“Igice cya 25: Aroni Yigisha Se w’Umwami Lamoni,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 71–72
“Igice cya 25,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 71–72
Igice cya 25
Aroni Yigisha Se w’Umwami Lamoni
Aroni yabwiye umwami ko yari umuvandimwe wa Amoni. Umwami yari amaze igihe atekereza ku bugwaneza bwa Amoni ndetse n’ibyo Amoni yamubwiye.
Aroni yabajije umwami niba yaremeraga Imana. Umwami yavuze ko ashidikanya ariko ko avuga ko yaza kwemera niba Aroni avuze ko hari Imana. Aroni yahamirije umwami ko Imana iriho.
Aroni yasomeye umwami ibyanditswe bitagatifu. Yamwigishije ku Iremwa ry’isi, ukugwa kwa Adamu, n’ubutumwa bwa Yesu Kristo.
Umwami yabajije icyo yari akeneye gukora ngo agire Roho Mutagatifu no kwitegura kubana n’Imana. Umwami yari yiteguye gukora icyo aricyo cyose, ndetse no gutanga ubwami bwe.
Aroni yabwiye umwami ko yari akeneye kwihana byimbitse ibyaha bye. Yari akeneye gusenga kandi akagira ukwizera mu Mana.
Umwami yasenze ngo amenye niba koko Imana iriho. Yavuze ko azareka ibyaha bye byose.
Umwami yaguye ku butaka amera nk’aho yapfuye. Umwamikazi amubonye, agira ngo Aroni na bagenzi be bari bamwishe.
Umwamikazi ategeka abagaragu be kwica Aroni na bagenzi be, ariko abagaragu bari bafite ubwoba bwo kubikora. Yabatumye kujya gushaka abandi bantu bo kubikora.
Mbere y’uko haza abantu benshi ngo bateze ibibazo, Aroni yafashe ukuboko kw’umwami anamubwira guhagarara. Umwami yarahagaze.
Umwami yacururukije umwamikazi n’abagaragu be bagize ubwoba maze abigisha inkuru nziza. Bose bimeye Yesu Kristo.