Inkuru zo mu Byanditswe Bitagatifu
Igice cya 26: Abantu ba Amoni


“Igice cya 26: Abantu ba Amoni,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 73–74

“Igice cya 26,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 73–74

Igice cya 26

Abantu ba Amoni

Ishusho
Mosaya yigisha Abalamani

Abahungu ba Mosaya bigishije Abalamani inkuru nziza. Ibihumbi by’Abalamani barihannye kandi binjira mu Itorero.

Ishusho
Abanti-Nefi-Lehi

Abo Balamani binjiye mu Itorero biyita Abanti-Nefi-Lehi cyangwa abantu ba Amoni. Bari beza, abantu b’abanyamurava.

Ishusho
Abalamani bitegura kurwana

Abalamani batari barihannye bari bafitiye umujinya abantu ba Amoni kandi bategura kubarwanya.

Ishusho
abantu ba Amoni

Abantu ba Amoni bari bazi ko Abalamani b’abagome bazaza kubica ariko banzura kutabarwanya. Bari barihannye kwica.

Ishusho
abantu bataba intwaro

Batabye intwaro zabo kure mu butaka kandi basezeranya Imana kutazongera kwica ukundi.

Ishusho
Abalamani baza n’abantu ba Amoni basenga

Igihe Abalamani b’abagome bazaga kandi bagatangira kubica, bunamye hasi ndetse barasenga.

Ishusho
Abalamani bahagaze bakikije abantu ba Amoni

Babonye ko abantu ba Amoni bataza kubarwanya, abenshi mu balamani b’abagome bahagaritse kubica.

Ishusho
Abalamani bashyira intwaro hasi

Abalamani bababajwe n’uko bishe. Bajugunye intwaro zabo hasi nuko bisunga abantu ba Amoni. Ntibazongera kurwana na rimwe.

Ishusho
Abalamani bica abantu ba Amoni

Abandi Balamani benshi baje kwica abantu ba Amoni. Nabwo ntibabarwanije, ndetse benshi barapfuye.

Ishusho
Amoni asenga

Kuko atashakaga ko abantu akunda barimburwa, Amoni yasengeye ubufasha. Nyagasani yamubwiye gufata abantu be nuko bakava kuri ubwo butaka.

Ishusho
abantu ba Amoni n’Abanefi ba Zarahemula

Abanefi muri Zarahemula bahaye Amoni n’abantu be ubutaka bwa Yerushoni kandi barabarinda. Bahindutse inshuti.

Capa