“Igice cya 18: Aluma muto Arihana,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 49–52
“Igice cya 18,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 49–52
Igice cya 18
Aluma Muto Arihana
Aluma n’umwami Mosaya bahangayitse kuko abatemera batumaga abanyamuryango b’Itorero bababara kubera ukwemera kwabo.
Aluma yari afite umuhungu witwaga Aluma. Aluma Muto ntabwo yemeye inyigisho za se nuko ahinduka umugabo w’umugome.
Aluma Muto n’abahungu bane b’Umwami Mosaya barwanyije Itorero. Bemeje abantu benshi kuva mu Itorero nuko bahinduka abagome.
Aluma asenga ko umuhungu we azamenya ukuri kandi akihana.
Aluma Muto n’abahungu b’Umwami Mosaya bakomeje kugerageza kurimbura Itorero.
Umunsi umwe umumarayika arababonekera. Marayika yarabavugishije mu ijwi riranguruye ryatigishije ubutaka.
Ba basore batanu bahinze umushyitsi ku buryo bituye hasi. Bwa mbere ntibashoboye kumva ibyo marayika yarimo avuga.
Marayika yaje nk’igisubizo ku masengesho y’abanyamuryango b’Itorero. Marayika yabajije Aluma Muto impamvu yariho arwanya Itorero.
Ubutaka bwaratigise uko marayika yabwiraga Aluma Muto guhagarika kugerageza kurimbura Itorero.
Aluma Muto n’abahungu ba Mosaya bongera kwitura hasi. Bari babonye umumarayika, kandi bari bazi ko ububasha bw’Imana bwari bwatigishije ubutaka.
Aluma Muto yari yatangaye cyane ku buryo atashoboraga kuvuga. Yacitse intege kugera aho atashoboraga no kunyeganyeza ibiganza bye.
Abahungu ba Mosaya bateruye Aluma Muto bamushyira se kandi bamubwira ibyababayeho byose.
Aluma yari yishimye. Yari azi ko Imana yasubije amasengesho ye.
Aluma yahamagaye abantu benshi kuza kureba icyo Nyagasani yari yakoreye umuhungu we n’abahungu ba Mosaya.
Aluma, hamwe n’abandi bayobozi b’Itorero, bariyirije kandi barasenze kandi basabye Imana gufasha Aluma Muto kongera kugarura intege.
Nyuma y’iminsi n’amajoro abiri, Aluma Muto yabashije kuvuga no kunyeganyega.
Yabwiye abantu ko yihannye ibyaha bye kandi Imana yamubabariye.
Yigishije ko buri wese agomba guhinduka umukiranutsi kugira ngo yinjire mu bwami bw’Imana. Yavuze kandi ku mubabaro mwinshi yagize bitewe n’ibyaha bye.
Aluma Muto yari yishimye kubera ko yari yihannye kandi Imana ikaba yaramubabariye. Yari yaramenye ko Imana yamukunze.
Aluma Muto n’abahungu b’Umwami Mosaya batangiye kwigisha ukuri mu gihugu hose, babwira buri wese icyo bari barabonye kandi bumvise.
Bagerageje gukosora ibibi bari barakoze. Basobanuriye abantu ibyanditswe bitagatifu kandi babigishije ibya Yesu Kristo.
Imana yahaye umugisha Aluma Muto n’abahungu ba Mosaya uko bigishije inkuru nziza. Abantu benshi babateze amatwi kand barizeye.