“Igice cya 17: Aluma n’Abantu Be Baratoroka,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 47–48
“Igice cya 17,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 47–48
Igice cya 17
Aluma n’Abantu Be Baratoroka
Abanefi bagize ubwoba birukankira mu mujyi gushaka ubwihisho. Aluma ababwira kwibuka Imana ndetse ko izabafasha. Abanefi batangira gusenga.
Nyagasani yoroshya imitima y’Abalamani, ndetse ntibakomeretsa Abanefi. Abalamani bari bayobye ubwo bashakaga abantu b’Umwami Limuhi.
Abalamani basezeranya Aluma ko badacokoza abantu be naramuka aberetse inzira ibasubiza mu gihugu cyabo. Aluma yaberetse inzira.
Ariko Abalamani ntabwo bakurikije isezerano ryabo. Bakikije igihugu abarinzi, ku buryo Aluma n’abantu be nta mudendezo bari bagifite.
Umwami w’Abalamani yagize Amuloni umutegetsi w’abantu ba Aluma. Amuloni yigeze kuba Umunefi n’umutambyi w’umugome w’Umwami Nowa.
Amuloni yatumye abantu ba Aluma bakora cyane. Basenze basaba ubufasha ariko Amuloni yavuze ko uzafatwa asenga azicwa. Abantu bakomeje gusengera mu mitima yabo.
Imana yumvise amasengesho yabo kandi ikomeza abantu kugira ngo imirimo yabo ise niyoroha kurushaho. Abantu bagize akanyamuneza kandi barihanganye.
Imana yashimishijwe n’uko abantu bari indahemuka. Yabwiye Aluma ko izabafasha bagatoroka Abalamani.
Mu ijoro abantu begeranyije ibiribwa byabo n’amatungo. Igitondo cyakurikiyeho Imana yagumishije Abalamani mu bitotsi mu gihe Aluma n’abantu be bavaga mu mujyi.
Nyuma y’urugendo rw’iminsi 12, abantu bageze i Zarahemula, aho Umwami Mosaya n’abantu be babahereye ikaze.