“Igice cya 28: Abazoramu na Ramewumputomu,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 78–80 “Igice cya 28,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 78–80 Igice cya 28 2:31Abazoramu na Ramewumputomu Abazoramu babaga mu Itorero ry’Imana ariko baza kuba abagome bakajya baramya ibigirwamana. Aluma 31:1, 8–9 Abanefi ntibashakaga ko Abazoramu bisunga Abalamani, nuko Aluma ajyana na bamwe mu bavugabutumwa kubwiriza ijambo ry’Imana Abazoramu. Aluma 31:4, 11 Aba bavugabutumwa batunguwe ndetse barakazwa n’ukuntu Abazoramu basengeraga mu nsengero zabo, zitwaga amasinagogi. Aluma 31:12 mu rusengero hagati, Abazoramu bubatse podiyumu ndende yitwa Ramewumputomu. Hari umwanya w’umuntu umwe wo guhagararaho ku gasongero. Aluma 31:13, 21 Abazoramu basimburanye guhagarara aho, bakareba mu ijuru maze bakavuga isengesho rimwe basakuza. Aluma 31:14, 20 Muri iri sengesho, Abazoramu bavugaga ko Imana itagira umubiri; ko ari roho gusa. Kandi bavuze ko nta Kristo uzabaho. Aluma 31:15–16 Abazoramu bari bazi ko Imana aribo bonyine yari yarahisemo gukirizwa mu bwami bw’ijuru. Bashimiye kubwo kuba abatoni be. Aluma 31:17–18 Nyuma y’uko buri Muzoramu yasenze, bagiye mu rugo kandi ntabwo bongeye gusenga cyangwa ngo bavuge ku Mana icyumweru cyose. Aluma 31:12, 23 Abazoramu b’abaherwe bakundaga zahabu na feza, kandi bakundaga kurata ubutunzi bwabo bw’iby’isi. Aluma yababajwe n’ukuntu bari abagome. Aluma 31:24–25 Aluma yarisengeye n’abavugabutumwa be ngo bagire imbaraga, ihumure n’ishya n’ihirwe mu kazi kabo. Aluma 31:26, 32–33 Nyuma yo gusaba ubufasha bwo kugarura Abazoramu k’ukuri, Aluma n’abandi bavugabutumwa buzujwe Roho Mutagatifu. Aluma 31:34–36 Nyuma abavugabutumwa banyura inzira zitandukanye bajya kubwiriza. Imana yabahaye umugisha w’ibyo kurya n’imyambaro kandi ibatera imbaraga mu murimo wabo. Aluma 31:37–38 Abazoramu bakennye ntabwo bari bemerewe kwinjira mu nsegero. Aba bantu batangira gutega amatwi abavugabutumwa. Aluma 32:2–3 Benshi babajije Aluma icyo bakora. Aluma yababwiye ko badakeneye kuba bari mu rusengero kugira ngo basenge cyangwa bahimbaze Imana. Aluma 32:5, 10–11 Yababwiye kugira ukwizera mu Mana. Maze Amuleki abigisha kuri Yesu Kristo n’umugambi w’Imana ku bana bayo. Aluma 32:17–21; 34:8–9 Abavugabutumwa baragiye n’Abazoramu bari barabemeye bajugunywe hanze y’umujyi. Abemera bagiye kuba mu gihugu cya Yerushoni hamwe n’abantu ba Amoni. Aluma 35:1–2, 6 N’ubwo Abazoramu b’abagome bateye ubwoba abantu ba Amoni, abantu ba Amoni bafashije Abazoramu b’abakiranutsi maze babaha ibyo kurya, imyambaro n’ubutaka. Aluma 35:8–9