“Igice cya 26: Abantu ba Amoni,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 73–74
“Igice cya 26,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 73–74
Igice cya 26
Abantu ba Amoni
Abo Balamani binjiye mu Itorero biyita Abanti-Nefi-Lehi cyangwa abantu ba Amoni. Bari beza, abantu b’abanyamurava.
Abalamani batari barihannye bari bafitiye umujinya abantu ba Amoni kandi bategura kubarwanya.
Abantu ba Amoni bari bazi ko Abalamani b’abagome bazaza kubica ariko banzura kutabarwanya. Bari barihannye kwica.
Batabye intwaro zabo kure mu butaka kandi basezeranya Imana kutazongera kwica ukundi.
Igihe Abalamani b’abagome bazaga kandi bagatangira kubica, bunamye hasi ndetse barasenga.
Babonye ko abantu ba Amoni bataza kubarwanya, abenshi mu balamani b’abagome bahagaritse kubica.
Abalamani bababajwe n’uko bishe. Bajugunye intwaro zabo hasi nuko bisunga abantu ba Amoni. Ntibazongera kurwana na rimwe.
Abandi Balamani benshi baje kwica abantu ba Amoni. Nabwo ntibabarwanije, ndetse benshi barapfuye.
Kuko atashakaga ko abantu akunda barimburwa, Amoni yasengeye ubufasha. Nyagasani yamubwiye gufata abantu be nuko bakava kuri ubwo butaka.
Abanefi muri Zarahemula bahaye Amoni n’abantu be ubutaka bwa Yerushoni kandi barabarinda. Bahindutse inshuti.