Igice cya 52
Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe abakuru b’Itorero, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 6 Kamena 1831. Igiterane cyari cyarakorewe i Kirtland, uhereye ku itariki ya 3 kirangira ku itariki ya 6 Kamena. Muri iki giterane amayimikwa ya mbere ku murimo w’ubutambyi bukuru yarakozwe ku mugaragaro, kandi ukwigaragaza kwa roho z’ikinyoma kandi ziyobya zaratandukanyijwe kandi ziracyahwa.
1–2, igiterane gitaha cyemejwe kubera muri Missouri; 3–8, Ugutoranywa kw’abakuru bamwe bazafatira urugendo hamwe; 9–11, Abakuru bagomba kwigisha ibyo intumwa n’abahanuzi banditse; 12–21, Abamurikiwe kubwa Roho bera imbuto z’igisingizo n’ubushishozi; 22–44, Abakuru batandukanye bagomba gutoranyirizwa kujya kubwiriza inkuru nziza mu gihe bari mu rugendo bagana i Missouri kubw’igiterane.
1 Dore, niko Nyagasani abwira abakuru yahamagaye kandi yatoranyije muri iyi minsi ya nyuma, kubw’ijwi rya Roho we—
2 Avuga ati: Njyewe Nyagasani, nzabamenyesha ibyo nshaka ko muzakora uhereye iki gihe kugeza ku giterane gitaha, kizakorerwa muri Missouri, mu gihugu nzeza kubw’abantu banjye, aribo gisigisigi cya Yakobo, kandi bakaba abazungura bijyanye n’igihango.
3 Kubera iyo mpamvu, ni ukuri ndababwira, abagaragu banjye Joseph Smith, Mutoya na Sidney Rigdon nibafate urugendo rwabo vuba igihe imyiteguro ishobora gukorwa yo kuva mu ngo zabo, maze bakajya mu gihugu cya Missouri.
4 Kandi nibambera abakiranutsi, bazahishurirwa icyo bazakora;
5 Kandi na none, nibambera abakiranutsi, bazahishurirwa igihugu cy’umurage wanyu.
6 Kandi nibataba abakiranutsi, bazacibwa, ndetse uko nshaka, uko mbona bimbereye byiza.
7 Kandi byongeye ndababwira, umugaragu wanjye Lyman Wight n’umugaragu wanjye John Corrill nibafate urugendo rwabo bwangu;
8 Kandi umugaragu wanjye John Murdock, n’umugaragu wanjye Hyrum Smith, nabo bafate urugendo rwabo bajya ahantu hamwe banyuze Detroit.
9 Kandi bazave aho babwiriza ijambo mu nzira hose, nta bindi bintu bavuga uretse ibyo abahanuzi n’intumwa banditse, kandi bigishijwe n’Umuhoza binyuze mu isengesho ry’ukwizera.
10 Bagende babiri babiri, maze bityo babwirize mu nzira hose muri buri torero, babatiza n’amazi, kandi babarambikaho ibiganza iruhande rw’amazi.
11 Kuko niko Nyagasani avuga, nzahina umurimo wanjye mu bukiranutsi, kuko iminsi iraje ngo nzanesheshe ugukiranuka.
12 Kandi umugaragu wanjye Lyman Wight abe maso, kuko Satani yifuza kumugosora nk’umurama.
13 Kandi dore, uw’indahemuka azagirwa umutegetsi mu bintu byinshi.
14 Kandi byongeye, nzabaha icyigereranyo mu bintu byose, kugira ngo mudashukwa; kuko Satani aragendagenda mu gihugu, kandi aragenda ashuka amahanga—
15 Kubera iyo mpamvu umuntu usenga, afite umutima ushengutse, uwo niwe wakirwa nanjye iyo yubahiriza imigenzo yanye.
16 Umuntu uvuga, afite roho ishengutse, afite ururimi rworoheje kandi rwubaka, uwo ni uw’Imana iyo yubahiriza imigenzo yanjye.
17 Kandi byongeye, uhinda umushyitsi kubw’ukuntinya azahabwa imbaraga, kandi azera imbuto z’igisingizo n’ubushishozi, bijyanye n’amahishurwa n’ukuri nabahaye.
18 Kandi byongeye, uwatsinzwe kandi ntiyere imbuto, ndetse bijyanye n’iki kigereranyo, si uwanjye.
19 Kubera iyo mpamvu, kubw’iki kigereranyo uzamenya roho mu bihe byose munsi y’amajuru uko yakabaye.
20 Kandi iminsi yarageze, abantu bazakorerwa ibijyanye n’ukwizera kwabo.
21 Dore, iri tegeko rihawe abakuru bose natoranyije.
22 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, umugaragu wanjye Thomas B. Marsh n’umugaragu wanjye Ezra Thayre nabo nibafate urugendo rwabo, babwiriza ijambo mu nzira bagana muri iki gihugu kimwe.
23 Kandi byongeye, umugaragu wanjye Isaac Morley n’umugaragu wanjye Ezra Booth nibafate urugendo, nabo babwirize ijambo mu nzira bagana muri icyo gihugu.
24 Kandi byongeye, abagaragu banjye Edward Partridge na Martin Harris nifafate urugendo rwabo hamwe n’abagaragu banjye Sidney Rigdon na Joseph Smith Mutoya.
25 Abagaragu banjye David Whitmer na Harvey Whitlock nabo nibafate urugendo, maze babwirize mu nzira hose bagana muri icyo gihugu.
26 Kandi abagaragu banjye Parley P. Pratt na Orson Pratt nibafate urugendo rwabo, kandi babwirize mu nzira hose, ndetse muri icyo gihugu.
27 Kandi abagaragu banjye Solomon Hanconck na Simeon Carter nabo nibafate urugendo rwabo bagana muri icyo gihugu, kandi babwirize mu nzira hose.
28 Abagaragu banjye Edson Fuller na Jacob Scott nabo nibafate urugendo rwabo.
29 Abagaragu Levi W. Hancock na Zebedee Coltrin nabo nibafate urugendo rwabo.
30 Abagaragu banjye Reynolds Cahoon na Samuel H. Smith nabo nibafate urugendo rwabo.
31 Abagaragu banjye Wheeler Baldwin na William Carter nabo nibafate urugendo rwabo.
32 Abagaragu banjye Newel Knight na Selah J. Griffin bombi bimikwe, ndetse bafate urugendo rwabo.
33 Koko, ni ukuri ndababwira, aba bose nibafate urugendo rwabo bagana ahantu hamwe, mu nzira zabo zitandukanye, kandi umuntu umwe ntazubakira hejuru y’urufatiro rw’undi, nta n’ubwo yanyura mu nzira y’undi.
34 Uw’indahemuka, niwe uzarindwa kandi ahabwe umugisha w’imbuto nyinshi.
35 Kandi byongeye, ndababwira, abagaragu banjye Joseph Wakefield na Solomon Humphrey nibafate urugendo rwabo bagana mu bihugu by’iburasirazuba;
36 Nibakorane n’imiryango yabo, nta bindi bintu batangaza uretse iby’abahanuzi n’intumwa, babonye kandi bumvise kandi biruseho bemeye by’ukuri, kugira ngo ubuhanuzi bushobore kuzuzwa.
37 Nk’ingaruka z’igicumuro, ibyashyizwe kuri Herman Basset bimukurweho, maze bishyirwe ku mutwe wa Simonds Ryder.
38 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, Jared Carter niyimikwe nk’umutambyi, na George James nawe yimikwe nk’umutambyi.
39 Abasigaye mu bakuru nibarinde amatorero, kandi batangaze ijambo mu turere tubakikije; kandi bakoreshe amaboko yabo bwite kugira ngo hatabaho gusenga ibigirwamana cyangwa imikorere y’ubugome.
40 Kandi mwibuke mu bintu byose abakene n’indushyi, abarwayi n’abababaye, kuko udakora ibi bintu, uwo si umwigishwa wanjye.
41 Kandi byongeye, abagaragu banjye Joseph Smith Mutoya, na Sidney Rigdon na Edward Partridge bajyane icyemezo cy’itorero. Kandi umugaragu wanjye Oliver Cowdery nawe agihabwe.
42 Kandi bityo, ndetse nk’uko nabivuze, nimuba abakiranutsi muzikoranyiriza hamwe kugira ngo munezerwe kubw’umurage wanyu, ariwo ubu igihugu cy’abanzi banyu.
43 Ariko, dore, njyewe, Nyagasani, nzatebutsa umurwa muri iki gihe, kandi nzambika abakiranutsi ikamba ry’umunezero n’ibyishimo.
44 Dore, ndi Yesu Kristo, Umwana w’Imana, kandi nzabazamura ku munsi wa nyuma. Bigende bityo. Amena.