Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 90


Igice cya 90

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 8 Werurwe 1833. Iri hishurirwa ni intambwe yiyongereyeho mu ishyirwaho ry’Ubuyobozi bwa Mbere (reba umutwe w’igice cya 81); nk’ingaruka yaryo, abajyanama bavuzwe bimitswe ku itariki ya 18 Werurwe 1833.

1–5, Imfunguzo z’ubwami zashinzwe Joseph Smith kandi binyuze muri we zashinzwe Itorero; 6–7, Sidney Rigdon na Frederick G. Williams bagomba gufasha mu Buyobozi bwa Mbere; 8–11, Inkuru nziza igomba kubwirizwa amoko yose ya Isirayeli, Abanyamahanga, n’Abayuda, buri muntu yumva mu rurimi rwe bwite; 12–18, Joseph Smith n’abajyanama be bagomba gutunganya Itorero; 19–37, abantu batandukanye bagirwa inama na Nyagasani kugenda bemye no gufasha mu bwami Bwe.

1 Uko niko Nyagasani avuga, ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira mwana wanjye, ibyaha byawe birakubabariwe, bijyanye n’ugusaba kwawe, kuko amasengesho yawe n’amasengesho y’abavandimwe bawe yazamukiye mu matwi yanjye.

2 Kubera iyo mpamvu, urahirwa uhereye ubu n’abazaza wowe ufite imfunguzo z’ubwami wahawe; bukaba aribwo bwami buzaza bwa nyuma.

3 Ni ukuri ndakubwira, imfunguzo z’ubu bwami ntuzazamburwa na rimwe, igihe uri mu isi, ndetse no mu isi izaza;

4 Ariko, binyuze muri wowe ibyavuzwe bizahabwa undi, koko, ndetse itorero.

5 Kandi abahabwa bose ibyavuzwe n’Imana, bazamenye uko bifata hato bitazafatwa nk’ikintu cyoroshe, maze bityo bagacirwaho iteka, nuko bagasitara kandi bakagwa igihe amashuheri amanutse, n’imiyaga ihushye, n’imvura zimanutse, maze zigakubita ku nzu zabo.

6 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira abavandimwe bawe, Sidney Rigdon na Frederick G. Williams, ibyaha byabo nabo birabababariwe, kandi bazafatwa nk’aho bareshya nawe mu gutunga imfunguzo z’ubu bwami bwa nyuma;

7 Nk’uko na none binyuze mu miyoborere yanyu muzaba mureshya ku mfunguzo z’ishuri ry’abahanuzi, nategetse ko ritangizwa;

8 Kugira ngo bityo bashobore gutunganywa mu murimo wabo kubw’agakiza ka Siyoni, n’ako amoko ya Isirayeli, n’ako Abanyamahanga, abazemera bose;

9 Kugira ngo binyuze mu miyoborere yanyu bashobore guhabwa ijambo, kandi binyuze mu miyoborere yabo ijambo rishobore kugera ku mpera z’isi, ku Banyamahanga bwa mbere, kandi noneho, dore, kandi murebe, bazahindukirira Abayuda.

10 Nuko ubwo haze umunsi igihe ukuboko kwa Nyagasani kuzahishurwa mu bubasha kwemeza amahanga, amoko y’abapagani, inzu ya Yozefu, iby’inkuru nziza y’agakiza kabo.

11 Kuko hazabaho kuri uwo munsi, ko buri muntu azumva ubusendere bw’inkuru nziza mu rurimi rwe bwite, no mu mvugo ye bwite, binyuze mu bimikiwe ubu bubasha, kubw’imbaraga z’Umuhoza, wabasutsweho kubw’ihishurirwa rya Yesu Kristo.

12 Kandi ubu, ni ukuri ndababwira, mbahaye itegeko rishya ko mukomeza mu murimo no mu buyobozi.

13 Kandi ubwo muzaba murangije ubusemuzi bw’abahanuzi, uhereye ubu n’ahazaza muzayobora ibintu byo mu itorero no mu ishuri;

14 Kandi rimwe na rimwe, uko bizajya biba bigaragajwe n’Umuhoza, muhabwe amahishurirwa yo kumenya amayobera y’ubwami;

15 Kandi mutunganye amatorero, kandi mwige kandi mumenye, maze mumenyeshwe ibitabo byiza, n’imvugo, indimi, n’abantu.

16 Kandi ibi bizaba umurimo wanyu n’ubutumwa mu buzima bwanyu bwose, kuyobora mu nteko, no gutunganya ibintu byose by’iri torero n’ubwami.

17 Ntimukorwe n’isoni, cyangwa ngo mumware, ahubwo mucyahwe mu mwirato wanyu mwinshi n’ubwibone, kuko bitega umutego roho zanyu.

18 Nimutunganye amazu yanyu; mube kure y’ubunebwe n’umwanda.

19 Ubu, ni ukuri ndababwira, nihabeho umwanya, kare bishoboka, w’umuryango w’abajyanama bawe n’umwanditsi, ndetse Frederick G. Williams.

20 Kandi umugaragu wanjye ukuze, Joseph Smith Mukuru nakomezanye n’umuryango we ahantu atuye; kandi ntihazagurishwe kugeza ubwo akanwa ka Nyagasani kazabivuga.

21 Kandi umujyanama wanjye, ndetse Sidney Rigdon, nahame aho ubu atuye kugeza ubwo akanwa ka Nyagasani kazabivuga.

22 Kandi umwepiskopi nashakishe afite umwete umusimbura, kandi abe umuntu ufite ubutunzi mu bubiko—umuntu w’Imana, kandi w’ukwizera gukomeye—

23 Kugira ngo bityo ashobozwe kwishyura buri deni, kugira ngo ububiko bwa Nyagasani budateshwa agaciro imbere y’amaso y’abantu.

24 Nimushakishe mufite umwete, muhore musenga, kandi mwizere, kandi ibintu byose bizifatanyiriza hamwe kubazanira ibyiza, nimugenda mwemye kandi mwibuka igihango mwagiranye hagati yanyu.

25 Imiryango yanyu ibe mitoya, by’umwihariko uw’umugaragu wanjye ukuze Joseph Smith Mukuru, ku birebana n’abatabarirwa mu miryango yawe.

26 Kugira ngo ibyo bintu mwahawe, ngo umurimo wanjye ukorwe, mutabyamburwa bigahabwa abatabikwiriye—

27 Nuko bityo mukabuzwa gusohoza ibi bintu nabategetse.

28 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, ndashaka ko umuja wanjye Vienna Jaques azahabwa ifeza yo kwishyura ibyo yakoresheje; nuko azamukire mu gihugu cya Siyoni;

29 Kandi ifeza zisigaye zishobora kunyegurirwa, kandi akagororerwa mu gihe cyanjye bwite.

30 Ni ukuri ndababwira, ko birakwiriye mu maso yanjye ko azazamukira mu gihugu cya Siyoni, kandi agahabwa umurage n’ukuboko kw’umwepiskopi;

31 Kugira ngo ashobore gutura mu mahoro igihe abaye indahemuka, kandi ntabe umunebwe mu minsi ye uhereye ubu n’ahazaza.

32 Kandi dore, ni ukuri ndababwira, ko muzandika iri tegeko, kandi mukabwira abavandimwe banyu muri Siyoni, mu ndamutso y’urukundo, ko namwe nabahamagariye kuyobora Siyoni mu gihe cyanye bwite.

33 Kubera iyo mpamvu, nibareke kunaniza ku birebana n’iki kibazo.

34 Dore, ndababwira ko abavandimwe banyu muri Siyoni batangira kwihana, maze abamarayika bakabanezererwa.

35 Nyamara, sinishimiye ibintu byinshi; kandi sinishimiye neza umugaragu wanjye William E. McLellin, nta nubwo nishimiye umugaragu wanjye Sidney Gilbert, ndetse n’umwepiskopi, kandi abandi bafite ibintu byinshi byo kwihana.

36 Ariko ni ukuri ndababwira, ko njyewe, Nyagasani, nzajya impaka na Siyoni, kandi ninginge abakomeye bayo, kandi nyicyahe kugeza ubwo izatsinda kandi ikaba isukuye imbere yanjye.

37 Kuko ntizimurwa mu mwanya wayo. Dore, njyewe, Nyagasani, ndabivuze. Amena.