Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 49


Igice cya 49

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe Sidney Rigdon, Parley P. Pratt na Leman Copley, ari i Kirtland, muri Ohio, kuwa 7 Gicurasi 1831. Leman Copley yari yarakiriye inkuru nziza ariko yaragumye kwemera zimwe mu nyigisho z’Aba Shakers (Umuryango Wibumbye w’Abemera Ukwigaragaza kwa Kabiri kwa Kristo), yabarirwagamo mbere. Imwe mu myemerere y’aba Shakers yari ko Ukuza kwa Kabiri kwa Kristo kwari kwararangije kubaho kandi ko Yari yaragaragaye mu ishusho y’umugore, Ann Lee. Ntibahaga agaciro umubatizo w’amazi. Bahakanaga ugushyingirwa kandi bemeraga ubuzima bw’ubugaragu bumaramaje. Aba Shakers bamwe kandi babuzaga kurya inyama. Nk’ijambo ry’banze kuri iri hishurirwa, amateka ya Joseph Smith aravuga ati: “Kugira ngo habeho imyumvire irushijeho gutungana kuri iki kibazo, nabajije Nyagasani, kandi nahawe ibikurikira.” Iri hishurirwa rihakana bimwe mu bitekerezo by’ibanze by’ihuriro ry’aba Shakers. Abavandimwe bavuzwe haruguru bashyiriye kopi y’ihishurirwa umuryango w’aba Shakers (hafi ya Cleveland, muri Ohio) kandi bararibasomera uko ryakabaye, ariko ryarahakanywe.

1–7, Umunsi n’igihe cy’ukuza kwa Kristo ntibizigera bimenyekana kugeza Aje; 8–14, Abantu bagomba kwihana, kwemera inkuru nziza, no kumvira imigenzo kugira ngo baronke agakiza; 15–16, Ugushyingirwa kwategetswe n’Imana; 17–21, Kurya inyama byemerwa; 22–28, Siyoni izasagamba kandi Abalamani bazarabya uburabyo nk’iroza mbere y’Ukuza kwa Kabiri.

1 Nimwumve ijambo ryanjye, bagaragu banjye Sidney, na Parley, na Leman; kuko dore, ni ukuri ndababwira, ko mbahaye itegeko ko muzagenda kandi mukabwiriza aba Shakers inkuru nziza yanjye mwahawe, ndetse nk’uko mwayihawe.

2 Dore, ndababwira, ko bifuza kumenya igice cy’ukuri, ariko atari yose, kuko batari abakiranutsi imbere yanjye kandi bagomba kwihana.

3 Kubera iyo mpamvu, mboboherereje, abagaragu banjye Sidney na Parley kugira ngo mubabwirize inkuru nziza.

4 Kandi umugaragu wanjye Leman azimikirwa uyu murimo, kugira ngo ashobore kujya impaka na bo, adakurikije ibyo yahawe na bo, ahubwo hakurikijwe ibyo azigishwa namwe bagaragu banjye; kandi mu gukora gutyo nzamuha umugisha, bitabaye ibyo ntayazamuhira.

5 Bityo niko Nyagasani avuga; kuko ndi Imana, kandi nohereje Umwana wanjye w’Ikinege mu isi kubw’ugucungurwa kw’isi, kandi nategetse ko umwakira wese azakizwa, naho utazamwakira azacirwaho iteka—

6 Kandi bakoreye Umwana w’Umuntu ndetse nk’uko bifuzaga; kandi yajyanye ububasha bwe iburyo bw’ikuzo rye, none ubu ari ku ngoma mu majuru, kandi azaba ku ngoma kugeza ubwo amanukira ku isi kugira ngo ashyire abanzi be bose munsi y’ibirenge bye, kandi iki gihe kiregereje—

7 Njyewe, Nyagasani Imana, narabivuze, ariko igihe n’umunsi nta muntu ubizi, nta n’ubwo n’abamarayika mu ijuru, bazabimenya kugeza aje.

8 Kubera iyo mpamvu, nifuza ko abantu bose bazihana, kuko bose bari munsi y’icyaha, uretse abo nihariye, abantu batagatifu mutazi ibyabo.

9 Kubera iyo mpamvu ndababwira ko naboherereje igihango cyanjye kidashira, ndetse ndetse cyahozeho uhereye mu ntangiriro.

10 Kandi ibyo nabasezeranyije bityo narabyuzuje, kandi amahanga y’isi azagipfukamira, kandi, nibatabikora kubwabo, bazacishwa bugufi, kuko ubu icyishyira hejuru ubwacyo, kizacishwa bugufi n’ububasha.

11 Kubera iyo mbahaye itegeko ko mujya muri aba bantu, maze mukababwira, nk’intumwa yanjye ya kera, witwaga Petero:

12 Nimwemere izina rya Nyagasani Yesu, wahoze ku isi, kandi ugiye kuza, intangiro n’iherezo;

13 Nimwihane kandi mubatizwe mu izina rya Yesu Kristo, bijyanye n’itegeko ritagatifu, kubw’ukubabarirwa ibyaha;

14 Kandi ukora ibi azahabwa impano ya Roho Mutagatifu, arambikwaho ibiganza n’abakuru b’itorero.

15 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, ko ubuza gushyingirwa atabitegetswe n’Imana, kuko ugushyingirwa umuntu yabitegetswe n’Imana.

16 Kubera iyo mpamvu, hategetswe ko agomba umugore umwe, kandi bo bombi bazaba umubiri umwe, kandi ibi byose kugira ngo isi ishobore kuzuza intego y’iremwa ryayo.

17 Kandi kugira ngo ishobore kuzura umubare w’abantu, bijyanye n’iremwa ryabo isi itarabumbwa.

18 Kandi utegeka kwirinda kurya inyama, kugira ngo umuntu atazirya, ntiyabitegetswe n’Imana;

19 Kuko, dore, inyamaswa zo mu bikingi n’inyoni zo mu kirere, n’ibituruka mu butaka, byemewe gukoreshwa n’umutu kubw’ibimutunga no kubw’imyambaro, kandi kugira ngo ashobore kubigira mu gisagirane.

20 Ariko ntibyemewe ko umuntu umwe atunga ibirenze iby’undi, kubera iyo mpamvu isi iri mu cyaha.

21 Kandi aragowe umuntu umena amaraso cyangwa agapfusha ubusa umubiri kandi atari ngombwa.

22 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, ko Umwana w’Umuntu ataje mu ishusho y’umugore, cyangwa se y’umuntu utemberera ku isi.

23 Kubera iyo mpamvu, ntimubeshywe, ahubwo mukomeze mushikame, mutegereze ko amajuru anyeganyega, n’isi ihinda umushyitsi kandi idandabirana nk’umusinzi, n’ibibaya bikazamurwa, n’imisozi ikamanurwa, n’ahantu habi hakaringanizwa—kandi ibi byose igihe umumarayika azavuza impanda.

24 Ariko mbere y’uko umunsi ukomeye wa Nyagasani uzaza, Yakobo azasagamba mu gasi, kandi Abalamani bazarabya uburabo nk’iroza.

25 Siyoni izasagamba ku misozi kandi inezerwe ku misozi, kandi bazateranira hamwe ahantu natoranyije.

26 Dore, ndababwira, nimugende nk’uko nabategetse, mwihane ibyaha byanyu byose; musabe kandi muzahabwa, mukomange kandi muzakingurirwa.

27 Dore, nzagenda imbere yanyu kandi mbahereze, kandi nzaba hagati muri mwe, kandi ntimuzakorwa n’isoni.

28 Dore, ndi Yesu Kristo, kandi ndaje bwangu. Bigende bityo. Amena.