“ Igice cya 39: Nefi Yakira Ububasha Buhambaye,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 108–10
“Igice 39,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 108–10
Igice cya 39
Nefi Yakira Ububasha Buhambaye
Nyagasani yabwiye Nefi ndetse aramushima kuba yubaha kandi akorana umwete mu kwigisha inkuru nziza.
Nefi yari yarahawe ububasha bwo gukora icyo aricyo cyose. Nyagasani yari azi ko azakoresha ububasha bwe mu bukiranutsi.
Nyagasani yabwiye Nefi kuburira Abanefi ko niba batihannye, bazarimburwa. Nefi yahise ajya kuburira abantu.
Abanefi ntibemeye Nefi. Bagerageje kumuta mu nzu y’imbohe, ariko ububasha bw’Imana buramukingira.
Nefi yatangaje ijambo ry’Imana ku Banefi bose.
Ariko abantu bahindutse abagome kurushaho ndetse batangiye kurwana hagati yabo.
Nefi yarasenze ngo habeho inzara, yizeye ko ibura ry’ibiribwa bizacisha bugufi Abanefi ndetse bibafashe kwihana.
Inzara yaraje. Nta mvura yabonetse, bityo ubutaka bwarumye ndetse imyaka ntiyakura. Abantu bahagaritse kurwana.
Abanefi barashonje ndetse benshi muri bo barapfuye. Abari bakiriho batangiye kwibuka Nyagasani hamwe n’ibyo Nefi yari yarabigishije.
Abantu bihannye ibyaha byabo ndetse batakambira abacamanza babo gusaba Nefi guhagarika iyo nzara. Abacamanza bajya kwa Nefi.
Igihe Nefi yasengaga yabonye ko bicishije bugufi kandi bihannye, yasabye Nyagasani guhagarika iyo nzara.
Nyagasani yasubije isengesho rya Nefi nuko imvura itangira kugwa. Bidatinze imyaka yari yongeye kumera. Abantu bahaye Imana ikuzo kandi bamenye ko Nefi yari umuhanuzi uhambaye.
Abenshi mu Banefi binjiye mu Itorero. Barakize kandi imijyi yabo yaragutse. Habayeho amahoro mu gihugu.
Noneho Abanefi bari barasanze Abalamani mbere bateye Abanefi.
Abanefi bagerageje gutsinda abanzi babo, bari barahindutse abajura ba Gadiyantoni, ariko ntibabishoboye kuko bo ubwabo bari barongeye kuba abagome.
Igihe Abanefi bari bakiranutse, Nyagasani yabahaye umugisha. Igihe bishyize hejuru kandi bakibagirwa Nyagasani, yabahaye ingorane ngo zibafashe kumwibuka.