Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 97


Igice cya 97

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 2 Kanama 1833. Iri hishurirwa ryita by’umwihariko ku bibazo by’Abera muri Siyoni, Akarere ka Jackson, Missouri, risubiza ikibazo Umuhanuzi yabajije Nyagasani cy’amakuru. Abanyamuryango b’Itorero muri Missouri icyo gihe bari barashyizweho itotezwa rikabije noneho, ku itariki ya 23 Nyakanga 1833, bari bamaze guhatirwa gusinya ubwumvikane bwo kuva mu Karere ka Jackson.

1–2, Benshi mu Bera muri Siyoni (Akarere ka Jackson, Missouri) barahirwa kubw’ukwizera kwabo; 3–5, Parley P. Pratt ashimwa kubw’imirimo ye mu ishuri muri Siyoni; 6–9, Abubaha ibihango byabo bemerwa na Nyagasani; 10–17, Inzu igomba kubakwa muri Siyoni aho abakeye mu mitima bazabonera Nyagasani; 18–21, Siyoni ikeye mu mutima; 22–28, Siyoni izacika ikiboko cya Nyagasani nikiranuka.

1 Ni ukuri ndababwira nshuti zanjye, ndabavugisha n’ijwi ryanjye, ndetse ijwi rya Roho wanjye, kugira ngo mbereke ugushaka kwanjye ku bavandimwe banyu mu gihugu cya Siyoni, abenshi muri bo bariyoroheje by’ukuri kandi bagerageza bafite umwete kuronka ubushishozi no gushaka ukuri.

2 Ni ukuri, ni ukuri ndababwira, barahirwa abo, kuko bazahabwa, kuko njyewe, Nyagasani, nereka impuhwe abiyoroshya bose, n’abo aribo bose nshaka, kugira ngo nzatsinde ubwo nzabazana mu rubanza.

3 Dore, ndababwira, ku byerekeye ishuri muri Siyoni, njyewe, Nyagasani, nshimishijwe n’uko hazabaho ishuri muri Siyoni, ndetse n’umugaragu wanjye Parley P. Pratt, kuko yahamye muri njye.

4 Kandi uko akomeza guhama muri njye azakomeza kuyobora ishuri mu gihugu cya Siyoni kugeza ubwo nzamuha andi mategeko.

5 Kandi nzamuha umugisha w’imigisha itabarika, mu gusobanura byimbitse ibyanditswe byose n’ubwiru ku iyubakwa ry’ishuri, n’iry’itorero muri Siyoni.

6 Kandi kubw’abasigaye mu ishuri, njyewe, Nyagasani, ndashaka kwerekana impuhwe; nyamara, hariho abagomba guhanwa, kandi imirimo yabo izahishurwa.

7 Ishoka irambitswe ku gishyitsi cy’igiti; kandi buri giti kitabyara urubuto kizatemwa maze kijugunywe mu muriro. Dore, njyewe, Nyagasani, ndabivuze.

8 Ni ukuri ndababwira, bose muri bo bazi koimitima yabo ko itagira uburyarya, kandi imenetse, na roho zabo zishengutse, kandi bashaka kubahiriza ibihango byabo kubw’igitambo—koko, buri gitambo, njyewe, Nyagasani, nzabategeka—ndabemeye.

9 Kuko, njyewe, Nyagasani. Nzabatera kwera nk’uko igiti cy’imbuto kirumbutse giteye mu butaka bwiza cyane, hafi y’umugezi, gitanga imbuto nyinshi zihebuje.

10 Ni ukuri, ndababwira, ko nshaka ko inzu izunyubakirwa mu gihugu cya Siyoni, imeze nk’icyigereranyo nabahaye.

11 Koko, niyubakwe bwangu, kubw’icya cumi cy’abantu banjye.

12 Dore, iki ni icya cumi n’igitambo, njyewe, Nyagasani, nsaba mu biganza byabo, kugira ngo habeho inzu inyubakiwe kubw’agakiza ka Siyoni—

13 Nk’ahantu hatangirwa amashimwe kubw’abera bose, n’ahantu h’ibwiriza ku bahamagariwe bose igikorwa cy’umurimo mu mihamagaro yabo yose itandukanye n’imyanya;

14 Kugira ngo batunganywe mu gusobanukirwa umurimo wabo, mu magambo, mu ihame, no mu nyigisho, mu bintu byose birebana n’ubwami bw’Imana ku isi, imfunguzo z’ubwami bwabeguriwe.

15 Kandi uko abantu banjye banyubakira inzu mu izina rya Nyagasani, kandi ntibemere ikintu icyo aricyo cyose cyanduye kuyizamo, kugira ngo itandura, ikuzo ryanjye rizayituramo;

16 Koko, kandi ubwanjye nzayibamo; kuko nzayizamo, kandi ab’imitima ikeye bose bayizamo bazabona Imana.

17 Ariko niyandura zinzayizamo, kandi ikuzo ryanjye ntirizayibamo; kuko sinzaza mu ngoro zitari ntagatifu.

18 Kandi, ubu, dore, Siyoni nikora ibi bintu izatunganirwa, kandi isagambe maze yuzure ikuzo cyane, ikomere cyane, kandi itinyike cyane.

19 Kandi amahanga y’isi azayubaha, maze avuge ati: Ni ukuri Siyoni ni umurwa w’Imana yacu, kandi ni ukuri Siyoni ntishobora kugwa, nta nubwo yakwimurwa mu mwanya wayo, kuko Imana irahari, kandi ukuboko kw’Imana kurahari;

20 Kandi kubw’ububasha bw’imbaraga zayo yarahiriye kuba agakiza kayo n’umunara wirengeye wayo.

21 Kubera iyo mpamvu, ni ukuri, ni uko Nyagasani avuga, Siyoni ninezerwe, kuko iyi ariyo Siyoni—y’umutima ukeye; kubera iyo mpamvu, Siyoni ninezerwe, ubwo abagome bose bazaboroga.

22 Kuko dore, kandi nimurebe, uguhora kuje bwangu ku banduye nka serwakira, none se ni nde uzayicika?

23 Ikiboko cya Nyagasani kizahita mu ijoro n’amanywa, kandi inkuru yabyo izaburabuza abantu bose; koko, ntizahagarikwa kugeza Nyagasani aje.

24 Kuko uburakari bwa Nyagasani bwakongerejwe amahano yabo n’imirimo yabo y’ubugome.

25 Nyamara, Siyoni izabucika niyitondera gukora ibintu byose nayitegetse.

26 Ariko nititondera gukora ibyo aribyo byose nayitegetse, nzayigenderera bijyanye n’imirimo yayo yose, nyitere umubabaro ukomeye, n’icyorezo, n’icyago, n’inkota, n’uguhora, n’umuriro ukongora.

27 Icyakora, niyongere isomerwe ibi mu matwi yayo, ko njyewe, Nyagasani, nemeye igitambo cyayo, kandi nidakora icyaha ukundi nta na kimwe muri ibi bintu kizayigeraho;

28 Kandi nzayisenderezaho imigisha, maze nsuke imigisha itabarika kuri yo, no ku bisekuruza byayo ubuziraherezo n’iteka ryose, niko Nyagasani avuga. Amena.