Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 58


Igice cya 58

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, ari i Siyoni, Akarere ka Jackson, Missouri, ku itariki ya 1 Kanama 1831. Mbere y’aho, ku Isabato ya mbere nyuma y’uko Umuhanuzi n’abagendanaga na we bari bamaze kugera muri karere ka Jackson, muri Missouri, hari harabaye iteraniro ry’itorero, kandi abanyamuryango babiri bari barakiriwe kubw’umubatizo. Muri icyo cyumweru, bamwe mu Bera b’i Colesville baturutse mu Ishami ry’i Thompson n’abandi barahageze (reba igice cya 54). Benshi bifuzaga kumenya ugushaka kwa Nyagasani kuri bo muri aho hantu hashya ho gukoranira.

1–5, Abihanganira amage bazambikwa ikamba n’ikuzo; 6–12, Abera bagomba kwitegurira ubukwe bwa Ntama n’ifunguro ry’umugoroba rya Nyagasani; 13–18, Abepiskopi ni abacamanza muri Isirayeli; 19–23, Abera bagomba kumvira amategeko y’igihugu; 24–29, Abantu bagomba gukoresha amahitamo yabo yo gukora ibyiza; 30–33, Nyagasani arategeka kandi akavanaho; 34–43, Kwihana, abantu bagomba kwatura no kureka ibyaha byabo; 44–58, Abera bagomba kugura umurage wabo kandi bakoranira muri Missouri; 59–65, Inkuru nziza igomba kubwirizwa buri kiremwa.

1 Nimwumve, O mwebwe bakuru b’itorero ryanjye, kandi mutege ugutwi ijambo ryanjye, kandi mumenye icyo nshaka kiberekeyeho, ndetse cyerekeye no kuri iki gihugu naboherejemo.

2 Kuko ni ukuri ndababwira, arahirwa uwubahiriza amategeko yanjye, haba mu buzima cyangwa mu rupfu; kandi ukiranuka mu ngorane, ingororano ye irakomeye mu bwami bw’ijuru.

3 Ntimushobora kubona n’amaso yanyu kamere, muri iki gihe, umugambi w’Imana yanyu ku byerekeye ibyo bintu bizaza nyuma y’aha, n’ikuzo rizakurikiraho nyuma y’ingorane nyinshi.

4 Kuko nyuma y’ingorane nyinshi haje imigisha. Kubera iyo mpamvu umunsi uraje ngo muzambikwe ikamba n’ikuzo ryinshi; igihe ntikiragera, ariko kiregereje.

5 Mwibuke ibi, mbabwiye mbere, kugira ngo mushobore kubishyira ku mutima, kandi muhabwe ibigiye gukurikira.

6 Dore, ni ukuri ndababwira, kubw’iyi mpamvu narabohereje—kugira ngo mushobore kumvira, kandi kugira ngo imitima yanyu ishobore kuba yiteguye gutanga ubuhamya bw’ibintu bigomba kuza;

7 Ndetse kugira ngo mushobore gushimirwa gushyiraho urufatiro, no gutanga ubuhamya bw’igihugu Siyoni y’Imana izubakwaho;

8 Ndetse kugira ngo ifunguro ry’ibibyibushye rishobore gutegurirwa abakene; koko, ifunguro ry’ibibyibushye, biteretse vino ziyunguruye, kugira ngo isi ishobore kumenya ko iminwa y’abahanuzi itazatsindwa;

9 Koko, ifunguro ry’umugoroba ry’inzu ya Nyagasani, riteguye neza, rizatumirirwa amahanga yose.

10 Mu mwanya wa mbere, abatunzi n’abigishijwe, abanyabwenge n’abanyacyubahiro;

11 Kandi nyuma b’ibyo haze umunsi w’ububasha bwanjye; hanyuma abakene, ibimuga, n’impumyi, n’ibipfamatwi, baze mu bukwe bwa Ntama, maze basangire ifunguro ry’umugoroba rya Nyagasani, biteguye ko umunsi ukomeye uza.

12 Dore, njyewe, Nyagasani, ndabivuze.

13 Kandi kugira ngo ubuhamya bushobore gukomeza kuva muri Siyoni, koko, buva mu kanwa k’umurwa w’umurage w’Imana—

14 Koko, kubw’iyi mpamvu narabohereje kugeza ubu, kandi nahisemo umugaragu wanjye Edward Partridge, kandi namutoranyirije ubutumwa bwe muri iki gihugu.

15 Ariko natihana ibyaha bye, aribyo ukutemera n’ubuhumyi bw’umutima, azitonde hato atazagwa.

16 Dore ubutumwa bwe yarabuhawe, kandi ntibuzongera gutangwa.

17 Kandi uhagarara muri ubu butumwa aba atoranyirijwe kuba umucamanza muri Isirayeli, nk’uko byahoze mu minsi ya kera, wo kugabanya ibihugu by’umurage w’Imana abana bayo;

18 No gucira imanza abantu bayo kubw’ubuhamya bw’umukiranutsi, no kubw’inkunga y’abajyanama be, bijyanye n’amategeko y’ubwami yatanzwe n’abahanuzi b’Imana.

19 Kuko ni ukuri ndababwira, itegeko ryanjye rizubahirizwa muri iki gihugu.

20 Ntihakagire umuntu utekereza ko ari umutegetsi, ahubwo nareke Imana itegeke uca imanza, bijyanye n’inama y’ugushaka kwayo bwite, cyangwa, mu yandi magambo, niwe ugira inama cyangwa wicara ku ntebe y’urubanza.

21 Ntihakagire umuntu wica amategeko y’igihugu, kuko uwubahiriza amategeko adakeneye kwica amategeko y’igihugu.

22 Kubera iyo mpamvu, nimugengwe n’ububasha buriho; kugeza ubwo agiriye ku ngoma ufite uburenganzira bwo kuba ku ngoma, kandi agashyira abanzi bose munsi y’ikirenge cye.

23 Dore, amategeko mwahawe n’ukuboko kwanjye ni amategeko y’itorero, kandi ni muri uyu mucyo muzabifatamo. Dore, hano hari ubushishozi.

24 Kandi ubu, nk’uko navuze byerekeranye n’umugaragu wanjye Edward Partridge, iki gihugu ni igihugu cyo guturamo, n’abo yatoranyirije kuba abajyanama be; ndetse igihugu cyo guturamo cy’uwo natoranyirije gucunga ububiko bwanjye;

25 Kubera iyo mpamvu, bazane imiryango yabo muri iki gihugu, nk’uko bazabyemeranywaho ubwabo nanjye.

26 Kuko dore, ntibikwiye ko nzategeka mu bintu byose; kuko uhatwa mu bintu byose, ni umunyabute si umugaragu ushishoza; kubera iyo mpamvu nta ngororano ahabwa.

27 Ni ukuri mvuga, abantu bagomba kwinjirana umwete mu mugambi mwiza, kandi bagakora ibintu byinshi ku bushake bwabo bwite mu bwisanzure, kandi bagatuma habaho ubukiranutsi bwinshi;

28 Kuko ububasha buri muri bo, butuma bakora ku bwabo. Kandi igihe abantu bakoze ibyiza nta buryo bazaburamo ingororano yabo.

29 Ariko udakora icyo aricyo cyose kugeza ubwo abitegetswe, kandi akakira itegeko n’umutima ushidikanya, kandi akaryubahiriza fite ubute, uwo acirwaho iteka.

30 Naba ndi nde, njyewe waremye muntu, niko Nyagasani avuga, wabara nk’utacumuye utumvira amategeko yanjye?

31 Naba ndi nde, niko Nyagasani avuga, waba narasezeranyije kandi sinsohoze?

32 Ndategeka kandi abantu ntibumvire; nahindura kandi ntibahabwe umugisha.

33 Noneho bakavuga mu mitima yabo bati: Uyu si umurimo wa Nyagasani, kuko amasezerano ye atasohojwe. Ariko abo baragowe, kuko ingororano yabo ibategerereje hasi, kandi itazava mu ijuru.

34 Kandi ubu ndabaha amabwiriza y’inyongera yerekeranye n’iki gihugu.

35 Ni ubushishozi bwanjye ko umugaragu wanjye Martin Harris azaba urugero ku itorero, mu gushyira feza ye imbere y’umwepiskopi w’itorero.

36 Ndetse, iri ni itegeko kuri buri muntu uje muri iki gihugu kugira ngo abone umurage; kandi azakoresha feza ye bijyanye n’uko itegeko ritegeka.

37 Kandi ni ubushishozi na none ko hagomba kubaho ubutaka bwaguzwe muri Independence, kubw’ahantu h’ububiko, ndetse n’inzu y’icapiro.

38 Kandi andi mabwiriza yerekeye umugaragu wanjye Martin Harris azayahabwa na Roho, kugira ngo ashobore guhabwa umurage we uko abona bimubereye byiza.

39 Kandi niyihane ibyaha bye, kuko ashakisha igisingizo cy’isi.

40 Ndetse umugaragu wanjye William W. Phelps nahagarare mu murimo namutoranyirije, maze ahabwe umurage we mu gihugu;

41 Kandi na none agomba kwihana, kuko njyewe, Nyagasani, simwishimiye, kuko ashaka kuruta abandi, kandi ntiyiyoroshya bihagije imbere yanjye.

42 Dore, uwihannye ibyaha bye, uwo niwe ubabarirwa, kandi njyewe, Nyagasani, simbyibuke ukundi.

43 Kubw’ibi mushobora kumenya niba umuntu yihannye ibyaha bye—dore, azabyatura kandi abireke.

44 Kandi ubu, ni ukuri, ndavuga ibireba abasigaye mu bakuru b’itorero ryanjye, igihe ntabwo kiraza, igihe cy’imyaka myinshi, ngo bahabwe umurage wabo muri iki gihugu, keretse bawifuje binyuze mu isengesho ry’ukwizera, nk’uko gusa Nyagasani azawubatoranyiriza.

45 Kuko, dore, bazasunikira abantu hamwe bavuye ku mpera z’isi.

46 Kubera iyo mpamvu, nimwiteranyirize hamwe; maze abadatoranyirizwa gusigara muri iki gihugu, babwirize inkuru nziza mu turere dukikije, nuko nyuma y’ibyo bagaruke mu ngo zabo.

47 Babwirize mu nzira, kandi batange ubuhamya bw’ukuri ahantu hose, kandi bahamagarire abatunzi, abakomeye n’abaciye bugufi, n’abakene kwihana.

48 Kandi bubake amatorero, uko abatuye isi bazihana.

49 Kandi habeho umusimbura utoranywa kubw’ijwi ry’itorero, kubw’itorero ryo muri Ohio, kugira ngo bahabwe ifeza yo kugura ubutaka muri Siyoni.

50 Kandi mpaye umugaragu wanjye Sidney Rigdon itegeko, ko azandika ikigereranyo cy’igihugu cya Siyoni, n’itangazo ry’ubushake bw’Imana, nk’uko azarihishurirwa na Roho;

51 Kandi urwandiko n’ukwiyandikisha, bizerekwa amatorero yose kugira ngo babone ifeza, yo gushyirwa mu maboko y’umwepiskopi, ye bwite cyangwa y’umusimbura, uko abona ari byiza cyangwa uko azabwiriza, kugira ngo hagurwe ubutaka kubw’umurage w’abana b’Imana.

52 Kuko, dore, ni ukuri ndababwira, Nyagasani ashaka ko abigishwa n’abana b’abantu bazafungura imitima yabo, ndetse kugira ngo bagure aka karere uko kakabaye k’iki gihugu, uko igihe kizabibemerera.

53 Dore, hano hari ubushishozi. Nibakore ibi hato batazabura umurage, keretse bibaye kubw’ukumenwa kw’amaraso.

54 Kandi byongeye, ubwo hariho igihugu cyabonetse, nihoherezweyo abakozi b’ubwoko bwose muri iki gihugu, bo gukora kubw’abera b’Imana.

55 Ibi bintu nibikorwe mu buryo buhwitse, kandi uburenganzira ku butaka bumenyekanishwe rimwe na rimwe, n’umwepiskpi cyangwa umusimbura w’itorero.

56 Kandi umurimo wo gukoranyirizwa hamwe ntukorwe huti huti, cyangwa kubw’ubuhunzi, ahubwo ukorwe nk’uko bizagirwaho inama n’abakuru b’itorero mu biterane, bijyanye n’ubumenyi bagiye bahabwa rimwe na rimwe.

57 Kandi umugaragu wanjye Sidney Rigdon niyeze kandi ature Nyagasani iki gihugu, n’ikibanza cy’ingoro.

58 Kandi hatumizwe inama y’igiterane, maze nyuma y’aho abagaragu banjye Sidney Rigdon na Joseph Smith Mutoya, bahindukire, ndetse na Oliver Cowdery hamwe nabo, kugira ngo barangize ibisigaye ku murimo nabatoranyirije mu gihugu cyabo bwite, naho ibisigaye nk’uko bizategekwa n’ibiterane.

59 Kandi ntihagire umuntu uhindukira ngo ave muri iki gihugu keretse atanze ubuhamya mu nzira, bw’ibyo azi kandi yemera ashize amanga.

60 Ibyahawe Ziba Peterson bimwamburwe; maze ahagarare nk’umunyamuryango mu itorero, kandi akoreshe amaboko ye, hamwe n’abavandimwe, kugeza ubwo acyahwa bihagije kubw’ibyaha bye; kuko atabyatuye, maze agatekereza kubihisha.

61 Abasigaye mu bakuru b’itorero, barimo kuza muri iki gihugu, bamwe muri bo barahirwa bihebuje ndetse birenze urugero, nabo nibakorere igiterane muri iki gihugu.

62 Kandi umugaragu wanjye Edward Partridge ayobore igiterane kizakorwa na bo.

63 Kandi nabo bahindukire, babwiriza inkuru nziza mu nzira, batanga ubuhamya bw’ibintu bahishuriwe.

64 Kuko, ni ukuri, ijwi rigomba guturuka aha hantu rikajya mu isi yose, no mu bice byose by’isi—inkuru nziza igomba kubwirizwa buri kiremwa, hamwe n’ibimenyetso bikurikira abemera.

65 Kandi dore Umwana w’Umuntu araje. Amena.