi bakuru, ku buryo abashyiraho cyangwa yarabashyizeho kandi akabatoranyiriza iyo mpamvu.
32 Kandi hazabaho, ko nyuma y’uko bishyizwe imbere y’umwepiskopi w’itorero ryanjye, kandi nyuma y’uko amaze kumva ubu bahamya bwerekeye ituro ry’imitungo y’itorero ryanjye, ko bidashobora kwamburwa itorero, bijyanye n’amategeko yanjye, buri muntu azashingwa imbere yanjye, kuba igisonga ku mutungo we bwite, cyangwa uwo yahawe kubw’ituro, ku buryo biba bihagije kubwe n’umuryango we.
33 Kandi byongeye, nihabaho imitungo mu ntoki z’itorero ryanjye, cyangwa abantu abo aribo bose baryo, iruta ibiri ngombwa kubw’inkunga yabo nyuma y’uku gutura kwa mbere, bikaba bisigaye bizaturwa umwepiskopi, bizagumya guhabwa abadafite, rimwe na rimwe, kugira ngo buri muntu ufite icyo akeneye ashobore guhabwa bihagije kandi abone ibijyanye n’ibyo ashaka.
34 Kubera iyo mpamvu, ibisigaye bizabikwa mu nzu y’ububiko bwanjye, kugira ngo bihabwe abakene n’indushyi, uko bizashyirwaho n’inama nkuru y’itorero, n’umwepiskopi n’inama ye;
35 Kandi kubw’ingamba yo kugura ubutaka bugenewe inyungu rusange y’itorero, no kubaka amazu yo kuramirizamo, no kuzamura Yerusalemu Nshya iza guhishurwa nyuma y’aha—
36 Kugira ngo abantu banjye b’igihango bashobore gukoranira hamwe kuri uwo munsi ubwo nzaza mu ngoro yanjye. Kandi ibi ndabikora kubw’agakiza k’abantu banjye.
37 Kandi hazabaho, ko ukora icyaha kandi ntiyihane azirukanwa mu itorero ryanjye, kandi ntazongera guhabwa ibyo yaturiye abakene n’indushyi b’itorero ryanjye, cyangwa mu yandi magambo, yantuye—
38 Kuko uko ibyo mukorera aboroheje muri aba; ninjye muba mubikoreye.
39 Kuko hazabaho, ko ibyo navugishije iminwa y’abahanuzi banjye bizasohora; kuko nzahaho ituro ubutunzi bw’abakiriye inkuru nziza yanjye mu Banyamahanga abakene bo mu bantu banjye aribo bo mu nzu ya Isirayeli.
40 Kandi byongeye, ntimwirate mu mutima wanyu, mureke imyambaro yanyu yererane, maze ubwiza bwayo bube ubwiza bw’umurimo w’amaboko yanyu bwite;
41 Kandi mureke ibintu byose bikoranwe isuku imbere yanjye.
42 Ntimube abanebwe; kuko umunebwe ntazarya umugati cyangwa no yambare imyambaro y’umukozi.
43 Kandi uwo ariwe wese muri mwe urwaye, kandi adafite ukwizera ko gukira, ariko yemera, azagaburirwe mu bwiyoroshye bwose, ibyatsi n’ifunguro ryiza, kandi atari kubw’ikiganza cy’umwanzi.
44 Kandi abakuru b’itorero, babiri cyangwa abarenzeho, bazahamagarira, kandi bazasengera kandi babarambikeho ibiganza mu izina ryanjye, kandi nibapfa bazapfira muri njye, kandi nibabaho bazabaho muri njye.
45 Muzabana hamwe mu rukundo, ku buryo muzaririra kubw’ababuze bapfuye, kandi mu buryo budasanzwe kurushaho kubw’abadafite ibyiringiro by’umuzuko wuzuye ikuzo.
46 Kandi hazabaho ko abapfiriye muri njye batazumva urupfu, kuko ruzabaryohera;
47 Kandi abadapfira muri njye, baragowe, kuko urupfu rwabo rurushijeho gusharira.
48 Kandi byongeye, hazabaho ko ufite ukwizera muri njye ko gukira, kandi ko atashyiriweho urupfu, azakira.
49 Ufite ukwizera ko kubona azabona.
50 Ufite ukwizera ko kumva azumva.
51 Ikimuga gifite ukwizera ko guhaguruka kizahaguruka.
52 Kandi abadafite ukwizera ko gukora ibi bintu, ariko banyemera, bafite ububasha bwo guhinduka abana banjye; bibaye ko batica amategeko yanjye muzikorera intege nkeya zabo.
53 Muzahagarara mu mwanya w’ubusonga bwanyu.
54 Ntimuzatware umwambaro w’umuvandimwe wanyu; muzishyure ibyo mwahawe n’umuvandimwe wanyu.
55 Kandi nimubona ibiruta ibyakabaye inkunga yanyu, muzabitange mu nzu y’ububiko bwanjye, kugira ngo ibintu byose bishobore gukorwa bijyanye n’ibyo navuze.
56 Muzasabe, kandi ibyanditswe byanjye bizatangwa nk’uko nabitegetse, kandi bizabungabungirwa mu mutekano;
57 Kandi ni ngombwa ko mugomba guhamana amahoro yanyu kubyerekeranye na byo, kandi ntimubyigishe kugeza ubwo muzaba mwabibonye byuzuye.
58 Kandi mbahaye itegeko ko noneho muzabyigisha abantu bose; kuko bizigishwa amahanga yose, amoko, indimi n’abantu.
59 Muzafate ibintu mwakiriye, mwahawe mu byanditswe kubw’itegeko, bibe itegeko ryanjye ryo kugenga itorero ryanjye.
60 Kandi ukora ibijyanye n’ibi bintu azakizwa, kandi utabikora azacirwaho iteka nabikomeza.
61 Nimusaba, muzahabwa ihishurirwa ku ihishurirwa, ubumenyi ku bumenyi, kugira ngo mushobore kumenya amayobera n’ibintu by’amahoro—bitanga umunezero, bitanga ubugingo buhoraho.
62 Musabe, kandi muzahishurirwa mu gihe gikwiriye cyanjye bwite aho Yerusalemu Nshya izubakwa.
63 Kandi dore, hazabaho ko abagaragu banjye bazoherezwa iburasirazuba n’iburengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo.
64 Kandi ndetse ubu, uzajya iburasirazuba azigishe abazahinduka bahungire iburengerazuba, kandi ibi kubera ibizaza ku isi, n’iby’udutsiko tw’ibanga.
65 Dore, muzitondere ibi bintu byose, kandi ingororano yanyu izaba ikomeye; kuko mwahawe kumenya amayobera y’ubwami, ariko isi ntiyahawe kuyamenya.
66 Muzitondere amategeko mwahawe kandi mube indahemuka.
67 Kandi nyuma y’aha muzakira ibihango by’itorero, ku buryo bizaba bihagije ngo bibatuze, haba hano no muri Yerusalemu Nshya.
68 Kubera iyo mpamvu, ubuze ubwenge, nansabe, kandi nzamuha ntitangiriye itama kandi ntamucyuriye.
69 Nimuzamure imitima yanyu kandi munezerwe, kuko ubwami ari ubyanyu, cyangwa mu yandi magambo, imfunguzo z’itorero zaratanzwe. Bigende bityo. Amena.
70 Abatambyi n’abigisha bazabona ubusonga bwabo, ndetse nk’abanyamuryango.
71 Kandi abakuru cyangwa abatambyi bakuru batoranyirijwe gufasha umwepiskopi nk’abajyanama mu bintu byose, imiryango yabo ihabwe inkunga mu mutungo watuwe ku mwepiskopi, kubw’ineza y’abakene, no kubw’izindi mpamvu, nk’uko byavuzwe mbere;
72 Cyangwa bagahabwa igihembo gikwiye kubw’imirimo yabo yose, haba ubusonga cyangwa ukundi, nk’uko byaba byatekerejwe neza cyangwa byemejwe n’abajyanama n’umwepiskopi.
73 Kandi umwepiskopi, nawe, ahabwa ishimwe, cyangwa igihembo gikwiye kubw’imirimo ye yose mu itorero.
74 Dore, ni ukuri ndababwira, ko abantu abo aribo bose muri mwe, batandukanye n’abo bashakanye nabo kubw’impamvu y’ubusambanyi, cyangwa mu yandi magambo, nibazahamiriza imbere yanyu mu bwiyoroshye bwose bw’umutima ko ari uko byagenze, ntimuzabirukane muri mwe.
75 Ariko nimubona ko abantu abo aribo bose basize abo bashakanye kubw’ubusambanyi, kandi bo ubwabo aribo bahemu, kandi abo bashakanye bariho, bazirukanwe muri mwe.
76 Kandi byongeye, ndababwira, ko muba maso kandi mukitonda, mukabaza neza, kugira ngo mutakira nk’abo muri mwe iyo bashyingiwe.
77 Kandi niba batarashyingiwe, bazihane iby’ibyaha byabo byose cyangwa se ntimuzabakire.
78 Kandi byongeye, buri muntu ubarizwa mu itorero rya Kristo, azazirikana kubahiriza amategeko yose n’ibihango by’itorero.
79 Kandi hazabaho, ko niba hari abantu abo aribo bose muri mwe bica bazashyikirizwe kandi bakurikiranwe n’amategeko y’igihugu; kuko mwibuke ko badafite imbabazi; kandi bizagaragazwa n’amategeko y’igihugu.
80 Kandi niba umugabo cyangwa umugore uwo ariwe wese akoze ubusambanyi, azacirwe urubanza imbere y’abakuru babiri b’itorero, cyangwa abarenze, kandi buri jambo rizamushinje kubw’abahamya babiri b’itorero, atari iry’umwanzi; ariko nihaba abahamya barenze babiri bizarushaho kuba byiza.
81 Ariko azashinjwa n’akanwa k’abahamya babiri; kandi abakuru bazashyira urwo rubanza imbere y’itorero, kandi itorero rizazamura ibiganza ngo bahanwe, kugira ngo bashobore gukurikiranwa bijyanye n’itegeko ry’Imana.
82 Kandi nibishobora kubaho, ni ngombwa ko umwepiskopi nawe aba ahari.
83 Kandi muzakore mutyo mu manza zose zizagera imbere yanyu.
84 Kandi niba umugabo cyangwa umugore yibye, azashyikirizwa itegeko ry’igihugu.
85 Kandi niba yibye, azashyikirizwa itegeko ry’igihugu.
86 Kandi niba abeshye, azashyikirizwa itegeko ry’igihugu.
87 Kandi nakora mu buryo ubwo aribwo bwose ubukozi bw’ibibi, azashyikirizwa itegeko, ndetse ry’Imana.
88 Kandi niba umuvandimwe w’igitsina gabo cyangwa gore aguhemukiye, uzamujyane aho mwiherereye, kandi niyatura muziyunge.
89 Kandi niyanga kwatura uzamushyikirize itorero, atari abanyamuryango, ahubwo abakuru. Kandi bizakorerwe mu nama, kandi ibyo atari imbere y’isi.
90 Kandi niba umuvandimwe wawe w’igitsina gabo cyangwa gore ahemukiye benshi, azacyahirwe imbere ya benshi.
91 Kandi niba uwo ariwe wese ahemutse ku mugaragaro, azagayirwe ku mugaragaro, kugira ngo akozwe isoni. Kandi niba atatuye, azashyikirizwe itegeko ry’Imana.
92 Niba hari uwo ariwe wese uhemukiye mu ibanga, azagayirwe mu ibanga, kugira ngo ashobore kubona urwaho rwo kwaturira mu ibanga uwo yahemukiye, n’Imana, kugira ngo itorero ritamukoza isoni.
93 Kandi uko niko muzitwara mu bintu byose.