Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 6


Igice cya 6

Ihishurwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith na Oliver Cowdery, i Hamony, Pennsylvania, Mata 1829. Oliver Cowdery yatangiye imirimo ye nk’umwanditsi mu busemuzi bw’Igitabo cya Morumoni, 7 Mata 1829. Yari yarahawe ukwigaragaza kw’Imana k’ukuri k’ubuhamya bwo kugirira icyubahiro ibisate byaharagasweho inyandiko y’Igitabo cya Morumoni. Umuhanuzi yabajije Nyagasani binyuze muri Urimu na Tumimu kandi yabonye igisubizo.

1–6, Abakozi mu murima wa Nyagasani baronse agakiza; 7–13, Nta mpano iruta impano y’agakiza; 14–27, Ubuhamya bw’ukuri buza kubw’ububasha bwa Roho; 28–37, Rangamira Kristo, kandi ugire neza ubudahwema.

1 Umurimo ukomeye kandi utangaje uri hafi yo kuza ku bana b’abantu.

2 Dore, ndi Imana, itondere ijambo ryanjye, rizima kandi rifite imbaraga, rityaye kurusha inkota y’amugi abiri, ryo kugabanyamo kabiri ingingo ebyiri n’umusokoro; kubera iyo mpamvu itondere amagambo yanjye.

3 Dore, umurima umaze kwera kugira ngo usarurwe; kubera iyo mpamvu, uwifuza gusarura, nimureke yahuremo umuhoro we n’imbaraga ze zose, maze asarure igihe umunsi ukomeje, kugira ngo ashobore kwihunikira kubw’agakiza karambye mu bwami bw’Imana.

4 Koko, uwo ari we wese wahuramo umuhoro we kandi agasarura, uwo niwe uhamagawe n’Imana.

5 Kubera iyo mpamvu, nimunsaba muzahabwa; nimukomanga muzakingurirwa.

6 Ubu, nk’uko wabisabye, dore, ndakubwira, uzubahirize amategeko yanjye, kandi usabe gutangiza no gushinga impamvu ya Siyoni;

7 Ntuzasabe ubutunzi ahubwo ubushishozi, kandi dore, amayobera y’Imana uzayahishurirwa. kandi icyo gihe uzagirwa umutunzi. Dore, ufite ubugingo buhoraho ni umutunzi.

8 Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, ndetse uko unsaba niko bizakugendekera, kandi nubyifuza, uzaba igikoresho cyo gukora ibyiza byinshi muri iki gisekuru.

9 Ntugire icyo wigisha uretse ukwihana kuri iki gisekuru; ubahiriza amategeko yanjye, kandi ufashe gutangiza umurimo wanjye, bijyanye n’amategeko yanjye, kandi uzahabwa umugisha.

10 Dore, ufite impano, kandi urahirwa kubera impano yawe. Ibuka ni ntagatifu kandi ituruka mu ijuru—

11 Kandi nusaba, uzamenya amayobera akomeye kandi atangaje; kubera iyo mpamvu uzakoresha impano yawe, kugira ngo ushobore kugeza ku bumenyi bw’ukuri, koko, uzabumvishe iby’ikosa ry’amayira yabo.

12 Ntuzagire uwo umenyesha impano yawe keretse ari ab’ukwemera kwawe. Ntuzakerense ibintu bitagatifu.

13 Nukora ibyiza, koko, kandi ugakomeza kwizera kugeza ku ndunduro, uzakirizwa mu bwami bw’Imana, ariyo ikomeye cyane mu mpano zose z’Imana, kuko nta mpano ikomeye kurusha impano y’agakiza.

14 Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, urahirwa kubw’ibyo wakoze, kuko wansabye, kandi dore, uko inshuro nyinshi wasabye wahawe ibwiriza rya Roho wanjye. Iyo bitabaho bityo, ntuba warageze ahantu uri muri iki gihe.

15 Dore, uzi ko wansabye kandi namurikiye ibitekerezo byawe, none ubu ndakubwira ibi bintu kugira ngo ushobore kumenya ko wamurikiwe na Roho w’ukuri;

16 Koko, ndakubwira, kugira ngo ushobore kumenya ko nta wundi n’umwe uretse Imana uzi ibitekerezo byawe n’ibyifuzo by’umutima wawe.

17 Ndakubwira ibi bintu nk’ubuhamya kuri wowe—ko amagambo cyangwa umurimo wanditse ari iby’ukuri.

18 Kubera iyo mpamvu, gira umwete, ufashe umugaragu wanjye Joseph, ugire ukwizera, mu bihe bikomeye byose ashobora kubamo kubw’ijambo.

19 Umucyahe mu makosa ye, ndetse wemere ko na we agucyaha. Ihangane, ushire amanga, wifate, ugire ukwihangana, ukwizera, ibyiringiro n’ineza itizigama.

20 Dore, uri Oliver, kandi nakuvugishije kubera ibyifuzo byawe, kubera iyo impamvu wihunikire aya magambo mu mutima wawe. Gira ukwizera kandi ugire umwete wo kubahiriza amategeko y’Imana, kandi nzakubumbatira mu maboko y’urukundo rwanjye.

21 Dore, ndi Yesu Kristo, Umwana w’Imana. Ndi umwe waje mu banjye, ariko abanjye ntibanyakiriye. Ndi umucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya.

22 Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, niba wifuza ubuhamya burenzeho, kubita agatima ku ijoro wandiriye mu mutima wawe, kugira ngo ushobore kumenya ibyerekeye ukuri kw’ibi bintu.

23 Sinahaye se amahoro umutima wawe kuri icyo kintu? Ni ubuhe buhamya bukomeye wabona buruta ubuvuye ku Mana?

24 Kandi ubu, dore, wabonye ubuhamya, kuko niba nakubwiye ibintu bitazwi n’umuntu n’umwe, ntiwabonye se ubuhamya?

25 Kandi dore, nguhaye impano, niba ubyifuza ko nyiguha, gusemura, ndetse nk’umugaragu wanjye Joseph.

26 Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, ko hari inyandiko zikubiyemo byinshi by’inkuru nziza yanjye; byahishwe kubera ubugome bw’abantu;

27 None ubu ngutegetse, ko niba ufite ibyifuzo byiza—icyifuzo cyo kwibikira ubutunzi mu ijuru—noneho uzagire uruhare mu gushyira ahabona, kubw’impano yawe, ibyo bice by’ibyanditswe byanjye byahishwe kubera ubukozi bw’ibibi.

28 Kandi ubu, dore, nguhaye, ndetse m’umugaragu wanjye Joseph, imfunguzo z’iyi mpano, zizashyira ahabona uyu murimo, kandi mu kanwa k’abahamya babiri cyangwa batatu buri jambo rizemerezwamo.

29 Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, nuhakana amagambo yanjye, n’iki gice cy’inkuru yanjye nziza n’umurimo wanjye, urahirwa, kuko ntacyo bazagukoraho kindi kurusha njyewe.

30 Kandi ndetse nibagira icyo bagukoraho nk’uko bakinkozeho, urahirwa, kuko uzatura mu ikuzo ryanjye.

31 Ariko nibadahakana amagambo yanjye, azemezwa kubw’ubuhamya buzatangwa, barahirwa, kandi ubwo bazagira umunezero mu rubuto rw’imirimo yabo.

32 Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, nk’uko nabibwiye abigishwa banjye, aho babiri cyangwa batatu bakoraniye hamwe mu izina ryanjye, berekeje ku kintu kimwe, dore nzaba ndi hagati yabo—ni nk’uko ndi hagati yanyu.

33 Ntimutinye gukora ibyiza, bana banjye, kuko icyo uzabiba, nicyo uzasarura; kubera iyo mpamvu, nubiba icyiza ni nako uzasarura icyiza kubw’ingororano yawe.

34 Kubera iyo mpamvu, ntimutinye, mukumbi wanjye, nimukore ibyiza; reka isi n’ukuzimu bibagambanire, kuko niba wubatse ku rutare rwanjye, ntibashobora kuganza.

35 Dore, simbaciriye urubanza, nimunyure mu nzira zanyu kandi ntimukore icyaha ukundi, nimukorane umurava umurimo nabategetse.

36 Nimundangamire muri buri gitekerezo, mwishidikanya, mwigira ubwoba.

37 Dore ibikomere byahinguranyije urubavu rwanjye, ndetse n’ibimenyetso by’imisumari mu biganza byanjye n’ibirenge, mwizere, mwubahirize amategeko yanjye, maze muzaragwe ubwami bw’ijuru. Amena.