“Igice cya 49: Morumoni n’Inyigisho Ze,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 138–42 “Igice cya 49,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 138–42 Igice cya 49 4:19Morumoni n’Inyigisho Ze Imyaka myinshi nyuma yuko Yesu Kristo asuye Abanefi, itsinda rito ryavuye mu itorero maze biyita Abalamani. 4 Nefi 1:20 Amaherezo abantu hafi ya bose babaye abagome, Abanefi n’Abalamani bombi. 4 Nefi 1:45 Umugabo w’umukiranutsi, Amaroni, yari afite inyandiko ntagatifu. Roho Mutagatifu yamubwiye kuzihisha kugirango zibe zirinzwe. 4 Nefi 1:48–49 Amaroni yabwiye Morumoni, umuhungu w’imyaka 10, aho inyandiko zari zihishwe. Amaroni yari abizi ko yakwizera Morumoni. Morumoni 1:2–3 Igihe yari afite imyaka 24, Morumoni yagombaga gufata ibisate bya Nefi maze akabyandikaho ibyerekeye abantu be. Morumoni 1:3-4 Igihe Morumoni yari afite imyaka 11, intambara yaratangiye hagati y’Abanefi n’Abalamani. Abanefi baratsinze, nuko hongera kuboneka amahoro. Morumoni 1:6, 8-12 Ariko Abanefi bari abagome cyane ku buryo Nyagasani yatwaye abigishwa batatu, bigahagarika ibitangaza no gukiza. Roho Mutagatifu ntiyari akiyobora abantu. Morumoni 1:13-14 Ubwo Morumoni yari afite imyaka 15, Yesu Kristo yaramusuye. Morumoni yize byinshi ku Mukiza ndetse n’ubwiza bwe. Morumoni 1:15 Morumoni yashakaga kubwiriza abantu, ariko Yesu aramubuza kubera ko abantu bari abagome cyane. Imitima yabo yari irimo kurwanya Imana. Morumoni 1:16-17 Nyuma yaho gato indi ntambara iratangira. Morumoni yari munini kandi akomeye, maze Abanefi bamuhitamo ngo ayobore ingabo zabo. Morumoni 2:1 Abanefi barwanye n’Abalamani mu gihe cy’imyaka myinshi. Morumoni yagerageje gutera akanyabugabo abantu be kurwanira imiryango yabo n’ingo zabo. Morumoni 2:23 Abanefi bari barabaye abagome cyane, ku buryo, Nyagasani atabafashaga. Morumoni 2:26 Morumoni yabwiye Abanefi ko bazarokoka nibaramuka bihannye kandi bakabatizwa. Ariko abantu barabyanze. Morumoni 3:2-3 Bigambye imbaraga zabo, bavuga ko bazica Abalamani bose. Kubera ubugome bw’Abanefi, Morumoni yanze gukomeza kubayobora ukundi. Morumoni 3:9-11 Abalamani batangira gutsinda Abanefi muri buri rugamba. Morumoni afata umwanzuro wo kongera kuyobora ingabo z’Abanefi. Morumoni 4:18; 5:1 Yari abizi ko Abanefi b’abagome batatsinda urugamba. Ntabwo bihanye cyangwa ngo basenge kubw’ubufasha bari bakeneye. Morumoni 5:2 Morumoni yafashe inyandiko zose ku musozi aho Amaroni yari yarazihishe maze yandikira abantu bazasoma inyandiko umunsi umwe. Morumoni 4:23; 5:9, 12 Yashakaga buri wese, harimo abayahudi, ko bamenya Yesu Kristo, ko bihana bakanabatizwa, bagakurikiza Inkuru nziza maze bagahabwa imigisha. Morumoni 5:14; 7:8, 10 Roho yabwirije Morumoni gushyira ibisate bito bya Nefi, byarimo ubuhanuzi bwo kuza kwa Kristo, hamwe n’ibisate bya Morumoni. Amagambo ya Morumoni 1:3–7 Morumoni yayoboye Abanefi ku butaka bwa Kumora, aho bari biteguye kongera kurwana n’Abalamani. Morumoni 6:4 Morumoni yagendaga asaza. Yari abizi ko uru rwari bube urugamba rwanyuma. Ntiyashakaga ko Abalamani babona inyandiko ntagatifu ngo bazangirize. Morumoni 6:6 Rero yahaye ibisate Morumoni umuhungu we, Moroni, maze ahisha ibisate bisigaye mu musozi wa Kumora. Morumoni 6:6 Abalamani bateye kandi bica Abanefi bose uretse 24 muri bo. Morumoni yari yakomeretse. Morumoni 6:8-11 Morumoni yari ababaye kubw’Abanefi benshi bari bapfuye, ariko yari abizi ko bapfuye kubera bari baranze Yesu. Morumoni 6:16–18 Morumoni yari yaragerageje kwigisha Abanefi ukuri. Yari yarababwiye uko kugira ukwizera muri Yesu Kristo byari iby’agaciro. Moroni 7:, 33, 38 Yari yaragerageje kwigisha ku kugira icyizere mu gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo ndetse no kugira urukundo nyakuri, arirwo rukundo rw’umwimerere rwa Kristo. Moroni 7:40–41, 47 Kandi Morumoni yari yarandikiye amabaruwa umuhungu we, Moroni, nawe wigishije inkuru nziza Abanefi. Moroni 8:1-2 Morumoni yanditse kubyerekeye ubugome bukabije bw’Abanefi. Yabwiye Moroni kuguma yizeye muri Yesu Kristo. Moroni 9:1, 20, 25 Abalamani bishe Morumoni n’abandi Banefi bose uretse Moroni, warangije kwandika inyandiko. Morumoni 8:2-3