“Igice cya 14: Abinadi n’Umwami Nowa,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 38–42 “Igice cya 14,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 38–42 Igice cya 14 4:31Abinadi n’Umwami Nowa Zenifu yari umwami w’umukiranutsi w’itsinda ry’Abanefi. Amaze gusaza, umuhungu we Nowa yabaye umwami. Mosaya 11:1 Nowa ntabwo yari umwami mwiza nka se. Yari umugome kandi ntiyubahaga amategeko y’Imana. Mosaya 11:2 Yahatiye abantu kumuha igice cy’ibinyampeke byabo, amatungo, zahabu n’ifeza. Mosaya 11:3 Umwami Nowa yakoze ibi kubera ko yari umunebwe. Yatumye Abanefi bamuha ibyo yari akeneye byose ngo abeho. Mosaya 11:4 Abatambyi beza se yari yarahamagaye yabasimbuje abatambyi b’abagome. Aba batambyi b’abagomei bigishije abantu gukora ibyaha. Mosaya 11:5–7 Umwami Nowa yari afite inyubako nyinshi nziza, harimo ingoro imwe ngari irimo intebe y’umwami. Inyubako zari zitatswe na zahabu, feza n’imbaho zihenze. Mosaya 11:8–11 Umwami Nowa yakundaga ubutunzi yambuye abantu be. We n’abatambyi be bamaraga igihe cyabo banywa vino kandi baba abagome. Mosaya 11:14–15 Imana yohereje umuhanuzi witwa Abinadi ku bantu ba Nowa. Abinadi yababuriye ko nibatihana, bazaba abacakara b’Abalamani. Mosaya 11:20–22 Ubwo Umwami Nowa yumvise ibyo Abinadi yavuze, yararakaye. Yohereza abantu ngo bazane Abinadi i bwami kugira ngo amwice. Mosaya 11:27–28 Abinadi yajyanywe ku mwami. Umwami Nowa n’abatambyi be bamubajije ibibazo byinshi. Bagerageje kumutega imitego ngo agire icyo avuga kibi. Mosaya 12:18–19 Abinadi ntiyatinyaga gusubiza ibibazo byabo. Yari abizi ko Imana imufasha. Abatambyi batangajwe n’ibisubizo bya Abinadi. Mosaya 12:19 Umwami Nowa yararakaye ndetse ategeka abatambyi be kwica Abinadi. Abinadi ababwira ko nibamukoraho, Imana ibica. Mosaya 13:1–3 Roho Mutagatifu yarinze Abinadi kugira ngo arangize kuvuga ibyo Nyagasani yashakaga ko avuga. Mu maso ha Abinadi hararabagiranaga. Abatambyi batinye kumukoraho. Mosaya 13:3, 5 Abinadi avuga afite ububasha buturutse ku Mana, yabwiye abantu ku bijyanye n’ubugome bwabo. Yabasomeye amategeko y’imana. Mosaya 13:6–7, 11–24 Yababwiye ko Yesu Kristo azavuka ku isi. Yesu azatuma bishoboka ko abantu bihana, bakazuka kandi bakabana n’Imana. Mosaya 13:33–35; 15:21–23 Abinadi yabwiye abantu kwihana no kwemera Yesu Kristo cyangwa se ntibazakizwe. Mosaya 16:13 Umwami Nowa n’abatambyi be bose uretse umwe banze kwemera Abinadi. Nowa yabwiye abatambyi kwica Abinadi. Baramuboshye bamujugunya mu nzu y’imbohe. Mosaya 17:1, 5 Wa mutambyi umwe wemeye Abinadi yitwaga Aluma. Yasabye Umwami Nowa kureka Abinadi akagenda. Mosaya 17:2 Umwami yarakariye Aluma asaba ko bamuta hanze. Nuko yohereza abagaragu be kumwica. Aluma yarirukanse aranihisha, ndetse abagaragu ntibigeze bamubona. Mosaya 17:3–4 Nyuma yo kumara iminsi itatu mu nzu y’imbohe, Abinadi yarongeye agarurwa imbere y’Umwami Nowa. Umwami yabwiye Abinadi kwisubiraho ku magambo yari yamuvuzeho n’abantu be. Mosaya 17:6, 8 Umwami Nowa yabwiye Abinadi ko nadahakana ibyo yavuze, ari bwicwe. Mosaya 17:8 Abinadi yari abizi ko yavuze ukuri. Yifuzaga gupfa kuruta kwisubira kubyo Imana yamutumye kuvuga. Mosaya 17:9–10 Umwami Nowa yategetse abatambyi be kwica Abinadi. Baramuboshye, baramukubita ndetse baramutwika kugeza apfuye. Mbere y’uko apfa, Abinadi yavuze ko Umwami Nowa nawe azicwa n’umuriro. Mosaya 17:13–15 Bambwe mu Banefi ntibavugaga rumwe n’Umwami Nowa ndetse bagerageza kumwica. ingabo z’Abalamani nazo zaje kurwanya umwami n’abayoboke be. Mosaya 19:2–7 Umwami n’abayoboke be bahunga Abalamani, ariko Abalamani barabafata batangira kubica. Umwami abwira abagabo gusiga imiryango yabo maze bagakomeza kwirukanka. Mosaya 19:9–11 Abagabo benshi banze kugenda. Bafashwe mpiri n’Abalamani. Mosaya 19:12, 15 Benshi mu bagabo birukankanye n’Umwami Nowa barababaye. Bashakaga gusubirayo ngo bafashe abagore n’abana babo ndetse n’abantu babo. Mosaya 19:19 Umwami Nowa ntiyifuzaga ko abagabo basubira mu miryango yabo. Yabategetse kugumana na we. Mosaya 19:20 Abagabo barakariye Umwami Nowa. Baramutwitse kugeza apfuye, nk’uko Abinadi yari yarabihanuye. Maze basubira mu miryango yabo. Mosaya 19:20, 24