Igice cya 80
Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, rigenewe Stephen Burnett, i Hiram, muri Ohio, ku itariki ya 7 Werurwe 1832.
1–5, Stephen Burnett na Eden Smith bahamagariwe kubwiriza ahantu aho ariho hose bahisemo.
1 Ni ukuri, ni uko Nyagasani akubwira mugaragu wanjye Stephen Burnett: Genda, ujye mu isi kandi ubwirize inkuru nziza buri kiremwa kigerwaho n’ijwi ryawe.
2 Kandi nugera aho wifuza umusangirangendo, nzaguha umugaragu wanjye Eden Smith.
3 Kubera iyo mpamvu, genda kandi ubwirize inkuru nziza, haba mu majyaruguru cyangwa mu majyepfo, iburasirazuba cyangwa iburengerazuba, ntacyo bitwaye, kuko udashobora kuyoba.
4 Kubera iyo mpamvu, utangaze ibintu wumvise, kandi mu by’ukuri wemera, kandi uzi ko ari iby’ukuri.
5 Dore, uku niko gushaka kw’uwaguhamagaye, Umucunguzi wawe, ndetse Yesu Kristo. Amena.