“Igice cya 28: Abazoramu na Ramewumputomu,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 78–80
“Igice cya 28,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 78–80
Igice cya 28
Abazoramu na Ramewumputomu
Abanefi ntibashakaga ko Abazoramu bisunga Abalamani, nuko Aluma ajyana na bamwe mu bavugabutumwa kubwiriza ijambo ry’Imana Abazoramu.
Aba bavugabutumwa batunguwe ndetse barakazwa n’ukuntu Abazoramu basengeraga mu nsengero zabo, zitwaga amasinagogi.
mu rusengero hagati, Abazoramu bubatse podiyumu ndende yitwa Ramewumputomu. Hari umwanya w’umuntu umwe wo guhagararaho ku gasongero.
Abazoramu basimburanye guhagarara aho, bakareba mu ijuru maze bakavuga isengesho rimwe basakuza.
Muri iri sengesho, Abazoramu bavugaga ko Imana itagira umubiri; ko ari roho gusa. Kandi bavuze ko nta Kristo uzabaho.
Abazoramu bari bazi ko Imana aribo bonyine yari yarahisemo gukirizwa mu bwami bw’ijuru. Bashimiye kubwo kuba abatoni be.
Nyuma y’uko buri Muzoramu yasenze, bagiye mu rugo kandi ntabwo bongeye gusenga cyangwa ngo bavuge ku Mana icyumweru cyose.
Abazoramu b’abaherwe bakundaga zahabu na feza, kandi bakundaga kurata ubutunzi bwabo bw’iby’isi. Aluma yababajwe n’ukuntu bari abagome.
Aluma yarisengeye n’abavugabutumwa be ngo bagire imbaraga, ihumure n’ishya n’ihirwe mu kazi kabo.
Nyuma yo gusaba ubufasha bwo kugarura Abazoramu k’ukuri, Aluma n’abandi bavugabutumwa buzujwe Roho Mutagatifu.
Nyuma abavugabutumwa banyura inzira zitandukanye bajya kubwiriza. Imana yabahaye umugisha w’ibyo kurya n’imyambaro kandi ibatera imbaraga mu murimo wabo.
Abazoramu bakennye ntabwo bari bemerewe kwinjira mu nsegero. Aba bantu batangira gutega amatwi abavugabutumwa.
Benshi babajije Aluma icyo bakora. Aluma yababwiye ko badakeneye kuba bari mu rusengero kugira ngo basenge cyangwa bahimbaze Imana.
Yababwiye kugira ukwizera mu Mana. Maze Amuleki abigisha kuri Yesu Kristo n’umugambi w’Imana ku bana bayo.
Abavugabutumwa baragiye n’Abazoramu bari barabemeye bajugunywe hanze y’umujyi. Abemera bagiye kuba mu gihugu cya Yerushoni hamwe n’abantu ba Amoni.
N’ubwo Abazoramu b’abagome bateye ubwoba abantu ba Amoni, abantu ba Amoni bafashije Abazoramu b’abakiranutsi maze babaha ibyo kurya, imyambaro n’ubutaka.