Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 66


Igice cya 66

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Hiram, muri Ohio, ku itariki ya 29 Ukwakira 1831. William E. McLellin yari yarasabye Nyagasani mu ibanga guhishura binyuze ku Muhanuzi igisubizo cy’ibibazo bitanu, bitari bizwi na Joseph Smith. Abisabwe na McLellin, Umuhanuzi yabajije Nyagasani maze ahabwa iri hishurwa.

1–4, igihango gihoraho ni ubwuzure bw’inkuru nziza; 5–8, Abakuru bagomba kubwiriza, guhamya, kandi bakaganira n’abantu; 9–13, Umurimo wo gufashanya mu kwizera wizeza umurage w’ubugingo buhoraho.

1 Dore, niko Nyagasani abwira umugaragu wanjye William E. McLellin—Urahirwa, ubwo wahindukiye ukava mu bukozi bw’ibibi, kandi wahawe ukuri, niko Nyagasani Umucunguzi wawe, Umukiza w’isi, ndetse n’uw’abemera bose izina ryanjye.

2 Ni ukuri ndakubwira, urahirwa kubw’ukwakira igihango cyanjye gihoraho, ndetse ubwuzure bw’inkuru nziza yanjye, yohererejwe abana b’abantu, kugira ngo bashobore kubona ubugingo kandi bagirwe abasangira iby’amakuzo azahishurwa mu minsi ya nyuma, nk’uko byanditswe n’abahanuzi n’intumwa mu minsi ya kera.

3 Ni ukuri ndakubwira, mugaragu wanjye William, ko utunganye, ariko atari muri byose, ihane, kubera iyo mpamvu, ibyo bintu bidashimisha ijisho ryanjye, niko Nyagasani avuga, kuko Nyagasani azabikwereka.

4 Kandi ubu, ni ukuri, njyewe, Nyagasani, ndakwereka icyo nkwifuzaho, cyangwa icyifuzo cyanjye kuri wowe.

5 Dore, ni ukuri ndakubwira, ko nshaka ko uzatangaza inkuru nziza yanjye uva mu gihugu ujya mu kindi, kandi uva mu murwa ujya mu wundi, koko, muri utwo turere dukijije aho itatangajwe.

6 Ntutinde iminsi myinshi aha hantu; ube uretse kuzamukira mu gihugu cya Siyoni; ariko icyo ushobora koherezayo, ucyohereze; naho ubundi, ntutekereze iby’umutungo wawe.

7 Ujye mu bihugu by’iburasirazuba, utange ubuhamya buri hantu, kuri buri muntu no mu masinagogi yabo, uganira n’abantu.

8 Umugaragu wanjye Samuel H. Smith ajyane nawe, kandi ntumusige, kandi umuhe amabwiriza yawe; kandi ukiranutse azakomerezwa buri hantu; kandi njyewe, Nyagasani, nzajyana nawe.

9 Urambike ibiganza ku barwayi, kandi bazakira. Ntutahe kugeza ubwo njyewe, Nyagasani nzakohereza. Ihangane mu mubabaro. Saba, kandi uzahabwa, komanga, kandi uzakingurirwa.

10 Ntugashake ibiguhagarika umutima. Ureke ugukiranirwa kose. Ntugasambane—igishuko cyakubujije amahwemo.

11 Wuhabirize aya mabwiriza, kuko ari ay’ukuri kandi y’ubukiranutsi; kandi uzatunganye umurimo wawe, maze utume abantu benshi bajya i Siyoni n’indirimbo z’umunezero udashira ku mitwe yabo.

12 Ukomereze muri ibi bintu ndetse kugeza ku ndunduro, kandi uzahabwa ikamba ry’ubugingo buhoraho iburyo bwa Data, wuzuye inema n’ukuri.

13 Ni ukuri, ni uko avuga Nyagasani Imana yanyu, Umucunguzi wanyu, ariwe Yesu Kristo. Amena.