Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 94


Igice cya 94

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 2 Kanama 1833. Hyrum Smith, Reynolds Cahoon, na Jared Carter bashyirwaho nk’itsinda rishinzwe inyubako z’Itorero.

1–9, Nyagasani atanga itegeko rirebana n’iyubakwa ry’inzu kubw’umurimo y’Ubuyobozi; 10–12, Inzu y’icapiro igomba kubakwa; 13–17, Imirage imwe itangwa.

1 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, nshuti zanjye, mbahaye itegeko, ko muzatangira umurimo wo gukora igishushanyo mbonera no gutegura intangiriro n’urufatifro rw’umurwa w’urumambo rwa Siyoni, hano mu gihugu cya Kirtland, muhereye ku nzu yanjye.

2 Kandi dore, bigomba gukora bijyanye n’icyitegererezo nabahaye.

3 Kandi ikibanza cya mbere ahagana hepfo kinyegurirwe kubw’ubwubatsi bw’inzu y’ubuyobozi, kubw’umurimo w’ubuyobozi, kubw’ukubona amahishurirwa, no kubw’umurimo w’ugufasha ubuyobozi, mu bintu byose bireba itorero n’ubwami.

4 Ni ukuri ndababwira, ko izubakwa kubirenge mirongo itanu na bitanu ku birenge mirongo itandatu na bitanu mu bugari bwayo no mu burebure bwayo, mu ngombe imbere.

5 Kandi hazabaho ingombe ngufi n’ingombe ndende, bijyanye n’icyitegererezo kizatangwa nyuma y’aha.

6 Kandi izegurirwa Nyagasani uhereye ku rufatiro rwayo, bijyanye na gahunda y’ubutambyi, bijyanye n’icyitegererezo kizabahabwa nyuma y’aha.

7 Kandi izegurirwa Nyagasani uko yakabaye kubw’umurimo w’ubuyobozi.

8 Kandi ntimuzemere ikintu icyo aricyo cyose cyanduye kinjiramo, kandi ikuzo ryanjye rizahaba, kandi nzaba mpari.

9 Ariko nihazinjiramo ikintu icyo aricyo cyose cyanduye, ikuzo ryanjye ntirizahaba, kandi sinzinjiramo.

10 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, ikibanza cya kabiri hagana hepfo kizanyegurirwa kubw’ubwubatsi bw’inzu yanjye, y’umurimo w’icapiro ry’ubusemuzi bw’ibyanditswe byanjye, n’ibintu byose nzabategeka.

11 Kandi izaba ari ibirenge mirongo itanu na bitanu ku birenge mirongo itandatu na bitanu mu bugari bwayo n’uburebure bwayo, mu ngombe y’imbere; kandi hazabaho ingombe ngufi n’indende.

12 Kandi iyi nzu izegurirwa Nyagasani uko yakabaye uhereye ku rufatiro rwayo, kubw’umurimo w’icapiro, mu bintu byose nzabategeka, kugira ngo ibe ntagatifu, itanduye, bijyanye n’icyitegererezo mu bintu byose nk’uko nzayibaha.

13 Kandi mu kibanza cya gatatu umugaragu wanjye Hyrum Smith niho azahabwa umurage we.

14 Kandi mu kibanza cya mbere n’icya kabiri ahagana haruguru niho abagaragu banjye Reynolds Cahoon na Jared Carter bazahabwa imirage yabo—

15 Kugira ngo bakore umurimo nabatoranyirije, wo kuba inteko yo kubaka amazu yanjye, bijyanye n’itegeko, njyewe, Nyagasani Imana, nabahaye.

16 Aya mazu abiri ntabwo azubakwa kugeza mbahaye itegeko riyerekeyeho.

17 Kandi ubu nta kindi nongeyeho muri iki gihe. Amena.