“Igice cya 10: Yakobo na Sharemu,” Inkuru zo nhu Gitabo cya Morumoni (1997), 27–29
“Igice cya 10,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 27–29
Igice cya 10
Yakobo na Sheremu
Nefi yabwiye Yakobo kwandika ibintu byafasha abantu kwemera Yesu Kristo.
Nefi yahaye Yakobo ububasha bwo kuba umutambyi mu Itorero no kwigisha Abanefi ijambo ry’Imana.
Nyuma y’uko Nefi apfuye Abanefi benshi bahindutse abagome. Yakobo yigishije abantu anababwira kwihana ibintu bibi bakoraga.
Umugabo w’umugome witwa Sheremu yagiye mu Banefi, abigisha kutemera Yesu Kristo.
Sheremu yabwiye abantu ko nta Kristo uzabaho. Abantu benshi bizeye Sheremu.
Yakobo yigishije abantu kwemera Kristo. Sheremu yashakaga kujya impaka na Yakobo no kumwemeza ko nta Kristo uzabaho.
Ukwizera muri Yesu Kristo kwa Yakobo ntikwashoboraga kunyeganyezwa. Yari yarabonye abamarayika kandi yarumvise ijwi rya Nyagasani. Yari azi ko Yesu azaza.
Roho Mutagatifu yari kumwe na Yakobo ubwo yahaga Sheremu ubuhamya bwe kuri Yesu Kristo.
Sheremu yasabye kubona ikimenyetso. Yashakaga ko Yakobo atanga gihamya ko hariho Imana. Yashakaga kubona igitangaza.
Yakobo ntiyasabaga Imana ikimenyetso. Yavuze ko Sheremu yamaze kumenya ko ibyo Yakobo yigishije ari ukuri.
Yakobo yavuze ko Imana iramutse ikubise Sheremu, byaba ari ikimenyetso cy’ububasha bw’Imana.
Sheremu yitura hasi ako kanya. Ntiyabashije guhaguruka mu gihe cy’iminsi myinshi.
Sheremu yari afite intege nke kandi yari azi ko agiye gupfa. Yahamagariye abantu hamwe.
Yababwiye ko yari yarabeshye. Yavuze ko bakwiriye kwemera Yesu Kristo.
Nyuma y’uko Sheremu arangije kuganiriza abantu, yarapfuye. Abantu bumvise ububasha bw’Imana, nuko bitura hasi.
Abantu batangiye kwihana no gusoma ibyanditswe bitagatifu. Babaye mu mahoro n’urukundo. Yakobo yari yishimye anamenya ko Imana yari yasubije amasengesho ye.