Igice cya 73
Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith na Sidney Rigdon, i Hiram, muri Ohio, ku itariki ya 10 Mutarama 1832. Uhereye mu gice cya mbere cy’Ukuboza kwari gushize, Umuhanuzi na Sidney bari barahugiye mu kubwiriza, kandi kubw’ubu buryo byinshi byagezweho mu kugabanya imyiyumvire idakwiye yari yarahagurukiye Itorero (reba umutwe w’igice cya 71).
1–2, Abakuru bagomba gukomeza kwigisha; 3–6, Joseph Smith na Sidney Rigdon bagomba gukomeza gusemura Bibiliya kugeza irangiye.
1 Kuko ni ukuri, ni uko Nyagasani avuga, ni ngombwa muri njye ko bazakomeza kubwiriza inkuru nziza, no mu gushishikaza amatorero mu turere dukikije kugeza ku giterane.
2 Kandi ubwo, dore, bazamenyeshwa, kubw’ijwi ry’igiterane, ubutumwa bwabo butandukanye.
3 Ubu, ni ukuri ndababwira bagaragu banjye, Joseph Smith Mutoya, na Sidney Rigdon, niko Nyagasani avuga, ni ngombwa kongera gusemura.
4 Kandi, igihe byashoboka, kubwiriza uturere dukikije kugeza ku giterane, na nyuma y’aho ni ngombwa gukomeza umurimo w’ubusemuzi kugeza urangiye.
5 Kandi ibi bibe ikitegererezo ku bakuru kugeza bahawe andi mabwiriza, ndetse nk’uko byanditse.
6 Ubu nta kindi mbahaye muri iki gihe. Nimukenyere kandi mushire amanga. Bigende bityo. Amena.