“Igice cya 49: Morumoni n’Inyigisho Ze,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 138–42
“Igice cya 49,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 138–42
Igice cya 49
Morumoni n’Inyigisho Ze
Amaherezo abantu hafi ya bose babaye abagome, Abanefi n’Abalamani bombi.
Umugabo w’umukiranutsi, Amaroni, yari afite inyandiko ntagatifu. Roho Mutagatifu yamubwiye kuzihisha kugirango zibe zirinzwe.
Amaroni yabwiye Morumoni, umuhungu w’imyaka 10, aho inyandiko zari zihishwe. Amaroni yari abizi ko yakwizera Morumoni.
Igihe yari afite imyaka 24, Morumoni yagombaga gufata ibisate bya Nefi maze akabyandikaho ibyerekeye abantu be.
Igihe Morumoni yari afite imyaka 11, intambara yaratangiye hagati y’Abanefi n’Abalamani. Abanefi baratsinze, nuko hongera kuboneka amahoro.
Ariko Abanefi bari abagome cyane ku buryo Nyagasani yatwaye abigishwa batatu, bigahagarika ibitangaza no gukiza. Roho Mutagatifu ntiyari akiyobora abantu.
Ubwo Morumoni yari afite imyaka 15, Yesu Kristo yaramusuye. Morumoni yize byinshi ku Mukiza ndetse n’ubwiza bwe.
Morumoni yashakaga kubwiriza abantu, ariko Yesu aramubuza kubera ko abantu bari abagome cyane. Imitima yabo yari irimo kurwanya Imana.
Nyuma yaho gato indi ntambara iratangira. Morumoni yari munini kandi akomeye, maze Abanefi bamuhitamo ngo ayobore ingabo zabo.
Abanefi barwanye n’Abalamani mu gihe cy’imyaka myinshi. Morumoni yagerageje gutera akanyabugabo abantu be kurwanira imiryango yabo n’ingo zabo.
Abanefi bari barabaye abagome cyane, ku buryo, Nyagasani atabafashaga.
Morumoni yabwiye Abanefi ko bazarokoka nibaramuka bihannye kandi bakabatizwa. Ariko abantu barabyanze.
Bigambye imbaraga zabo, bavuga ko bazica Abalamani bose. Kubera ubugome bw’Abanefi, Morumoni yanze gukomeza kubayobora ukundi.
Abalamani batangira gutsinda Abanefi muri buri rugamba. Morumoni afata umwanzuro wo kongera kuyobora ingabo z’Abanefi.
Yari abizi ko Abanefi b’abagome batatsinda urugamba. Ntabwo bihanye cyangwa ngo basenge kubw’ubufasha bari bakeneye.
Morumoni yafashe inyandiko zose ku musozi aho Amaroni yari yarazihishe maze yandikira abantu bazasoma inyandiko umunsi umwe.
Yashakaga buri wese, harimo abayahudi, ko bamenya Yesu Kristo, ko bihana bakanabatizwa, bagakurikiza Inkuru nziza maze bagahabwa imigisha.
Roho yabwirije Morumoni gushyira ibisate bito bya Nefi, byarimo ubuhanuzi bwo kuza kwa Kristo, hamwe n’ibisate bya Morumoni.
Morumoni yayoboye Abanefi ku butaka bwa Kumora, aho bari biteguye kongera kurwana n’Abalamani.
Morumoni yagendaga asaza. Yari abizi ko uru rwari bube urugamba rwanyuma. Ntiyashakaga ko Abalamani babona inyandiko ntagatifu ngo bazangirize.
Rero yahaye ibisate Morumoni umuhungu we, Moroni, maze ahisha ibisate bisigaye mu musozi wa Kumora.
Abalamani bateye kandi bica Abanefi bose uretse 24 muri bo. Morumoni yari yakomeretse.
Morumoni yari ababaye kubw’Abanefi benshi bari bapfuye, ariko yari abizi ko bapfuye kubera bari baranze Yesu.
Morumoni yari yaragerageje kwigisha Abanefi ukuri. Yari yarababwiye uko kugira ukwizera muri Yesu Kristo byari iby’agaciro.
Yari yaragerageje kwigisha ku kugira icyizere mu gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo ndetse no kugira urukundo nyakuri, arirwo rukundo rw’umwimerere rwa Kristo.
Kandi Morumoni yari yarandikiye amabaruwa umuhungu we, Moroni, nawe wigishije inkuru nziza Abanefi.
Morumoni yanditse kubyerekeye ubugome bukabije bw’Abanefi. Yabwiye Moroni kuguma yizeye muri Yesu Kristo.
Abalamani bishe Morumoni n’abandi Banefi bose uretse Moroni, warangije kwandika inyandiko.